Kwiyiriza Ubusa gukora k'umutima w'Imana
Amahoro y'Imana yacu, urukundo n'ubuntu byayo bibane nawe.
Kwiyiriza ubusa nko kutarya, kutanywa cyangwa byombi no kwigomwa ibintu ukunda cyane (facebook, whatsApp, Television n'ibindi nkibi) kugirango usenge, ni bimwe mubintu aba Kristo benshi bakora kumpamvu nyinshi nko gushaka kwiyegereza Imana kurushaho, Kuyisaba igihe cy'ibigeragezo cyangwa no kuyishimira ibyiza yakoze iyo ubona hari isezerano risohohoye m'ubuzima bwawe. Ariko usanga benshi biyiriza ubusa bakora bihabanye n'ibyo bibiliya itwigisha.
Singombwa ko iyo wiyirije ubusa abantu babimenya kuko ntuba wabikoreye abantu kugirango bakwemere, ahubwo uba wabikoranye mw'ibanga hamwe n'Imana yawe. Singombwa ko ubyamamaza cyangwa ngo isura yawe ibigaragaze ko wiyirije ubusa. Iyo wiyirije ubusa ntiwakagombye kugaragaza umubabaro cyangwa ngo wange gukora ibyo wari usanzwe ukora (imirimo yawe ya buri munsi), hoya, ahubwo umurava wakagombye kwiyongera. Abo mubana cyangwa abo mukorana uzasanga kubera uko basanzwe bakuzi batangazwa ni uko usa nkuri gukora bidasanzwe. Biraruta ko bakwibazaho ibyo aho kugirango batangire bavuge ngo ko murakaye, ese ko mutishimye nibindi nkibi usanga niba bazi ko usenga batahura ko wiyirije ubusa ugasanga rya banga ryawe n'Imana rimenywa n'abantu kandi atari ngombwa.
Ese iyo wiyirije ubusa, ni iki usabwa gukora?
Kwiyiriza ubusa gukora kumutima w'Imana, ni kwakwiyiriza ubusa, usenga ukanarangwa n'ibikorwa by'urukundo.
Ese, iyo wiyirije ubusa ntuba wigomwe?
Iyo wigomwe, ese ubigenza gute?
Kenshi nakenshi uzasanga umuntu avuga ati "Ndi mumasengesho sindya" ahubwo Mubumbikire ndaba mbirya!!! cyangwa ngo ntungerageze iyo uhawe icyo kurya.
Uku siko byakagombye kugenda ahubwo ibyo wari kurya cyangwa kunywa, ureba umuntu ubabaye maze ukabimuha. Ibyo wakagombye kurya ukabiha undi utabifite. Hano uba uri kunezeza Imana, kandi ukabimuhana urukundo.
Iyo wiyirije ubusa rero, n'ubundi nk'ubusanzwe hari ibintu bitakagombye kukuranga: intonganya, kuvuga nabi, agahinda, kurenganya abandi, kwirengagiza imirimo myiza n'ibindi byiza duhabwa n'imbuto z'umwuka wera. Kuko iyo wiyirije ubusa bihabanye n'uko Uwiteka abishaka, amasengesho yawe ntaho ajya, kandi uba urimo kwibabariza ubusa.
Nkuko tubisanga muri Yesaya 58:3-7 hatwereka neza uko twakagombye kubigenza iyo twiyirije ubusa:
[3]“Ndetse barabaza bati ‘Mbese igituma twiyiriza ubusa ntubyiteho ni iki? Ni iki gituma twibabaza ukabyirengagiza?’“Mbiterwa n'uko ku munsi wanyu wo kwiyiriza ubusa muba mubonye uko mwinezeza ubwanyu, mukagirira nabi abakozi banyu bose.
[4]Dore icyo mwiyiririza ubusa n'ugutongana no kujya impaka no gukubitana ibipfunsi by'abanyarugomo. Kuri ubu ntimukiyiriza ubusa uko bikwiriye byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru.
[5]Ugira ngo kwiyiriza ubuza nshima kumeze gutyo? Mbese ni umunsi umuntu yibabarizamo akubika umutwe nk'umuberanya akisasira ibigunira, akaryama mu ivu? Ibyo ni byo wita kwiyiriza ubusa, n'umunsi Uwiteka yishimira?
[6]“Ahubwo kwiyiriza ubusa nshima ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z'urugomo, mugahambura imigozi y'uburetwa mukarenganura abarengana, kandi mugaca iby'agahato byose.
[7]Kandi ukarekura ugatanga ibyokurya byawe ukagaburira abashonji, ukazana abakene bāmeneshejwe ukabashyira mu nzu yawe, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu.
Dore ukwiyiriza ubusa kuzakora k'Umutima w'Imana. Uyu munsi rero, wakagombye kongera ukisuzuma ukareba niba kwiyiriza ubusa kwawe kunezeza Imana cyangwa kukunezeza wowe, maze wisubireho usabwe umwuka were kugukomeza mucyemezo gishya ufashe cyo kwiyiriza ubusa ugasengera m'umwuka no mukuri.
Imana idufashe.
Comments
Post a Comment