Skip to main content

Idini ritanduye imbere y'Imana

Idini ritanduye Imbere y'Imana

Kenshi na kenshi uzasanga buri mu Kristu wese afite idini yayobotse bitewe wenda n'imyemerere yaho ihwanye nibinyuze umutima we cyangwa ugasanga aba mw'idini kuberako ariryo yasanze aba byeyi be barimo akivuka akarikuriramo. Ni byiza cyane guteranira hamwe muhuje imyemerere kuko bifasha buri mu kristo gukura yaba mumwuka cyangwa mumyemerere bityo akabaho afite indorerwamo yiroramo iyo ibyo yabwiwe cyangwa yigishijwe bisa nkaho atangiye kubigendera kure. Ku isi ya none muby'ukuri biragoye kuvuga ngo ririya dini cyangwa itorero runaka niryo cyangwa siryo ry'ukuri kuko ntabwo ibintu bibonwa kimwe na buri muntu wese.

Mwene data, ndizera neza ko Iyo wamaze kwakira Yesu Kristo mubuzima bwawe, wemeranya nanjye ko itegeko risumba ayandi mategeko ari Urukundo. Iyo ufite urukundo Kristo yadutegetse, rukohereza gukora ibyiza gusa byabindi ukora ugasanga nawe ubwawe unyuzwe kuberako hari uwo wafashije cyangwa uwo witangiye mugihe yarakeneye ubufasha, waba umuzi cyangwa utamuzi utitaye kubimuvugwaho. Erega uwagize neza aba atiza Imana kuko uwiteka yibuka igihe witanze ukagira neza, nawe aza gutabara iyo ufite icyo ushaka.

Idini ry'ukuri ni iryo, gufasha abandi, iyo babikenye, kwitangira abanyantege nke, abakene, impfubyi n'abapfakazi cyane cyane iyo bababaye. Muri Bibiliya (Yakobo 1: 27) hatwereka ko idini ritunganye kandi ritanduye imbere y'Imana ari ugusura impfubyi n'abapfakazi mumibabaro yabo no kwirinda kutanduzwa n'ibyisi.

Kwirinda kutanduzwa n'ibyisi n'uguhunga ikitwa icyaha cyose n'umuzi wose wavaho ibyaha cyaba gito cyangwa kinini. Hano uba utinya icyaha arinaho bivaho gutinya no Kubaha Imana. 

Ndagirango uyu munsi urebe babantu wajyaga wirengagiza, abagusaba, abagutakambira, abagushaka ukabima umwanya kandi uwufite, utangire uyu munsi ujye ubumva kandi uko ubishoboye ujye ubaha ubufasha bagushakaho. Ntuzarebe uko bambaye, uko basa, uko bavuga, wowe uzitange, ubitabe, ubabe hafi uko ubishoboye. Ntategeko ribuza umuntu gukora ibyiza. Uzaba uri gutiza Imana, nayo izakwibuka umunsi w'amakuba.
Uwiteka adufashe akomeze intambwe ubu tugiye gutera twitangira abadukeneye ariko kugana idini rinezeza Imana. Simvuze ngo ntugateranire mw'idini ryawe ariko uzajye wibuka ko iritanduye airyo rinezeza Imana.

Gira Amahoro


Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]KÅ«baha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...