Idini ritanduye Imbere y'Imana
Kenshi na kenshi uzasanga buri mu Kristu wese afite idini yayobotse bitewe wenda n'imyemerere yaho ihwanye nibinyuze umutima we cyangwa ugasanga aba mw'idini kuberako ariryo yasanze aba byeyi be barimo akivuka akarikuriramo. Ni byiza cyane guteranira hamwe muhuje imyemerere kuko bifasha buri mu kristo gukura yaba mumwuka cyangwa mumyemerere bityo akabaho afite indorerwamo yiroramo iyo ibyo yabwiwe cyangwa yigishijwe bisa nkaho atangiye kubigendera kure. Ku isi ya none muby'ukuri biragoye kuvuga ngo ririya dini cyangwa itorero runaka niryo cyangwa siryo ry'ukuri kuko ntabwo ibintu bibonwa kimwe na buri muntu wese.
Mwene data, ndizera neza ko Iyo wamaze kwakira Yesu Kristo mubuzima bwawe, wemeranya nanjye ko itegeko risumba ayandi mategeko ari Urukundo. Iyo ufite urukundo Kristo yadutegetse, rukohereza gukora ibyiza gusa byabindi ukora ugasanga nawe ubwawe unyuzwe kuberako hari uwo wafashije cyangwa uwo witangiye mugihe yarakeneye ubufasha, waba umuzi cyangwa utamuzi utitaye kubimuvugwaho. Erega uwagize neza aba atiza Imana kuko uwiteka yibuka igihe witanze ukagira neza, nawe aza gutabara iyo ufite icyo ushaka.
Idini ry'ukuri ni iryo, gufasha abandi, iyo babikenye, kwitangira abanyantege nke, abakene, impfubyi n'abapfakazi cyane cyane iyo bababaye. Muri Bibiliya (Yakobo 1: 27) hatwereka ko idini ritunganye kandi ritanduye imbere y'Imana ari ugusura impfubyi n'abapfakazi mumibabaro yabo no kwirinda kutanduzwa n'ibyisi.
Kwirinda kutanduzwa n'ibyisi n'uguhunga ikitwa icyaha cyose n'umuzi wose wavaho ibyaha cyaba gito cyangwa kinini. Hano uba utinya icyaha arinaho bivaho gutinya no Kubaha Imana.
Ndagirango uyu munsi urebe babantu wajyaga wirengagiza, abagusaba, abagutakambira, abagushaka ukabima umwanya kandi uwufite, utangire uyu munsi ujye ubumva kandi uko ubishoboye ujye ubaha ubufasha bagushakaho. Ntuzarebe uko bambaye, uko basa, uko bavuga, wowe uzitange, ubitabe, ubabe hafi uko ubishoboye. Ntategeko ribuza umuntu gukora ibyiza. Uzaba uri gutiza Imana, nayo izakwibuka umunsi w'amakuba.
Uwiteka adufashe akomeze intambwe ubu tugiye gutera twitangira abadukeneye ariko kugana idini rinezeza Imana. Simvuze ngo ntugateranire mw'idini ryawe ariko uzajye wibuka ko iritanduye airyo rinezeza Imana.
Gira Amahoro
Comments
Post a Comment