Skip to main content

Ni iki wasabye Imana ukaba utarakibona?

Nitwe twibuza imigisha 

Uwiteka akwagure muburyo bw'umwuka wowe ufashe umwanya wawe ugasoma ubu butumwa kandi Umwuka wera akubere umujyanama w'ubuzima bwawe, waguke muburyo bwose.

Muvandimwe nkunda ndagirango uyu munsi nongere nkwibutse ko hari icyo Imana yakuvuzeho kigomba gusohora mubuzima bwawe. Ndagirango nkumenyeshe y'uko iyo ndwara urwaye igomba gukira, ko icyo kibazo ufite waburiye igisubizo, gifite igisubizo muri Kristo. Ndagirango nkubwire ko dufite Imana ikiza, Imana yumva, Imana ivuga bikaba, Imana itayoba, ntacyayinaniye, ntanikizayinanira kuko ari Imana ikomeye akaba n'Imana yawe.

Hari ijambo ry'Imana nkunda cyane gusangiza abantu tuganira dusanga mu Gutegeka kwakabiri 28:1 havuga ngo ''Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n’uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi''. Amategeko nk'uko tuyasanga mu kuva 20: 1-26. Aya mategeko rero niyo tugomba kwitondera dusaba kuyoborwa n'umwuka wera kugirango turusheho gukiranuka twera imbuto z'umwuka wera. Imana izi intege nke zacu, kandi ikemera ko nituyisanga tukayisaba imbabazi izajya itubabarira ibyaha byacu igihe twemeye ko turi abanyabyaha tukihana. Nkongera nkakunda umurongo wa 15 mu Gutegeka kwakabiri 28:15 ahavuga ngo "Ariko n'utumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere amategeko yayo y’uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, iyi mivumo yose izakuzaho, ikugereho (Ya migisha yose uwiteka yategetse iguhindukira umuvumo..hasome uhumve neza)"

Icyo iryo jambo ridusaba ni ukugira umwete tukitondera amategeko Imana yaduhaye. Hari ikiguzi tugomba gutanga, aricyo Kwitondera Amategeko y'Imana no kuyakurikiza. Uwo mwete niwo Imana iba ishaka.

Kuba rero twemera y'uko hari icyo Imana yavuze k'ubuzima bwacu kigomba gusohora, tukaba twizerako ko hari byinshi bituzigamiwe mubiganza by'Uhoraho kandi ko kubihabwa ari twe tubihitamo ntitwakagombye kwitotombera Imana cyangwa tuvuge y'uko tudakundwa nayo ahubwo tukemera ko ari twe twitandukanije nayo ari nako tubura imigisha iyiturukaho.

Niwitondera amategeko y'Imana ukagira umwete wo kuyakurikiza, ntakizabuza Imana kuguha umugisha yaguteganyirije. Handitswe ko Hahirwa Uwizeye yuko ibyo yabwiwe n'uwiteka bizasohora (Luka 45:1). Imana yacu ibyo ivuze biraba. Yavuze byinshi kubuzima bwawe, ko niwitondera amategeko yayo izaguha umugisha ariko na none ntutayitondera uzagira imivumo. Uguhitamo ni ukwacu.

Ni iki wasabye Imana ukaba utarakibona? Isezerano ry'Imana risohorera igihe Imana yategetse. Ese ujya utunganira Imana, mumvugo, mumikorere no mumigenzereze yose? ese nawe wabwiwe ko bikomeye ko utabikora kandi twarahawe Mwuka wera utubwiriza ibigomba gukorwa?

Uyu munsi ongera wibuke ko uguhitamo ari ukwacu. Rimwe na rimwe, usanga twarabatijwe, twarakiriye Yesu nk'Umwami n'Umukiza ariko ari ibyamagambo gusa, ugasanga nyuma yo kwakira Yesu no kubatizwa,  hari inzira za kera tukigenderamo. Birahabanye cyane kuko icyo gihe uba utangiye gukorera abami babiri. Ushobora kuba warakijijwe ariko hari ibyo utari warekura. Rekura izo nzoga, va muri ubwo busambanyi, rekura ikintu cyose kikubuza kugendera munzira z'abana b'Imana, witinya, izere Imana ntacyo uzaba n'ureka ako kazi niba kakubuza inzira zinogeye Imana, reka uwo muntu ukubuza kubaho nk'ishyanga ry'Imana. Emera wihane ibyaha ubyaturire Uwiteka maze usabe imbaraga zo kutazasubira icyaha ukundi arinako usaba Imana kuguha Umwete eo kumvira no kwitondera amategeko yayo yose. Ukayamenya maze ukayakora itaba ryawe mumvugo, mumikorere no mumigenzereze yose. 

Uwiteka yategetse iherezo rya buri kintu cyose. Uyu munsi arifuza ko urekura ukava muri izo nzira zidatunganye rwose. Reka ab'isi baguseke kuko ubavuyemo ariko wowe ukorere ingororano zo kubona ijuru, reka abisi bakwange kuko wanze kugenza nkabo ariko urekure uve muribyo bidatunganye kubw'icyubahiro cy'Imana.

Erega "dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva, Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n’Imana yanyu, n’ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso ikanga no kumva (Yesaya 59:1-2)

Tangira uyu munsi, shaka cyangwa subukura Ubusabane bwawe n'Imana maze icyo uwiteka yavuze kubuzima bwawe gisohore mw'izina rya Yesu.








Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]Kūbaha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...