Nitwe twibuza imigisha
Uwiteka akwagure muburyo bw'umwuka wowe ufashe umwanya wawe ugasoma ubu butumwa kandi Umwuka wera akubere umujyanama w'ubuzima bwawe, waguke muburyo bwose.
Muvandimwe nkunda ndagirango uyu munsi nongere nkwibutse ko hari icyo Imana yakuvuzeho kigomba gusohora mubuzima bwawe. Ndagirango nkumenyeshe y'uko iyo ndwara urwaye igomba gukira, ko icyo kibazo ufite waburiye igisubizo, gifite igisubizo muri Kristo. Ndagirango nkubwire ko dufite Imana ikiza, Imana yumva, Imana ivuga bikaba, Imana itayoba, ntacyayinaniye, ntanikizayinanira kuko ari Imana ikomeye akaba n'Imana yawe.
Hari ijambo ry'Imana nkunda cyane gusangiza abantu tuganira dusanga mu Gutegeka kwakabiri 28:1 havuga ngo ''Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n’uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi''. Amategeko nk'uko tuyasanga mu kuva 20: 1-26. Aya mategeko rero niyo tugomba kwitondera dusaba kuyoborwa n'umwuka wera kugirango turusheho gukiranuka twera imbuto z'umwuka wera. Imana izi intege nke zacu, kandi ikemera ko nituyisanga tukayisaba imbabazi izajya itubabarira ibyaha byacu igihe twemeye ko turi abanyabyaha tukihana. Nkongera nkakunda umurongo wa 15 mu Gutegeka kwakabiri 28:15 ahavuga ngo "Ariko n'utumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere amategeko yayo y’uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, iyi mivumo yose izakuzaho, ikugereho (Ya migisha yose uwiteka yategetse iguhindukira umuvumo..hasome uhumve neza)".
Icyo iryo jambo ridusaba ni ukugira umwete tukitondera amategeko Imana yaduhaye. Hari ikiguzi tugomba gutanga, aricyo Kwitondera Amategeko y'Imana no kuyakurikiza. Uwo mwete niwo Imana iba ishaka.
Kuba rero twemera y'uko hari icyo Imana yavuze k'ubuzima bwacu kigomba gusohora, tukaba twizerako ko hari byinshi bituzigamiwe mubiganza by'Uhoraho kandi ko kubihabwa ari twe tubihitamo ntitwakagombye kwitotombera Imana cyangwa tuvuge y'uko tudakundwa nayo ahubwo tukemera ko ari twe twitandukanije nayo ari nako tubura imigisha iyiturukaho.
Niwitondera amategeko y'Imana ukagira umwete wo kuyakurikiza, ntakizabuza Imana kuguha umugisha yaguteganyirije. Handitswe ko Hahirwa Uwizeye yuko ibyo yabwiwe n'uwiteka bizasohora (Luka 45:1). Imana yacu ibyo ivuze biraba. Yavuze byinshi kubuzima bwawe, ko niwitondera amategeko yayo izaguha umugisha ariko na none ntutayitondera uzagira imivumo. Uguhitamo ni ukwacu.
Ni iki wasabye Imana ukaba utarakibona? Isezerano ry'Imana risohorera igihe Imana yategetse. Ese ujya utunganira Imana, mumvugo, mumikorere no mumigenzereze yose? ese nawe wabwiwe ko bikomeye ko utabikora kandi twarahawe Mwuka wera utubwiriza ibigomba gukorwa?
Uyu munsi ongera wibuke ko uguhitamo ari ukwacu. Rimwe na rimwe, usanga twarabatijwe, twarakiriye Yesu nk'Umwami n'Umukiza ariko ari ibyamagambo gusa, ugasanga nyuma yo kwakira Yesu no kubatizwa, hari inzira za kera tukigenderamo. Birahabanye cyane kuko icyo gihe uba utangiye gukorera abami babiri. Ushobora kuba warakijijwe ariko hari ibyo utari warekura. Rekura izo nzoga, va muri ubwo busambanyi, rekura ikintu cyose kikubuza kugendera munzira z'abana b'Imana, witinya, izere Imana ntacyo uzaba n'ureka ako kazi niba kakubuza inzira zinogeye Imana, reka uwo muntu ukubuza kubaho nk'ishyanga ry'Imana. Emera wihane ibyaha ubyaturire Uwiteka maze usabe imbaraga zo kutazasubira icyaha ukundi arinako usaba Imana kuguha Umwete eo kumvira no kwitondera amategeko yayo yose. Ukayamenya maze ukayakora itaba ryawe mumvugo, mumikorere no mumigenzereze yose.
Uwiteka yategetse iherezo rya buri kintu cyose. Uyu munsi arifuza ko urekura ukava muri izo nzira zidatunganye rwose. Reka ab'isi baguseke kuko ubavuyemo ariko wowe ukorere ingororano zo kubona ijuru, reka abisi bakwange kuko wanze kugenza nkabo ariko urekure uve muribyo bidatunganye kubw'icyubahiro cy'Imana.
Uwiteka yategetse iherezo rya buri kintu cyose. Uyu munsi arifuza ko urekura ukava muri izo nzira zidatunganye rwose. Reka ab'isi baguseke kuko ubavuyemo ariko wowe ukorere ingororano zo kubona ijuru, reka abisi bakwange kuko wanze kugenza nkabo ariko urekure uve muribyo bidatunganye kubw'icyubahiro cy'Imana.
Erega "dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva, Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n’Imana yanyu, n’ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso ikanga no kumva (Yesaya 59:1-2)
Tangira uyu munsi, shaka cyangwa subukura Ubusabane bwawe n'Imana maze icyo uwiteka yavuze kubuzima bwawe gisohore mw'izina rya Yesu.
Comments
Post a Comment