Skip to main content

Posts

Showing posts from February, 2018

Ubusore ntibukuryohere ngo wibagirwe Uwakubambiwe

Ubusore ntibukuryohere ngo wibagirwe Uwakubambiwe Mubwiriza 11:9 [9]Wa musore we, ishimire ubusore bwawe n'umutima wawe ukunezeze mu minsi y'ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, *ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza. * Twigenzure niba koko ibyo dukora ari iby'umucyo kuko tuzabimurikirwa imbere y'urubanza rw'Imana. Dukwiriye kwisuzuma no kwihana ibyaha kuko ntacyo bimaze kutumvira Imana kuko amaherezo ari ukuboroga no guhekenya amenyo bitagishoboka Kwihana. Ijambo ry'Imana ridusaba kugira umwete wo kumenya ese ubundi n'Iki Imana ishima? Efeso 5:10-12,16,18 [10]Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima. [11]Ntimukifatanye n'imirimo y'ab'umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane [12]kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga. [16]mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. [18]Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubagany...

Uzatukwa na bamwe kuko wahindukiye Kristo.

Mt 5:11 [11]“ *Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora* . Gutukwa ibitutsi kubwa Kristo, iyo tubyemeye, biduhindukira Umugisha.  Kimwe mubica intege abantu b'Imama n'uko iyo yasuwe n'umwuka wera akamusaba guhindukira kugirango akizwe, n'ubwoba n'isisoni zo guhinduka mumyitwarire no mu mivugire, kuko abo ugendana nabo batangira kubona ko wahindutse kuko uzaba utagishaka kugendera munzira zabo cyangwa gusangira nabo cyangwa kuvuga ibyo bavuga cyangwa kuganira ibiganiro byabo bibi, bazaguseka banagutuke baguhe amazina yubundi bwoko no kugucyurira kuko uzaba utagisa nkabo. Ubwo bwoba cyangwa isoni iyo bikuganje gufata icyemezo cyo guhinduka mushya biba bikunaniye ukabura ingororano zawe kuko watinye ibitutsi, amagambo azavugwa kuri wowe ukagira isoni kuko wahindutse. Ijambo ry' Imana uyu munsi rirakubwira ngo nibagutuka kuko wahindutse ukaba mushya (ibyakera byose biba byahise) uzabareke babikore wowe...

Emera gutumwa n'Imana

Ezayi 6:8 [8]Numva ijwi ry'Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?”Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma.” N' ishema kumva no kumvira ijwi ry'Imana rigutuma kuyikorera! Hari igihe kigera ukumva muri wowe harimo gushaka gukora ikintu kiza nko gusura cyangwa kwegera abari munsi yawe yaba m'uburyo bw'ubushozi, ubwenge, ubuzima, amagara, n'undi wese ubona udafite icyo wowe ufite nyamara cyamugirira akamaro aramutse akibonye. Ijwi wumva m'umutima wawe rigusaba kugira icyo ukora ntukaryangire, ujye wumvira icyo rigusaba, kuko umwuka w'Imana aba agutuma. Satani ntazigera agutuma gukorera Imana.  Umvira iryo jwi maze ukore iyo neza wumva usabwa. Iyo utabikoze, kenshi uzumva ubuze amahoro m'umutima kuko uba uri gushinjwa kutumvira umwuka w'Imana wagutumweho uwo munsi. Ese ubiterwa n'Iki kutaryumvira? Ijambo dusanga muri Yakobo 4:16-17 hatubwira uku: [16]Ariko dore mwiratana ibyo mudashobora kwigezaho, bene...

Kristo aracyategereje kukwakira, Va mubyaha

Icyo Imana ishaka nukwezwa kwacu, si ukwanduzwa. Twanduzwa na byinshi muri iyi si... Imyanda y'isi tuyivurugutamo kuko tutazi icyo Imana ishaka. Iyo myanda ni bwabusinzi, ubusambanyi, ubujura, ubwibone, agasuzuguro, kudaca bugufi, ubwiyemezi, kudakiranuka mu byo twita bito cyangwa binini nibindi byaha byose dukora twaba twishishe cyangwa habona! Uyu munsi kuba Tumenye ko Icyo Imana ishaka ari ukwezwa tukava mubidatunganye, dore inama Yesaya aduha. Ezayi 1:16-18 [16]“Nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi. [17]Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi. [18]“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk'umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk'ubwoya bw'intama bwera. Uwiyemeje wese guhindukira nubwo yaba yarivuruguse mumwanda ungana ute ( icyaha ...