Ubusore ntibukuryohere ngo wibagirwe Uwakubambiwe Mubwiriza 11:9 [9]Wa musore we, ishimire ubusore bwawe n'umutima wawe ukunezeze mu minsi y'ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, *ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza. * Twigenzure niba koko ibyo dukora ari iby'umucyo kuko tuzabimurikirwa imbere y'urubanza rw'Imana. Dukwiriye kwisuzuma no kwihana ibyaha kuko ntacyo bimaze kutumvira Imana kuko amaherezo ari ukuboroga no guhekenya amenyo bitagishoboka Kwihana. Ijambo ry'Imana ridusaba kugira umwete wo kumenya ese ubundi n'Iki Imana ishima? Efeso 5:10-12,16,18 [10]Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima. [11]Ntimukifatanye n'imirimo y'ab'umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane [12]kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga. [16]mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. [18]Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubagany...
1 Pet 4:10-11 [10]kandi nk'uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi. [11]Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.