Icyo Imana ishaka nukwezwa kwacu, si ukwanduzwa. Twanduzwa na byinshi muri iyi si... Imyanda y'isi tuyivurugutamo kuko tutazi icyo Imana ishaka.
Iyo myanda ni bwabusinzi, ubusambanyi, ubujura, ubwibone, agasuzuguro, kudaca bugufi, ubwiyemezi, kudakiranuka mu byo twita bito cyangwa binini nibindi byaha byose dukora twaba twishishe cyangwa habona!
Uyu munsi kuba Tumenye ko Icyo Imana ishaka ari ukwezwa tukava mubidatunganye, dore inama Yesaya aduha.
Ezayi 1:16-18
[16]“Nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi.
[17]Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi.
[18]“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk'umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk'ubwoya bw'intama bwera.
Uwiyemeje wese guhindukira nubwo yaba yarivuruguse mumwanda ungana ute ( icyaha cyose), Uwiteka ariteguye kubabarira. Niwe wenyine wakubabarira, akakuvana mw'ivata ryicyaha
Dusabe imbaraga zo guhindukira Kristo uyu munsi
Imana ibahe umugisha, n'ibishaka turakomeza kubaho
Amen
Comments
Post a Comment