Ubusore ntibukuryohere ngo wibagirwe Uwakubambiwe
Mubwiriza 11:9
[9]Wa musore we, ishimire ubusore bwawe n'umutima wawe ukunezeze mu minsi y'ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, *ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza.*
Twigenzure niba koko ibyo dukora ari iby'umucyo kuko tuzabimurikirwa imbere y'urubanza rw'Imana.
Dukwiriye kwisuzuma no kwihana ibyaha kuko ntacyo bimaze kutumvira Imana kuko amaherezo ari ukuboroga no guhekenya amenyo bitagishoboka Kwihana.
Ijambo ry'Imana ridusaba kugira umwete wo kumenya ese ubundi n'Iki Imana ishima?
Efeso 5:10-12,16,18
[10]Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima.
[11]Ntimukifatanye n'imirimo y'ab'umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane
[12]kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga.
[16]mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.
[18]Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka.
Efeso 2:3-4
[3]Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n'imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk'abandi bose.
[4]Ariko Imana kuko ari umutunzi w'imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo
Igihe ni iki cyo kuva mubidatunganye by'ubwoko bwose. Duharanire gukora ibyo mwuka atubwiriza kuko nibyo bishimwa n'Imana
Galatiya 5:16-18
[16]Ndavuga nti “Muyoborwe n'Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira
[17]kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora.
[18]Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko.
Galatiya 5:19-21
[19]Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n'iby'isoni nke,
[20]no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice,
[21]no kugomanwa no gusinda, n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana.
Wivuga uti igihe cyawe kizagera, kuko ijambo ryose ryakugezeho rikubwiriza ubutumwa bwiza ari ukugirango wisuzume ufate ingamba wakire Kristo Yesu nk'umwami n'umucunguzi wawe kuko ariwe twahawe n'Imana aritanga we ubwe ngo njye nawe duhabwe ubuzima bushya muriwe kuko ariho hari umudendezo n'umurage w'ubugingo butazashira.
Nyemerera wumve ibyo Ijambo ryera riguhugura kuko iyo wemeye kuva mubyaha uhabwa umwambaro wera n'imbaraga zo gutsinda umwanzi satani, imitego ye yose urayimenya ukanayitsinda kuko iyo Kristo ari muri wowe uhishurirwa uburiganya bwa sekibi ukanahabwa imbaraga zo gukorera hejuru y'imbaraga za sekibi keretse wanze ugahitamo izawe nzira.
Imana igukomereze inzira wowe wahisemo kwibuka umwami Yesu, ukanga gukomeza kwinezeza nibizashira ahubwo ugaharanira gukora ibimunezeza. Imana ibahe umugisha, n'ibishaka tuzakomeza kubaho.
Comments
Post a Comment