Kwemera gutotezwa kubw'Izina rikomeye Intumwa za Kristo Yesu ziduha urugero rwiza nkabizeye Imana ko hari aho bigera mubuzima bwacu bwa buri munsi ko twangwa tukanakubitwa no gutukwa kuko tuvuga Izina Kristo Yesu. Ushobora kuba uri mugihugu aho batazi Yesu, bamufata nk'undi muntu wese wapfuye agahambwa nkumunyabyaha; ushobora kuba ukorana cyangwa ukorera abantu badashobora kwemera ko uvuga izina Yesu mukazi kabo. Kubera ko ushaka amaramuko, ukagira ubwoba bwo kuvuga Yesu aho ubona akenewe kuvugwa, kuko uramutse umuvuze akazi kashira, aho wabonaga indamu ukahabura! ibuka ishema ry'umukristo nkuko byanditswe mu Abafilipi 3:7-8 " 7 . Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, 8 . ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo. Ndagira ngo nkubwire yuko, Kri...
1 Pet 4:10-11 [10]kandi nk'uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi. [11]Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.