Skip to main content

Witinya guhamya ko wizera Kristo Yesu

Kwemera gutotezwa kubw'Izina rikomeye


Intumwa za Kristo Yesu ziduha urugero rwiza nkabizeye Imana ko hari aho bigera mubuzima bwacu bwa buri munsi ko twangwa tukanakubitwa no gutukwa kuko tuvuga Izina Kristo Yesu. Ushobora kuba uri mugihugu aho batazi Yesu, bamufata nk'undi muntu wese wapfuye agahambwa nkumunyabyaha; ushobora kuba ukorana cyangwa ukorera abantu badashobora kwemera ko uvuga izina Yesu mukazi kabo. Kubera ko ushaka amaramuko, ukagira ubwoba bwo kuvuga Yesu aho ubona akenewe kuvugwa, kuko uramutse umuvuze akazi kashira, aho wabonaga indamu ukahabura! 

ibuka ishema ry'umukristo nkuko byanditswe mu Abafilipi 3:7-8 " 
7Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, 
8. ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo. 

Ndagira ngo nkubwire yuko, Kristo wacu ni muzima kandi ntazigera yemera ko ukorwa n'isoni igihe cyose uzaba wemeye kureka ibyari indamu yawe ukemera ukabivamo ariko ukanga ko Izina rikomeye ritukwa aho uri.

Intumwa za Kristo zarakubiswe zizira Yesu nkuko tubisanga mu Ibyakozwe n'Intumwa 5:40-41 (wasoma umutwe wose). Dore igishimishije cyakoze kumutima w'Imana ni uko zimaze gusohoka murukiko zakubiswe, zanejejwe no kubona zahowe Izina rikomeye (Yesu), ntizanahosha gukomeza kwigisha ubutumwa bwiza ahantu hose. Halleluyah!

Natwe twari dukwiriye kuzigiraho, dufata iyambere mukuvuga ubutumwa bwiza, Izina rikomeye twacunguriwemo ibyaha rikamenyekana, kugirango abatarizi barimenye, nabatararyumva baryumve; kuko amahanga ntazigera amenya Imana nyamara wowe ukijijwe utayibabwiye.

Ibyo uzavuga, uko uzabigenza reka bizagaragaremo ishusho ya Kristo yo guca bugufi no kwihanganira byose maze abari bazi ko bagutoteza, bazibaze ikigushoboza kutababara cyangwa kwishura inabi maze ubabwire ko ari Kristo Yesu uri muri wowe ubigushoboza. Dore uko benshi bazifuza kumenya uwo Krito ugukoreramo ari nako imbaraga z'umwuka wera twahawe zizabana nawe maze agakiza kakagera kuri bose, kuko Icyo Imana ishaka ari ko abantu bose bakizwa kandi bakamenya Ukuri.

Imana igushoboze igihe cyose uyihamiriza mubantu, kandi uhirwe kuko iyo utotezwa kubwo kuba Umukristo (w'ukuri) uba wandikishije ingororano mw'ijuru

Imana yacu idushoboze kandi ubushake bwayo bujye buhora bubaho. 
Amen


Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]KÅ«baha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...