Kwemera gutotezwa kubw'Izina rikomeye
Intumwa za Kristo Yesu ziduha urugero rwiza nkabizeye Imana ko hari aho bigera mubuzima bwacu bwa buri munsi ko twangwa tukanakubitwa no gutukwa kuko tuvuga Izina Kristo Yesu. Ushobora kuba uri mugihugu aho batazi Yesu, bamufata nk'undi muntu wese wapfuye agahambwa nkumunyabyaha; ushobora kuba ukorana cyangwa ukorera abantu badashobora kwemera ko uvuga izina Yesu mukazi kabo. Kubera ko ushaka amaramuko, ukagira ubwoba bwo kuvuga Yesu aho ubona akenewe kuvugwa, kuko uramutse umuvuze akazi kashira, aho wabonaga indamu ukahabura!
ibuka ishema ry'umukristo nkuko byanditswe mu Abafilipi 3:7-8 "
7. Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo,
8. ndetse n’ibintu byose
mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya
Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase
kugira ngo ndonke Kristo.
Ndagira ngo nkubwire yuko, Kristo wacu ni muzima kandi ntazigera yemera ko ukorwa n'isoni igihe cyose uzaba wemeye kureka ibyari indamu yawe ukemera ukabivamo ariko ukanga ko Izina rikomeye ritukwa aho uri.
Intumwa za Kristo zarakubiswe zizira Yesu nkuko tubisanga mu Ibyakozwe n'Intumwa 5:40-41 (wasoma umutwe wose). Dore igishimishije cyakoze kumutima w'Imana ni uko zimaze gusohoka murukiko zakubiswe, zanejejwe no kubona zahowe Izina rikomeye (Yesu), ntizanahosha gukomeza kwigisha ubutumwa bwiza ahantu hose. Halleluyah!
Natwe twari dukwiriye kuzigiraho, dufata iyambere mukuvuga ubutumwa bwiza, Izina rikomeye twacunguriwemo ibyaha rikamenyekana, kugirango abatarizi barimenye, nabatararyumva baryumve; kuko amahanga ntazigera amenya Imana nyamara wowe ukijijwe utayibabwiye.
Ibyo uzavuga, uko uzabigenza reka bizagaragaremo ishusho ya Kristo yo guca bugufi no kwihanganira byose maze abari bazi ko bagutoteza, bazibaze ikigushoboza kutababara cyangwa kwishura inabi maze ubabwire ko ari Kristo Yesu uri muri wowe ubigushoboza. Dore uko benshi bazifuza kumenya uwo Krito ugukoreramo ari nako imbaraga z'umwuka wera twahawe zizabana nawe maze agakiza kakagera kuri bose, kuko Icyo Imana ishaka ari ko abantu bose bakizwa kandi bakamenya Ukuri.
Imana igushoboze igihe cyose uyihamiriza mubantu, kandi uhirwe kuko iyo utotezwa kubwo kuba Umukristo (w'ukuri) uba wandikishije ingororano mw'ijuru
Imana yacu idushoboze kandi ubushake bwayo bujye buhora bubaho.
Amen
Comments
Post a Comment