Skip to main content

Inshingano y'umukristo (Uwakijijwe)

Ese iyo umaze gukizwa, cyangwa reka tuvuge igihe wakiriye Kristo Yesu nk'umwami n'umukiza mubuzima bwawe, cyangwa igihe cyose wiyemeje kureka icyaha ugaharanira gukorera ijuru biba birangiriye aho?

Iyo uganiriye n'umwe mubantu batarakizwa bafite umuntu ukijijiwe iwabo wenda umubyeyi cyangwa umuvandimwe, ukamubaza ibyo gukizwa akenshi uzumva akubwira ko " Njye mbona kanaka amaze gukizwa asenga cyane, akanga kurya rimwe na rimwe ariko mbona ntazi kuko rimwe na rimwe avuga nabi, arirata, ibintu byose abyita dayimoni....., njye ibyo hoya ntibimfasha kuko niba nkoze ikintu akandakarira cyane rimwe na rimwe agahita ambwira ngo dusenge simbona ko aribyo bizatuma nanjye nkizwa".....uru ni urugero mfashe gusa wenda nawe waganiriye n'undi umeze uko afite uko yakubwiye cyangwa ari wowe umeze ko!

Icyo ibi bisobanuye ni iki? 
Ni uko wowe wakijijwe, uba waremeye kwica kamere z'icyaha cyangwa kwica kamere muntu kuko uba wimiste kamere y'Imana (ubugwaneza, guca bugufi, ...), ukagira umwete wo gushaka no kurushaho gusa nka Yesu mumico, mumyifatire, mumivugire no mumigenzereze (ibikorwa) kugirango Yesu Kristo wakiriye mubuzima bwawe abashe kugaragarira abatamuzi kugirango babashe kumumenya, abataramwumva bamwumvire muri wowe biciye mumbuto werera abo batamuzi cyangwa bataramubona maze babashe kunyoterwa no gusonzera kwakira Yesu mubuzima bwabo ariko guhindukira tuvuga.

Rero igihe cyose ukiriho hano kwisi, wowe wakijijiwe si igihe cyo kwinezeza n'ibyisi cyangwa kwiyemera wumva ko buri muntu wese ari dayimoni cyangwa umukobanyi, ukirata cyane ukanga no gusangira n'abantu ubacira imanza mumutima wawe, s'ibi twahagariwe! Nibyo, tugomba kwirinda ibyo dusangira nabo, cyangwa uko tubana nabo (abatarakizwa) ariko igikomeye n'uruhare rwawe kugirango abo ngabo nabo babashe kwifuza kwakira Yesu babibwirijwe n'imbuto wabereye (Yesu yasangiraga n'abanyabyaha, akemera indaya zimwegera, uko yabakiraga bahita bamwizera maze bagakizwa).
Dore inshingano zacu abakristo, ni ukunga abantu n'Imana. Yesu yatubikije ijambo ry'umwuzuro (reconciliation) bivuga ko twabaye intumwa mucyimbo cye, ari nako tugomba kunga abantu n'Imana. Abarengana tukabarenganura, abababaye tukabagezaho ijambo ry'ihumure, abatazi Imana tukayibabwira kuko ntibayimenya batayibwiwe, tukagera kubanyantege nke, nigisumbyeho tukihanganira ibitugerageza, n'abadakomeye mukwizera ntitubacire urubanza ahubwo tukabunganira, tukirinda impaka, tukera imbuto z'umwuka wera nkuko handitswe mubagalatiya 5:22 -- Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka)

INSHINGANO YACU ABAKIJIJWE

2 Abakorinto 5: 17-20,

17. Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.

18. Ariko ibyo byose bituruka ku Mana yiyunze natwe ku bwa Kristo, ikaduha umurimo wo kuyunga n’abandi,

19. kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry’umwuzuro.

20. Ni cyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya Kristo, ndetse bisa n’aho Imana ibingingira muri twe. Nuko rero, turabahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugira ngo mwiyunge n’Imana.

Ntitwari dukwiriye rero kwitesha uyu murimo wera kuko icyo Imana ishaka ari uko abantu bose bakizwa kandi bakamenya Ukuri (1 Timoteyo 2:4). Ni uwakijijwe cyangwa uwakristo ufite muriwe iyi nshingano yo kugeza kubantu b'Imana ubutumwa bwiza, biciye mumagambo no mubikorwa kuko Kwizera gusa bidafite ibikorwa ari ubusa, maze abo banyu nabo bakiyunga n'Imana.

Reba uko wakiriye iyi nshingano, reba niba ukiyikora cyangwa niba ugomba kuvugurura uko usanzwe uwukora, maze dukorere Imana mnkuko twahawe uwo mugisha.
Amen.



Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Icyo bisaba Gukurikira Yesu

Icyo bisaba Gukurikira Yesu Twumvishe kenshi ko inzira z'uwiteka ari inzira zifunganye Mt 7:13-14 [13]“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. [14]Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake. Ese uku gufungana bivuga iki? Hari byinshi twiberamo by'iyi si bisa nkibituryohera tubonako kubireka bitatworoheye. Benshi usanga bari mubusambanyi, mubusinzi, kubeshya kugira ngo babeho, kwiba kugirango babone amaramuko nibindi twirirwamo bisa nkibi. Nyamara kuberako tubiretse tubonako hazavamo igihombo.  Ibi twatanga urugero nkiyo kugirango ubone inyungu yagutse mubucuruzi bwawe ugomba kubeshya cyangwa kwiba, mwishuri ugomba guca muzindi nzira ngo ubone amanota menshi, mukazi kawe ugomba gufata cyangwa gutanga ruswa ngo ubone service ushaka...n'ibindi nkibi watangaho urugero. Nyamara, ibi byose tukabikora kugirango tworoshye ubuzima, ...