Skip to main content

Guhindukira ugakurikira Kristo

Guhindukira ugakurikira Kristo


Intambwe yambere ikomeye ni ukwemera ko uri umunyabyaha kandi ukemera ko utagomba gukomeza kugendera munzira z'ibyaha. Igihe cyose uzumva ugomba kuva mubibi  cyangwa kureka imirimo mibi cyangwa umuco mubi nk'ubusambanyi, ubujura, ubusinzi, kugira ibiganiro bibi, akanwa k'ubugoryi, kubeshya, kwiba, kwiyemera, ubwirasi, ubwibone agasuzuguro, n'ibindi nkibi ugafata intambwe yo gukurikira inzira z'abakristo, uzaba uteye intambwe ikomeye yo kwinjira mumuryango wabakijijwe. 

Ese wari uzi yuko ibyo byose bivuzwe haruguru bitanezeza Imana?
Wari uzi yuko Imana yacu ari inyembazi ko ntacyo itababarira igihe cyose twiyemeje kukireka tukihana dufite umutima umenetse (wawundi ubabajwe n'ibibi ukifuza amahoro)?

Birashoboka ko izo nzira urimo wazivamo ugahindukira ukaba umwana Imana data wa twese yishimira. Erega kuba Muri Kristo Yesu ntagisa nkabyo, kuko muri we ni ho hari ubuzima buzima kandi muriwe amahoro arambye niho abonekera.

Ibisabwa kugirango uhindikire Imana

1. Emera ko hari inzira urimo koko zitari nziza(ubusambanyi, ubujura, n'ibindi twavuze haruguru)

2. Kwihana kandi ukizera ko ubabariwe. Kanda hano---> (ni gute wakwihana ukizera ko ubabariwe?)

3. Biba byiza iyo umaze kwihana, ko wabatizwa mw'Izina rya Yesu nk'ikimenyetso cyuko wahindukiye Imana ukanabihamya muri benshi uwo wizeye wenyine cyangwa wakiriye mubuzima (Abaroma 10:9-10) kandi no kugirango ubone uko ubabarirwa no kugirango ubashe guhabwa Impano y'umwuka wera (nkuko byagendekeye Kristo Yesu akimara kuva muri Yorodani amaze kubatizwa).

Iyi ntambwe yo kwihana ibyaha, kubatizwa ni intambwe itajya ishobokera benshi rimwe na rimwe kubera gutinya uko abantu bazakuvuga ngo wabaye umurokore. Ntabwo biteye isoni rwose namba guhindukira Ugakurikira Imana kuko inyungu zirimo ni nyinshi cyane. Igisumbye byose kuronka ubuzima bw'iteka ryose hamwe na Kristu ijabiro mw'ijuru.

Iyo dusomye mu Ibyakozwe n'intumwa 2: 37-42 dusangamo inama Petero intumwa aduha yo guhindukira Imana. 

Uyu munsi byakabaye byiza aya magambo wifuje ko aguhindurira ubuzima bwawe. Byakabaye byiza ko wakira Yesu nk'Umwami n'umukiza mubuzima bwawe. Ntagiteye isoni kirimo ndetse sinigihombo kuko Iyo ibyakera byose bimaze gushira, uba icyaremwe gishya muri Kristo Yesu maze ugahabwa ubushobozi bwo kwitwa Umwana w'Imana.

Hindukira Kristo,kuko iminsi iri kugenda iba mibi!

Uwiteka aguhe umugisha kandi akuyobore munzira nshya wiyemeje gukurikira.
Gira Amahoro

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]Kūbaha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...