Guhindukira ugakurikira Kristo
Intambwe yambere ikomeye ni ukwemera ko uri umunyabyaha kandi ukemera ko utagomba gukomeza kugendera munzira z'ibyaha. Igihe cyose uzumva ugomba kuva mubibi cyangwa kureka imirimo mibi cyangwa umuco mubi nk'ubusambanyi, ubujura, ubusinzi, kugira ibiganiro bibi, akanwa k'ubugoryi, kubeshya, kwiba, kwiyemera, ubwirasi, ubwibone agasuzuguro, n'ibindi nkibi ugafata intambwe yo gukurikira inzira z'abakristo, uzaba uteye intambwe ikomeye yo kwinjira mumuryango wabakijijwe.
Ese wari uzi yuko ibyo byose bivuzwe haruguru bitanezeza Imana?
Wari uzi yuko Imana yacu ari inyembazi ko ntacyo itababarira igihe cyose twiyemeje kukireka tukihana dufite umutima umenetse (wawundi ubabajwe n'ibibi ukifuza amahoro)?
Birashoboka ko izo nzira urimo wazivamo ugahindukira ukaba umwana Imana data wa twese yishimira. Erega kuba Muri Kristo Yesu ntagisa nkabyo, kuko muri we ni ho hari ubuzima buzima kandi muriwe amahoro arambye niho abonekera.
Ibisabwa kugirango uhindikire Imana
1. Emera ko hari inzira urimo koko zitari nziza(ubusambanyi, ubujura, n'ibindi twavuze haruguru)
2. Kwihana kandi ukizera ko ubabariwe. Kanda hano---> (ni gute wakwihana ukizera ko ubabariwe?)
3. Biba byiza iyo umaze kwihana, ko wabatizwa mw'Izina rya Yesu nk'ikimenyetso cyuko wahindukiye Imana ukanabihamya muri benshi uwo wizeye wenyine cyangwa wakiriye mubuzima (Abaroma 10:9-10) kandi no kugirango ubone uko ubabarirwa no kugirango ubashe guhabwa Impano y'umwuka wera (nkuko byagendekeye Kristo Yesu akimara kuva muri Yorodani amaze kubatizwa).
Iyi ntambwe yo kwihana ibyaha, kubatizwa ni intambwe itajya ishobokera benshi rimwe na rimwe kubera gutinya uko abantu bazakuvuga ngo wabaye umurokore. Ntabwo biteye isoni rwose namba guhindukira Ugakurikira Imana kuko inyungu zirimo ni nyinshi cyane. Igisumbye byose kuronka ubuzima bw'iteka ryose hamwe na Kristu ijabiro mw'ijuru.
Iyo dusomye mu Ibyakozwe n'intumwa 2: 37-42 dusangamo inama Petero intumwa aduha yo guhindukira Imana.
Uyu munsi byakabaye byiza aya magambo wifuje ko aguhindurira ubuzima bwawe. Byakabaye byiza ko wakira Yesu nk'Umwami n'umukiza mubuzima bwawe. Ntagiteye isoni kirimo ndetse sinigihombo kuko Iyo ibyakera byose bimaze gushira, uba icyaremwe gishya muri Kristo Yesu maze ugahabwa ubushobozi bwo kwitwa Umwana w'Imana.
Hindukira Kristo,kuko iminsi iri kugenda iba mibi!
Uwiteka aguhe umugisha kandi akuyobore munzira nshya wiyemeje gukurikira.
Gira Amahoro
Comments
Post a Comment