Duhura na byinshi bitugora, rimwe na rimwe tukabura ibisubizo by'ibibazo dufite kuko hari uko twifuza kubona ubuzima bwacu ariko ntitubibone. Ushobora kuba uri mubibazo byinshi bikugoye, ubona hari imisozi myinshi yakugose, wenda inshuti zakuretse, aho ukomanga hose ntihafunguka, ushobora kuba uri kubona aho uca harimo umwijima ukabije kuburyo utari kureba aho ujya, amahirwe yawe yose ukabona utagifite uko uyageraho, ibi byose ukibaza impamvu biri kukubaho kandi mbere wabonaga imiryango myinshi ifunguka ukanezezwa nabyo. Kubihirwa no kubabara, ni ubuzima buri muntu wese yacamo kuko isi turimo ntabwo burigihe izagenda nkuko twe tubyifuza. Ibihe birahinduka! Uyu munsi ndagirango nkwibutse yuko, kuva igihe icyaha cyaziye mubantu, hari imiryango myinshi yafunzwe, bityo bigatuma isi ibiha cyane. Ibi rero, bigatuma habaho gushaka inzira umuntu yanyuramo kugirango abashe kubona icyo ashaka rimwe na rimwe bikamusaba kugira ikiguzi atanga (kubeshya, ruswa, ubusambanyi, kwiba n'...
1 Pet 4:10-11 [10]kandi nk'uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi. [11]Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.