Skip to main content

Iyo ntambara urwana si iyawe

Uyu munsi ndumva mfite ijambo ryo kukubwira wowe umaze iminsi wibaza ibiri kukubaho, wibaza impamvu ibikubaho ari wowe biri kubaho, ukabona ko ubuzima bwawe bugeze ahantu utagishaka no kugira uwo wumva akuvugisha, isi warayanze, abantu bose ukabona warabanze, ubuzima bwawe bwuzuyemo agahinda, uhora urira amanwa na nijoro, ntacyo ukora ngo kiguhire mbese uriho utegereje gupfa gusa rimwe na rimwe nabyo ukabona biratinze, ukumva icyaguha gusara, ndagirango uyu munsi uwufate nk'umunsi w'umugisha kuri wowe cyangwa kuri uwo mugenzi wawe cyangwa se umuvandimwe cyangwa inshuti yawe uzi yiyanze kubera ibibazo byinshi byugarije ubuzima bwe, ndagirango uyu munsi uwufate nk'umunsi udasanzwe kuko Yesu dore araje (Ibyahishuwe 3:20) ari gukomanga kumutima wawe, kugira ngo aze mubane mwembi ahindure ubuzima bwawe bundi bushya kuko ari we ufite igisubizo cy'ubuzima bwacu.

Uyumunsi Yesu yumvise amarira yawe, aje gusana ahangiritse, aje gusubiza umutima wawe mugitereko cyawo, araje kugirango agorore aho hagoramye, akize iyo ndwara isa nkiyakubayeho karande yanze gukira, araje kugirango aguhe umudendezo kuko yumvise ugusenga kwawe, n'amarira warize yamugezeho.

Umaze iminsi urwana intambara itoroshye, uva mubyaha ariko ugasanga wabisubiyemo, intege zakubanye nkeya cyane, iyo ntambara urimo uyu munsi Kristo arifuza kuyirangiza ubutazasubira ukundi. 
Ndagira umenye yuko, igihe warwaniye gihagije kuko Kristo araje aje kukurwanirira kuko we ntatsindwa kandi avuga rimwe bikaba, we ntatinda kuko iyo ategetse birakomera.
Saba uyu munsi kubohoka no kukurwanirirwa, Saba kuvanwa aho muri uwo mwijima, we ntananirwa ndetse ntiyanga, ntabwo azakubwira ngo ari busy...Hoya yumva cyane abamuhamagara bizeye. Ariko, icyo agusaba ni kimwe ni uko wemera ko aza mubuzima bwawe mukabana kandi akaba ariwe aba umwawi n'umukiza wawe, unizere ko yazuwe n'Imana mubapfuye. 

Igihe cyose warwanye ni kirekire, Yesu araje, mwakire mubuzima bwawe kuko yaje arimo arakomanga mumutima wawe. Ubyizere kuko igihe ni iki. Witinya, ahubwo wishime kuko haje umwami ukomeye kukurwanirira. Ni Yesu Kristo! Mbega amahirwe akomeye yo kurwanirirwa na Kristo.

Ese ni wowe ndi kuvugisha?

Ese iryo jwi uraryakiriye rigusaba kwemerera Kristo kuba umwami w'ubuzima bwawe?
Uyu munsi ndagusaba kwemera ko Kristo ahindura ubuzima bwawe. Aho hari agahinda, aje kuhashira umunezero, aho hari amarira aje kuhashira ibyishimo, aho watsinzwe aje kuhaguhera gutsinda.

Ushobora kuba warizeye ukanakira Kristo Yesu ariko ubuzima bwawe ukabona burimo ibigeragezo byinshi. Ibuka ko hari impamvu ibyo biri kukubaho kandi ko ari byiza kuko hari ingororano igutegereje kuko Kristo arifuza ko uva murwego wari uriho ugakura ukajya murundi rwego muburyo bw'umwuka (Abaroma 5:3-4), maze ukanabona ibyiringiro byabindi bidakoza isoni. 

Waba koko wizeye aya magambo ukaba ushaka ko Kristo akurwanirira?
Ndagusaba kwemera ukihererana na Kristo mwembi mukaganira (Matayo 6:6). Yesu arakugororera kuko iyo wiherereye nawe, ukihana ibyaha byawe maze ukiyemeza kutazabisubira ukundi, ugasaba Kristo kukubera umwami ahindura ubuzima bwawe. Ijambo ry'Imana ritubwira yuko uhita uba icyaremwe gishya (2 corinthians 5:17).
Uwaremwe bushya, ntaruha kuko Kristo aramutabara igihe cyamakuba, akamurwanirira igihe cy'intambara, akamwibuka igihe cyose amukeneye.

Igihe ni iki ntutegereze ejo.

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]KÅ«baha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...