Duhura na byinshi bitugora, rimwe na rimwe tukabura ibisubizo by'ibibazo dufite kuko hari uko twifuza kubona ubuzima bwacu ariko ntitubibone. Ushobora kuba uri mubibazo byinshi bikugoye, ubona hari imisozi myinshi yakugose, wenda inshuti zakuretse, aho ukomanga hose ntihafunguka, ushobora kuba uri kubona aho uca harimo umwijima ukabije kuburyo utari kureba aho ujya, amahirwe yawe yose ukabona utagifite uko uyageraho, ibi byose ukibaza impamvu biri kukubaho kandi mbere wabonaga imiryango myinshi ifunguka ukanezezwa nabyo.
Kubihirwa no kubabara, ni ubuzima buri muntu wese yacamo kuko isi turimo ntabwo burigihe izagenda nkuko twe tubyifuza. Ibihe birahinduka!
Uyu munsi ndagirango nkwibutse yuko, kuva igihe icyaha cyaziye mubantu, hari imiryango myinshi yafunzwe, bityo bigatuma isi ibiha cyane. Ibi rero, bigatuma habaho gushaka inzira umuntu yanyuramo kugirango abashe kubona icyo ashaka rimwe na rimwe bikamusaba kugira ikiguzi atanga (kubeshya, ruswa, ubusambanyi, kwiba n'ibindi nkibi) kugirango abashe guhabwa icyo ashaka.
Ikibazo si ikiguzi utanga ahubwo ubwoko bw'icyo kiguzi! Ese urifuza ko Kristo aza mubuzima bwawe akarwana iyo ntambara yakunaniye?, Urifuza ikiguzi gikomeye kuruta ibindi aricyo kwiyegurira Yesu?
Ntabwo Kristo yanze na rimwe abamusaganiye bose kugirango abaruhure, kuko wenyine yaravuze ngo, mumuzanire imizigo yose ibaruhije kandi ibaremereye abaruhure (Matayo 11:28)
Kujyanira Kristo imizigo yawe yose bisaba ko umwizera, ukizera ko ashobora ibyananiye abantu. Akenshi ibyo tujyamo, inzira ducamo ziba ziterwa n'uko hari uko twakuze tubona ibintu bikorwa yaba neza cyangwa nabi ntitwibaze cyane kumpamvu bikorwa uko, akaba ariyo mpamvu umuntu wese kugirango abashe gusobanukirwa inzira nyakuri zo kunyuramo ari ukwemera kuvuka bwa kabiri, ukakira Yesu Kristo mubuzima bwawe, ukamwiyegurira wese, maze Yesu akakwereka inzira nyakuri zo kunyuramo kuko niwe inzira, ukuri n'ubugingo (Yohana 14:6).
Sinzi imisozi ikugose, sinzi ibyo uri kunyuramo bidasobanutse, sinzi ibayakugoye, sinzi ndetse umwijima urimo ariko icyo nzi neza ni igisubizo kuri ibyo ni uko hari Yesu, umugabo ukomeye udashobora kwanga na rimwe abamusanganiye, afite imbaraga ziruta izabantu, ni umugabo utabeshya, ntayoba ntanayoba, akemura ibibazo byananiranye, akiza indwara burundu, Yesu ni we watsinze urupfu, arashoboye, azura abapfuye, ariho kuva kera, ubu kandi azahoraho! Icyo we agusaba ubungubu ni ukumwizera, ukamwakira ukemera ko ariwe ukurwanirira ibyo byose byakunaniye.
Nkunda ijambo rivuga ngo: Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima (Abafilipi 4:6).
Ibi bitwereka ko gusaba byonyine bidahagije, ahubwo tugomba no kwingika tunashima. Kuki dushima? ni ikimenyetso cyo kuba tumaze gusenga/gusaba no kwinginga, twizeye ko tuzahabwa ibyo twasabye ariko tukemera ko Imana ibiduhera mubushake bwayo.
Byose bimenywe n'Imana. Ntubyihererane.
Imana igihe umugisha kuko ufashe icyemezo gikomeye cyo kureka ko ibyawe bimenywa n'Imana.
Comments
Post a Comment