Imana ntiyaturemeye umubabaro, Nitwe tuwizanira?
Intangiriro 1:1
[1]Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n'isi.
Nyuma,
Intangiriro 2:7,15,17
[7]Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w'ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima.
[15]Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde.
[17]ariko igiti cy'ubwenge bumenyesha icyiza n'ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.”
Nuko,
Intangiriro 1:29-30
[29]Kandi Imana irababwira iti “Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose, n'igiti cyose gifite imbuto zirimo utubuto twacyo, bizabe ibyokurya byanyu.
[30]Kandi inyamaswa yose yo mu isi, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, n'ikintu cyose gikururuka ku isi gifite ubugingo, mbihaye ibimera bibisi byose ngo bibe ibyokurya byabyo.” Biba bityo.
Maze,
Intangiriro 2:7,18
[7]Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w'ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima.
[18]Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.”
Bari babayeho mubwisanzure
Intangiriro2: 25
[25]Kandi uwo mugabo n'umugore we bombi bari bambaye ubusa, ntibakorwe n'isoni.
Icyaha kiraza, igeragezwa rimwe na rimwe iyo tutitaye kumategeko y'Imana twibuza ubuzima buzima:...baragusaba kugusambanya kugirango ubone Akazi, kwica cyangwa kwiba ngo ubone ubukire; kuroga ngo ubone kwisanzura mubyabandi; gusinda n;ibindi ngo ubone kwishima....
Intangiriro 3:6-9,24
[6]Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy'igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n'umugabo we wari kumwe na we, arazirya.
[7]Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by'imitini, biremeramo ibicocero.
[8]Bumva imirindi y'Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabo n'umugore we bihisha hagati y'ibiti byo muri iyo ngobyi amaso y'Uwiteka Imana.
[9]Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti “Uri he?”
[24]Nuko yirukana uwo muntu, kandi mu ruhande rw'iyo ngobyi yo muri Edeni rwerekeye iburasirazuba, ishyiraho Abakerubi n'inkota yaka umuriro, izenguruka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy'ubugingo.
Ariko........
Yohana 3:16
[16]Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
Iyo ntekereje aya magambo numva harimo ubuzima bwacu bwose.
Imana yabanje kurema ibyo umuntu azabaho afite, kugirango abashe kunezerwa. Imuremera ibyo kurya byinshi ndetse nicyo yaburaga kugirango yishime burundu iracyimuha (umugore). Nyuma Imana ishiraho itegeko kugirango uwo muntu yo kubohwa mumahitamo yiwe ahubwo ahitemo icyo yumva ashaka ariko amenyeko buri icyemezo afata gifite ingaruka yacyo, imusaba kudakora icyo yamubujije.
Umuntu yanga kumvira Imana, amenya ko yakosheje aho kwiruka asabe imbabazi ahitamo kwihisha kuko yari amaze gusuzugura Imana. Imana ibibonye imwirukana muri bwabuzima burimo byose imubwirako azarya amaze kuva icyuya (umuruho)
Natwe turiho nka Adamu na Eva. Imana iratubwira ko mbere yuko tuvuka yari ituzi kandi ko tudakwiye narimwe kwiganyira icyo tuzarya ejo.
Iduhamagarira umudendezo wose ariko itubuza kuwukoresha icyo dushaka cyose
Galatiya 5:13-14
[13]Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo,
[14]kuko amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe ngiri ngo “Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.”
Kamere yacu iranga ahubwo tukabyayisha ibyo yifuza.
Ese kuki dukurikiza ibyakamere? ... kugirango twishime byakanya gato ariko ntitumenye ko ibyo bituzanira urupfu.
Igihe cyose tutitaye kumategeko Imana yaduhaye.... Ikibi aho kukita ikibi tukakita icyiza, gukora icyiza ahubwo tukumva kiruhije... Twisanga natwe twirukanwe muri wamudendezo tukayoba inzira nyakuri kuko ibyo tuba turimo aribyo tubona byiza bimuritse nyamara ari umwijima ukomeye Satani aba yatuboheyemo.. Akongera akaduhuma amaso ngo tutamenya Imbabazi Yesu yaduhaye murupfu rwe igihe Imana yamuduhereyeho kutubera inzira yongera kumugana bundi bushya, kuko iwe ariho tugomba kwibera ubugingo bwacu bwose.
Bavandimwe twongere twisuzume turebe ko tutari mubwisanzure buteye agahinda, twirebe koko ko tutayobye tukita ikiza ikibi n'ikibi tukakita icyiza. Ese ko Imana yaduhamagariye kwezwa, ibyo twirirwamo, iyo migambi dufite mumitima yacu koko niyo Imana ishima?
Icyaha cyazaywe n'umuntu umwe arya imbuto y'igiti babujijwe ni nako icyo cyaha cyavanweho n'umuntu umwe ariwe Yesu Kristo apfira kumusaraba ukozwe mugiti. Uwo niwe umwami n'umucunguzi wacu, umwana w'Imana nzima aduhamagarira Kwihana no kwiyeza ngo dukiranuke mubito no mubinini, twemera kunyura munzira ifunganye (kwitamba) ngo tuzabone ijuru tukabana na Data ubuzira herezo. Dore icyo Imana ishaka.
Iyo wisuzumye koko usanga umwuka wera w'Imana ariwo ukuyobora ? Koko Yesu niwe mwami n'Umukiza wawe?
Ni kangahe twahawe amahirwe yo kugira Yesu umwami n'umukiza wacu ariko tukabyita ibyabarokore? Kuki uri kwisanzura ukumva ko ibyo wita ibyabarokore wowe bitakureba, ese wowe ubyita iki se basi ariko ukiranukire Imana? Ntaho bihuriye kwitwa uwakijijwe muri Yesu no kuba umuntu w'idini.
Niba ufashijwe n'ubu butumwa, Emera wihane ibyaha uve muribyo wita umudendezo maze ubone umudendezo w'ukuri wo kwitwa icyaremwe gishya nkuko mu 2 abakorinto 5:17 babihamya.
Numara kwihana, watuze akanwa kawe aho uri wiherereye ko Yesu ariwe mwami n'umucunguzi wawe unamusabe kugushoreza munzira ze iteka ryose uhinduke ube mushya mw'izina rikomeye Yesu Kristo Abaroma 10:9-17).
Amen
Comments
Post a Comment