Skip to main content

Posts

Showing posts from January, 2017

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Kwiyiriza ubusa

Kwiyiriza Ubusa Kwiyiriza ubusa ni kimwe mubintu dusabwa gukora iyo twifuza ko ibibazo bituremereye byava mubuzima bwacu. Yesu yabwiye abigishwa be ko igituma batabasha kwirukana dayimoni ni uko bari bafite ukwizera guke (Mat 17:20). Yesu aradusaba ko twarangwa n'UKWIZERA kugirango twirukane dayimoni mubuzima bwacu. Nkuko yabwiye abigishwa be ko kugirango birukane dayimoni ni uko basenga bakaniyiriza ubusa. Hano, dayimoni yafatwa nk'abyabibazo biba bituremereye. Kwiyiriza ubusa rero no gusenga biri mu bintu by'umumaro mubuzima bwacu, cyane cyane iyo dufite byinshi byatunaniy e (ibibazo byo mubuzima bwacu bituma tubura amahoro) Kwiyiriza ubusa tunasenga bituma  tubasha kuruhurwa ibibazo dufite. Iyo usenze wizeye ukiyiriza ubusa, atari kugirango winezeze Imana iragusubiza. Uyu musozi uvugwa muri uyu murongo ( Mt 17:20-21 ) si imisozi tubona idukikije ahubwo nibya bibazo dufite bituremereye, bya bindi bitubuza amahoro mumutima.  Kwiyiriza ubusa rero...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]KÅ«baha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...

Yesu ntakunda ubuzima bwakazuyazi

Ubuzima bw'akazuyazi ni ubuzima bumeze bute? Mbere y'uko tuganira kubuzima bw'akazuyazi ubwaribwo reka tubanze tumenye neza: Akazuyazi ni iki?  Mu kinyarwanda iyo bavuze ngo aya mazi n' akazuyazi baba basobanura amazi adakonje cyangwa adashyushye. Aya ni amazi atagutwika cyangwa agutere imbeho. Ubuzima bw'abamwe mubantu twakiriye agakiza cyangwa bamwe mu bantu twamenye Yesu, usanga dusa nkabibagiwe impamvu yaduteye kw'akira Yesu igihe twaturaga n'iminwa yacu ko Yesu ari umwami n'umucunguzi wacu nkuko tubisanga mu Abaroma 10:9-10 ko [9]Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, [10]kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa.  Iki gihe tuba tumaze kwibagirwa ineza Imana yatugiriye ubwo twari twarayobaguritse, twidabagiza mu bibi, mbese tutakigira umutima utinya Imana. Aha niho usanga umuntu atacyumvira ryajwi rimwongorera rimu...

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Icyo bisaba Gukurikira Yesu

Icyo bisaba Gukurikira Yesu Twumvishe kenshi ko inzira z'uwiteka ari inzira zifunganye Mt 7:13-14 [13]“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. [14]Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake. Ese uku gufungana bivuga iki? Hari byinshi twiberamo by'iyi si bisa nkibituryohera tubonako kubireka bitatworoheye. Benshi usanga bari mubusambanyi, mubusinzi, kubeshya kugira ngo babeho, kwiba kugirango babone amaramuko nibindi twirirwamo bisa nkibi. Nyamara kuberako tubiretse tubonako hazavamo igihombo.  Ibi twatanga urugero nkiyo kugirango ubone inyungu yagutse mubucuruzi bwawe ugomba kubeshya cyangwa kwiba, mwishuri ugomba guca muzindi nzira ngo ubone amanota menshi, mukazi kawe ugomba gufata cyangwa gutanga ruswa ngo ubone service ushaka...n'ibindi nkibi watangaho urugero. Nyamara, ibi byose tukabikora kugirango tworoshye ubuzima, ...