Skip to main content

Posts

Showing posts from December, 2017

Fata ingamba nshya mur' uyu mwaka mushya

Fata ingamba nshya z'umwaka mushya Amahoro y'Imana abane namwe. Mfashe uyu mwanya nandika ubu butumwa maze kubona ko iyo umwaka umwe ushize undi ukaza, abantu benshi  bafite ibyerekezo bitandukanye bafata ingamba nshya m'umwaka mushya. Ndagirango uyu munsi nawe ugejejweho ubu butumwa gufata umwanya ukongera ugatekereza kungamba nshya wafata mumwaka mushya tugiye gutangira kugirango habeho gukura muburyo bumwe cyangwa ubundi ariko nkwingingira no kwibuka gufata ingamba nshya muburyo bw'umwuka. Ushobora kuba usenga, wiyiriza ubusa ushaka Imana, ufasha abatishoboye, abanyantege nke ariko uburyo ubikora bushobora kuba atari ubw'umwuka kuko wenda ubikora kugirango bakubone cyangwa bakwemere. Gufata ingamba nshya rero bituma habaho gukura no kwaguka muburyo bwose kuko uba usa nk'uwabaye mushya. Gutekereza gufata ingamba nshya muburyo bwo mumwuka ningamba Nziza navuga ziruta izindi kuko ntabyo wanganya kubaho uharanira kubaha Imana. Ijambo ry'Imana ntiritwereka gu...

Gukizwa, Kwakira Kristo si ukuyoba si no gusara.

Gukizwa, Kwakira Kristo si ukuyoba si no gusara. Uburyohe buba mw'isi bwo gukora ibyo ushaka uyobowe n'irari ry'umubiri nko gusinda, gusambana, ubugome, ibiganiro bibi ngo winezeze, guhakwa ugaca inzira zitejejwe nko gutanga ruswa, kwemera ugatanga umubiri wawe, kugendana n'udutsiko tw'abantu badakijijwe, bituma utera utwatsi amagambo yose aguhamagarira gukizwa. Gukizwa rero n' icyemezo ufata wowe ubwawe igihe cyose wumva ko wagenderewe n' Imana wumva ijwi rigusaba guhindukira ukava mubidatunganye by'ubwoko bwose maze ukaba mushya muri Kristo Yesu. Ndahamya ko atari ubwambere wumvishe ko Kristo yanga icyaha, si n' ubwambere wumvise ko tugomba kureka icyaha kugirango tubashe kwezwa maze tubone ubugingo buhoraho hamwe na Kristo. Niba ari ubwambere wumvishe ko Icyaha atari kiza mumaso h'Imana, menyako Uwiteka ashaka ko nawe uza ukaba ishyanga ryera akagukoresha imirimo ye. Arifuza ko uyoborwa n'umwuka wera akaguha inshingano.Ariko n...

Iyo umenyereye gukora icyaha

I yo umenyereye gukora icyaha Rimwe na rimwe dukora ikibi ntitumenye ko twanagikoze bitewe no kumenyera kugikora. Satani cyangwa se wacyo (sekibi) akoresha inzira nkizo kugirango ijambo ry'Imana riburizwemo mu buzima bwacu bityo kugirango ntitwere imbuto nkuko roho mutagatifu abishaka. Tukabaho tubonako gukora icyaha nko gutuka umuvandimwe, kumuvuga nabi, gusinda, kugomanwa, kugambira nabi ndetse n'ibindi bisa nkibi tukabikora tutitaye kucyo ijambo ryanditswe muri bibiliya nkuko ryahumetswe ritubwiriza. Satani rero anezezwa no kubona bene aba bantu kuko baba bamwumviye agasa nkukwibagiza no gusaba imbabazi uramutse umenye ko wavuze cyangwa se wakoze nabi. Intege nke zacu nk'abantu ntiziruta intege z'Imana. Imbabazi za Data wo mw'ijuru zirenze izo isi itanga. Iyo wongeye kwisuzuma ugasanga hari uko wagenzaga nabi ukongera ugasubukura ubusabane bwawe n'Imana irakubabira. Dusenge  Zab 139:2-4,23-24 Uwiteka Mana Nziza! Urakoze kubw'uyu...

Agaciro uha ibyanditswe byera/ bitagatifu

Agaciro uha ibyanditswe byera/ bitagatifu Sinshidikanya ko ubayeho  utari wumva ko " tugomba gukundana nkuko Kristo yadukunze, tugakunda bagenzi bacu nkuko twikunda ubwacu." Kenshi tuvuga ko ibi bidashoboka, ko turi mw'isi ntawabishobora nyamara tukaguma muri ibyo kugirango duhe imitima yacu impamvu ituma twumva ko niba ntawabikora ubwo natwe tutabikora. Ikosa rikomeye ni ukumenya ko ikintu ari cyiza nyamara ntugikore kubera kwemera gutegekwa na kamere muntu itubuza gukora ugushaka kw'Imana. Kristo yaravuze ngo " ibyo ntibishobokera umuntu ariko ku Mana birashoboka (Matayo 19:26) iyo wiyemeje gukurikira Kristo ukagenza nkuko Abe bagomba kubigenza. Intambwe uteye yambere iba ihagije ko ubigeraho kuko Kristo akenshi ahera kuntambwe yacu yambere nawe akagushoboza gukora ibisigaye.  Ese Gukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda birashoboka? Yego birashoboka. Bisaba ko ubwawe ubanza ukikunda. Kwikunda rero bisobanuye kubanza ukareka ikintu cyose g...