Skip to main content

Fata ingamba nshya mur' uyu mwaka mushya

Fata ingamba nshya z'umwaka mushya


Amahoro y'Imana abane namwe.

Mfashe uyu mwanya nandika ubu butumwa maze kubona ko iyo umwaka umwe ushize undi ukaza, abantu benshi  bafite ibyerekezo bitandukanye bafata ingamba nshya m'umwaka mushya. Ndagirango uyu munsi nawe ugejejweho ubu butumwa gufata umwanya ukongera ugatekereza kungamba nshya wafata mumwaka mushya tugiye gutangira kugirango habeho gukura muburyo bumwe cyangwa ubundi ariko nkwingingira no kwibuka gufata ingamba nshya muburyo bw'umwuka.

Ushobora kuba usenga, wiyiriza ubusa ushaka Imana, ufasha abatishoboye, abanyantege nke ariko uburyo ubikora bushobora kuba atari ubw'umwuka kuko wenda ubikora kugirango bakubone cyangwa bakwemere. Gufata ingamba nshya rero bituma habaho gukura no kwaguka muburyo bwose kuko uba usa nk'uwabaye mushya.

Gutekereza gufata ingamba nshya muburyo bwo mumwuka ningamba Nziza navuga ziruta izindi kuko ntabyo wanganya kubaho uharanira kubaha Imana.

Ijambo ry'Imana ntiritwereka gusa aho tugira neza ahubwo ritwibutsa naho tutakigenza Neza. Aho nasomye mu *Ibyahishuwe 2:2-5*  hatwereka uko wafata ingamba nshya bitewe naho utagikora Neza ukongera ukisuzuma.

Haravuga ngo

 _[2]‘Nzi imirimo yawe n'umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyageso mbi, n'uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma.

[3]Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora.

[4]Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.

 _*[5]Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk'iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy'itabaza cyawe ahacyo nutihana._*

Uru ni urwandiko rwandikiwe itorero rya efeso, natwe nkitorero riratureba. Hari ubwo tubona dukora Neza ariko twakagombye kongera tugasaba Imana ikaturondora kugirango nahahandi tutagenza neza tuhamenye maze twihane ari nako dufata ingamba nshya.

Ingamba nshya rero muburyo bw'umwuka n'izi gufasha kudasubira hahandi hatuma ugwa ukava mubusabane n'Imana.

Indi ngamba ni uguharanira gushimwa n'Imana. Haricyo Imana yagushimira. Ni uko ukora ibyo ishima

Ibyah 2:6
[6]Ariko rero ufite icyo ngushimira, ni uko wanga imirimo y'Abanikolayiti, iyo nanjye nanga.’

Imirimo Imana yanga niyayindi yose ukora uwiteka yanga. Urugero, kwifatanya n'ababi ( *1 Kor 15:33*
[33](Ntimuyobe, kwifatanya n'ababi konona ingeso nziza.) Bagushora mubitanezeza Imana nkibyo dusanga mu  *Abaroma 13:13-14* nkuko hatubwira ngo
[13]Tugendane ingeso nziza nk'abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby'isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari.
[14]Ahubwo mwambare  Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza.

Uku niko twafata ingamba nshya muburyo bw'umwuka noneho tugafata ingamba zindi muburyo bw'umubiri nko gukorana umurava, nibindi.


Birakwiriye ko twisuzuma tugafata ingamba nshya bityo tukabana n'Imana mubusabane nayo ariko tuyitambira imibiri yacu nk'ibitambo bishimwa n'Imana ariko kuyikorera nyakuri.

 *Efeso 4:25*
[25]Nuko mwiyambure ibinyoma, umuntu wese avugane ukuri na mugenzi we, kuko turi ingingo za bagenzi bacu.

 *Kolosayi 3:8*
[8]Ariko none mwiyambure ibi byose: umujinya n'uburakari, n'igomwa no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu.

 *1 Petero 2:1*
[1]Nuko mwiyambure igomwa ryose n'uburiganya bwose, n'uburyarya n'ishyari no gusebanya kose,

 *Rom 12:17-18*
[17]Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza.
[18]Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n'abantu bose.

Nsoje mbinginga nanjye nisuzuma kugirango tujye inama dufate ingamba nshya dusabana n'Imana. Ingamba nshya zizatume abatizi Imana, bayimenya bakanayiyoboka  kuko bazaba bayitubonyemo nkuko tubwirizwa muri
 *1 Petero 2:12*
[12]Mugire ingeso nziza hagati y'abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk'abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo.

Reka Imana imenye ingamba nshya zawe z'uyu mwaka mushya nawe izakwemerera ikuyobore kuko isezerano ryayo ari ukutaza dusiga cyangwa kuduhãna kuko umushatse wese amubona n'umusabye wese yizeye ahabwa ibyo yasabye.

Mugire iteka amahoro y'Imana

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]Kūbaha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...