Skip to main content

Agaciro uha ibyanditswe byera/ bitagatifu

Agaciro uha ibyanditswe byera/ bitagatifu

Sinshidikanya ko ubayeho  utari wumva ko " tugomba gukundana nkuko Kristo yadukunze, tugakunda bagenzi bacu nkuko twikunda ubwacu." Kenshi tuvuga ko ibi bidashoboka, ko turi mw'isi ntawabishobora nyamara tukaguma muri ibyo kugirango duhe imitima yacu impamvu ituma twumva ko niba ntawabikora ubwo natwe tutabikora.

Ikosa rikomeye ni ukumenya ko ikintu ari cyiza nyamara ntugikore kubera kwemera gutegekwa na kamere muntu itubuza gukora ugushaka kw'Imana. Kristo yaravuze ngo " ibyo ntibishobokera umuntu ariko ku Mana birashoboka (Matayo 19:26) iyo wiyemeje gukurikira Kristo ukagenza nkuko Abe bagomba kubigenza.

Intambwe uteye yambere iba ihagije ko ubigeraho kuko Kristo akenshi ahera kuntambwe yacu yambere nawe akagushoboza gukora ibisigaye. 


Ese Gukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda birashoboka?

Yego birashoboka. Bisaba ko ubwawe ubanza ukikunda. Kwikunda rero bisobanuye kubanza ukareka ikintu cyose gishobora gutuma udasabana n'Imana. Iyo iyi ntambwe wiyemeje kuyitera, Kristo agushoboza izisigaye.

Aha niho wumva ubushobozi n'ubutware bwo kutongera kwitwara nkuko Kamere igutegeka ahubwo ukanezezwa no kubona wari ugiye kurya ariko kuko uzi ko hari umuntu ubabaye hanze y'inzu yawe ukabyigomwa ukabimuha, wabona hari uwambaye ubusa ukamwambika. Uwo mutima niwo ukunda abandi nkuko wikunda kuko iyo wigomwe ikintu kugirango undi akibone uba umukunze nkuko wakwikunze. Kwigomwa rero si uguha umuntu ikintu kuko uhaze, s'uko wanze kubimena kuko byasigaye, si uko umwenda utakiwambara kuko ushaje cyangwa utakigezweho ahubwo ugatanga icyari kigufitiye umumaro. Uku Niko gukundana Kristo atwigisha nkuko we yigomwe icyubahiro cye mw'Ijuru aza kwisi yemera kwambara icyaha nkatwe kugirango turonke ubuzima Buzima.

Mwene data, ntubererekere satani ngo nawe uvuge uti ntibishoboka ko wakunda undi nyamara ufite imyambaro ijana, inzu yawe itabura Ibiryo umena n'ibindi ugundira wanze kurekura kubera kwikunda gusa.

Saba Imana ubushobozi, Ibutsa Kristo ko yavuze ko Ku Mana bishoboka maze utere intambwe yambere nawe agushoboze izisigaye. Witegereza, byiyemeze uyu munsi, irengagize abaguseka, abakuvuga ngo wahindutse, ntugire isoni ko nibabimenya bazaguseka. Ibyo nibirangaza sekibi agusitazisha ngo udakora ugushaka kw'Imana kugirango Imana idaheshwa icyubahiro kiyikwiriye.

Dusenge

Mana Data ny'irijuri n'isi. Wowe ushobora byose ukabishoboza nabiyemeje kwitamba kubw' icyubahiro cyawe. Urakoze ko uyu munsi namenye ko mbishoboye gukunda bagenzi banjye nkuko nikunda kandi nkuko Kristo yadukunze. Uyu munsi ndabyiyemeje unshoboze intambwe yambere, umpe ibyo kurya mbone uko mbiha abatabifite, umpe umwambaro mbone uko nambika abambaye ubusa. Urakoze ko ubikoze. Icyubahiro kibe icyawe none n'iteka ryose. Amen

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]Kūbaha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...