Iyo umenyereye gukora icyaha
Rimwe na rimwe dukora ikibi ntitumenye ko twanagikoze bitewe no kumenyera kugikora. Satani cyangwa se wacyo (sekibi) akoresha inzira nkizo kugirango ijambo ry'Imana riburizwemo mu buzima bwacu bityo kugirango ntitwere imbuto nkuko roho mutagatifu abishaka. Tukabaho tubonako gukora icyaha nko gutuka umuvandimwe, kumuvuga nabi, gusinda, kugomanwa, kugambira nabi ndetse n'ibindi bisa nkibi tukabikora tutitaye kucyo ijambo ryanditswe muri bibiliya nkuko ryahumetswe ritubwiriza. Satani rero anezezwa no kubona bene aba bantu kuko baba bamwumviye agasa nkukwibagiza no gusaba imbabazi uramutse umenye ko wavuze cyangwa se wakoze nabi.
Intege nke zacu nk'abantu ntiziruta intege z'Imana. Imbabazi za Data wo mw'ijuru zirenze izo isi itanga. Iyo wongeye kwisuzuma ugasanga hari uko wagenzaga nabi ukongera ugasubukura ubusabane bwawe n'Imana irakubabira.
Dusenge
Zab 139:2-4,23-24
Uwiteka Mana Nziza!
Urakoze kubw'uyu munsi mushya utwongereye wokubaho ngo dukomeze tuguhe icyubahiro. Urakoze ko ugira imbabazi nyinshi mubiganza byawe.
Kuko ari wowe
[2]Uzi imyicarire yanjye n'imihagurukire yanjye,Umenyera kure ibyo nibwira.
[3]Ujya urondora imigendere yanjye n'imiryamire,Uzi inzira zanjye zose.
[4]Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye,Uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka.
[23]Mana, ndondora umenye umutima wanjye,Mvugutira umenye ibyo ntekereza.
[24]Urebe yuko hariho inzira y'ibibi indimo,Unshorerere mu nzira y'iteka ryose.
Amen
Comments
Post a Comment