Skip to main content

Iyo umenyereye gukora icyaha

Iyo umenyereye gukora icyaha


Rimwe na rimwe dukora ikibi ntitumenye ko twanagikoze bitewe no kumenyera kugikora. Satani cyangwa se wacyo (sekibi) akoresha inzira nkizo kugirango ijambo ry'Imana riburizwemo mu buzima bwacu bityo kugirango ntitwere imbuto nkuko roho mutagatifu abishaka. Tukabaho tubonako gukora icyaha nko gutuka umuvandimwe, kumuvuga nabi, gusinda, kugomanwa, kugambira nabi ndetse n'ibindi bisa nkibi tukabikora tutitaye kucyo ijambo ryanditswe muri bibiliya nkuko ryahumetswe ritubwiriza. Satani rero anezezwa no kubona bene aba bantu kuko baba bamwumviye agasa nkukwibagiza no gusaba imbabazi uramutse umenye ko wavuze cyangwa se wakoze nabi.

Intege nke zacu nk'abantu ntiziruta intege z'Imana. Imbabazi za Data wo mw'ijuru zirenze izo isi itanga. Iyo wongeye kwisuzuma ugasanga hari uko wagenzaga nabi ukongera ugasubukura ubusabane bwawe n'Imana irakubabira.


Dusenge

 Zab 139:2-4,23-24

Uwiteka Mana Nziza!
Urakoze kubw'uyu munsi mushya utwongereye wokubaho ngo dukomeze tuguhe icyubahiro. Urakoze ko ugira imbabazi nyinshi mubiganza byawe.
Kuko ari wowe
 [2]Uzi imyicarire yanjye n'imihagurukire yanjye,Umenyera kure ibyo nibwira.
[3]Ujya urondora imigendere yanjye n'imiryamire,Uzi inzira zanjye zose.
[4]Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye,Uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka.

[23]Mana, ndondora umenye umutima wanjye,Mvugutira umenye ibyo ntekereza.
[24]Urebe yuko hariho inzira y'ibibi indimo,Unshorerere mu nzira y'iteka ryose.
Amen

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]KÅ«baha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...