Skip to main content

Isi irugarijwe, wowe ubyitwayemo ute?

Isi irugarijwe, wowe ubyitwayemo ute?
Pe, twakijijwe kubw'ubuntu bw'Imana kandi twizera neza ko nuwatangiye umurimo muri twe ninawe uzawusosa (n'ibi ni bwa buntu kuko Imana izi neza intege nke zacu).

Isi irugarijwe pe, benshi bari kubura ubuzima, abafite ubwenge bw'isi babuze ibisubizo, abagite power nabo bari hasi. Ntagushidikanya ko battery y'isi iri down.

Nongera ndeba amatorero (churches and congregations) Imana yemera ko afungwa. Ariko nareba neza ijambo rya Data (Mt 18:19. “Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru.)  bahuje umutima ...icyo basaba.... i.e. gusenga ....bazagikorerwa.

Amarira yanjye ni uko dusaba ntiduhabwe kuko dusaba nabi (Yak 4:3.murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi.)...

Kuba churches Imana yemeye ko zifungwa mbona ko icyo ishaka now atari amateraniro yabantu kuko yuzuyemo kubeshya, kwiba, ubuyobe ndetse no guca imanza ahubwo iti ....aho bababiri byibura muri mwe ....i.e muri ayo matorero bahuza imitima.....Data arabona turaterana ariko tudahuje imitima. Jesus!!!! Ese Imana irabeshya? This is a true reality mwene data. Means..... This confinement mana we it is a divine calling yo kwiherera si ibutayu s'iki ni juste time yo kwiherera n'Imana hakabo introspection (kongera kwitekerezaho). Kwemerera mwuka wera kuturondora akabwira buri umwe wese inzira arimo mbi kugirango asabe Imana kumushorera munzira nziza..arinako kureka za ngeso mbi zose. (Zab 139:23-24. Mana, ndondora umenye umutima wanjye,Mvugutira umenye ibyo ntekereza.Urebe yuko hariho inzira y'ibibi indimo,Unshorerere mu nzira y'iteka ryose.)

Mana tabara ubwoko bwawe utwigishe gusaba neza.

Rero byose biri hanze reka dusabe Imana ko na mbere yo kuvuga ubutumwa bwiza tubanza natwe ubwacu tugasaba kubanza kuba in the right way. Kandi Imana igiye kubikora. Kuko today is a blessing.

Ese ko isi iri gusaba ko COVID 19 irangira (kuko nibyo wumva bivugwa) nabandi bagashaka imiti nama vaccines nabyo biri gukemangwa.... Ubwo koko ntakantu kari hano?

Nuko turi gushaka nabi. Mana yanjye tubabarire.


Gusaba neza data ashaka ni uko Imana yaturondora tukamenya ububi bwacu ........ Tukababarirwa ibyaba byacu maze tukabaho nk'abana bayo.


Dusenge tunasengera isi gusenga neza bikwiriye kandi uko duhuje imitima, dusabe Data ko isi yose byibura yamenya ko gupfa tuzapfa ariko gupfa neza ari ugupfa kuri za ngeso zacu mbi
Amen

Comments

Post a Comment

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Icyo bisaba Gukurikira Yesu

Icyo bisaba Gukurikira Yesu Twumvishe kenshi ko inzira z'uwiteka ari inzira zifunganye Mt 7:13-14 [13]“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. [14]Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake. Ese uku gufungana bivuga iki? Hari byinshi twiberamo by'iyi si bisa nkibituryohera tubonako kubireka bitatworoheye. Benshi usanga bari mubusambanyi, mubusinzi, kubeshya kugira ngo babeho, kwiba kugirango babone amaramuko nibindi twirirwamo bisa nkibi. Nyamara kuberako tubiretse tubonako hazavamo igihombo.  Ibi twatanga urugero nkiyo kugirango ubone inyungu yagutse mubucuruzi bwawe ugomba kubeshya cyangwa kwiba, mwishuri ugomba guca muzindi nzira ngo ubone amanota menshi, mukazi kawe ugomba gufata cyangwa gutanga ruswa ngo ubone service ushaka...n'ibindi nkibi watangaho urugero. Nyamara, ibi byose tukabikora kugirango tworoshye ubuzima, ...