Skip to main content

Isi irugarijwe, wowe ubyitwayemo ute?

Isi irugarijwe, wowe ubyitwayemo ute?
Pe, twakijijwe kubw'ubuntu bw'Imana kandi twizera neza ko nuwatangiye umurimo muri twe ninawe uzawusosa (n'ibi ni bwa buntu kuko Imana izi neza intege nke zacu).

Isi irugarijwe pe, benshi bari kubura ubuzima, abafite ubwenge bw'isi babuze ibisubizo, abagite power nabo bari hasi. Ntagushidikanya ko battery y'isi iri down.

Nongera ndeba amatorero (churches and congregations) Imana yemera ko afungwa. Ariko nareba neza ijambo rya Data (Mt 18:19. “Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru.)  bahuje umutima ...icyo basaba.... i.e. gusenga ....bazagikorerwa.

Amarira yanjye ni uko dusaba ntiduhabwe kuko dusaba nabi (Yak 4:3.murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi.)...

Kuba churches Imana yemeye ko zifungwa mbona ko icyo ishaka now atari amateraniro yabantu kuko yuzuyemo kubeshya, kwiba, ubuyobe ndetse no guca imanza ahubwo iti ....aho bababiri byibura muri mwe ....i.e muri ayo matorero bahuza imitima.....Data arabona turaterana ariko tudahuje imitima. Jesus!!!! Ese Imana irabeshya? This is a true reality mwene data. Means..... This confinement mana we it is a divine calling yo kwiherera si ibutayu s'iki ni juste time yo kwiherera n'Imana hakabo introspection (kongera kwitekerezaho). Kwemerera mwuka wera kuturondora akabwira buri umwe wese inzira arimo mbi kugirango asabe Imana kumushorera munzira nziza..arinako kureka za ngeso mbi zose. (Zab 139:23-24. Mana, ndondora umenye umutima wanjye,Mvugutira umenye ibyo ntekereza.Urebe yuko hariho inzira y'ibibi indimo,Unshorerere mu nzira y'iteka ryose.)

Mana tabara ubwoko bwawe utwigishe gusaba neza.

Rero byose biri hanze reka dusabe Imana ko na mbere yo kuvuga ubutumwa bwiza tubanza natwe ubwacu tugasaba kubanza kuba in the right way. Kandi Imana igiye kubikora. Kuko today is a blessing.

Ese ko isi iri gusaba ko COVID 19 irangira (kuko nibyo wumva bivugwa) nabandi bagashaka imiti nama vaccines nabyo biri gukemangwa.... Ubwo koko ntakantu kari hano?

Nuko turi gushaka nabi. Mana yanjye tubabarire.


Gusaba neza data ashaka ni uko Imana yaturondora tukamenya ububi bwacu ........ Tukababarirwa ibyaba byacu maze tukabaho nk'abana bayo.


Dusenge tunasengera isi gusenga neza bikwiriye kandi uko duhuje imitima, dusabe Data ko isi yose byibura yamenya ko gupfa tuzapfa ariko gupfa neza ari ugupfa kuri za ngeso zacu mbi
Amen

Comments

Post a Comment

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]KÅ«baha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...