Skip to main content

Posts

Ese ubibona ute? ni uko Imana ikubaza: Nka Ezekiyeli muri cya kibaya cyamagufwa yumye, hanurira ibyo bibazo uti, uyu munsi mushyiriweho iherezo!

Ezekiyeli 37: 5: Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira aya magufwa ngo: Dore ngiye kubashyiramo umwuka ngo mubeho. N giye kubateraho imitsi, mbakwizeho inyama kandi mbatwikirize uruhu, mbashyiremo umwuka mubone kubaho, mumenye yuko ndi Uwiteka.’ ” Imana yaziye Ezekiyeli mu burwo bw'umwuka, n'uko amumanura mukibaya cyarimo amagufwa menshi cyane kandi yumye. N'uko aramubaza ati ese ayamagufwa yabasha gusubiramo ubuzima? Halleluyah? Mwene data, Imana ishobora kukujyana ahari ibibazo kandi byinshi, rimwe na rimwe ari ibyawe bwite cyangwa ibya bene wanyu, cyangwa ibyabandi uzi atari ukugirango ubugumemo ahubwo kugirango ikwereke imbaraga z'ijambo ryayo kuko icya ivuze kiraba kandi n'icyo itegetse kirakomera. Ezekiyeli koko yabonye amagufwa mesnhi cyane kandi yumye, arambitse mukibaya. Nawe ushobora kuba wagejejwe mukibaya aho ubona ibisa nkayo magufwa; ikibaya cy'ibibazo byinshi kandi bikomeye. Ndahamanya n'umutima wanjye ko ibyo bibazo uri kubibona, kandi ni byinshi c...
Recent posts

Isi irugarijwe, wowe ubyitwayemo ute?

Isi irugarijwe, wowe ubyitwayemo ute? Pe, twakijijwe kubw'ubuntu bw'Imana kandi twizera neza ko nuwatangiye umurimo muri twe ninawe uzawusosa (n'ibi ni bwa buntu kuko Imana izi neza intege nke zacu). Isi irugarijwe pe, benshi bari kubura ubuzima, abafite ubwenge bw'isi babuze ibisubizo, abagite power nabo bari hasi. Ntagushidikanya ko battery y'isi iri down. Nongera ndeba amatorero (churches and congregations) Imana yemera ko afungwa. Ariko nareba neza ijambo rya Data (Mt 18:19. “Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru.)  bahuje umutima ...icyo basaba.... i.e. gusenga ....bazagikorerwa. Amarira yanjye ni uko dusaba ntiduhabwe kuko dusaba nabi (Yak 4:3.murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi.)... Kuba churches Imana yemeye ko zifungwa mbona ko icyo ishaka now atari amateraniro yabantu kuko yuzuyemo kubeshya, kwiba, ubuyobe ndetse no guca imanza ahu...

COVID-19; Uko umukristo yagakwiye kwitwara

Dushake Imana bigishoboka bene data, Ubu butumwa ni burebure ndakwinginze satani ntaguce intege ngo utere aho. Wagiriwe ubuntu ukabwakira. kuko ikigiye kwica isi n' ukutamenta, n'ubwoba kandi ntawuzamenya atabwirijwe. Aho nanditse cyangwa nkavuga nabi unkosore uraba ukoze. Uyu munsi nifuje kukwandikira atari ngo wenda mbe indyarya mvuge nti humura ibiturimo bizarangira ncecekere aho kandi nzi neza yuko hari ubutumwa mfite kumutima nifuza kugusangiza. Sinshidikanya ko aho uri utari gusenga kandi Imana yumve amasengesho usenga. Ariko nifuzaga ko niba tunahuje umutima, emera ko dusengera abari mw'isi kuko "nyamara hari ikibazo, Imana iratwumva (Mt 18:19. “Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru.) Ikinteye kukwandikira n'uko maze iminsi numva abantu benshi barangamijwe imbere no gusenga ngo icyorezo cya coronavirus kirangire nyamara nibacye bamenye ko turi mugihe gikomeye (inta...

Ibyo dukorera rwihishwa ntibishimwa na Kristo

Mwene data nkwandikiye uru rwandiko nibuka ibibwiriza bya Pawulo kuko ntabindi yabwiriziga uretse ibya Yesu. Pawulo arabwira abantu bose bagiriwe ubuntu bwo kumenya no gukorera Kristo yewe bakanahabwa ubushobozi bwo kubwiriza ibya Yesu, nko kwihana ibyaha n'iby'ubugingo buhoraho ko tutagomba kwidagadura ngo twibagirwe inshingano twahawe n'Imana yacu yo kubaho mucyimbo cya Yesu twunga abantu n'Imana.  Ese tuzunga abantu n'Imana nyamara twe dukora ibihabanye nibyo ishima? Byaba bibabaje cyane kubwiriza ibya Kristo, tukavuga ubutumwa bwiza cyangwa tukinginga abandi ngo bareke ingeso mbi nyamara twe twitwikira ijoro tugakora ibihabanye n'ibyo tubwiriza. Ese data ibi ntiyabitugayira? Nkwandikiye ngo wongere wisuzume urebe neza ko ibyo ukorera rwihishwa atari byabindi byisoni twabwirijwe. Ibuka aya magambo: Nkuko turi urumuri kandi urumuri ruhora rumurika kabone niyo ruri kure yuwo rumurikira, dukurikize amabwiriza y'umwuka wera udusaba ko twakomeza kumu...

ikigeragezo cy'isegonda rya nyuma

Nongeye kukwandikira wowe mukristu wemeye ukumva ubutumwa bwiza maze nkuko wagiriwe ubuntu n'Imana ugahabwa agakiza. Dore nabugingo ubu uko ukomeje kuyoborwa n'umwuka wera no guhishurirwa ipfundo ry'imbaraga zituma ukomezwa muri ako gakiza. Ariko nagiraga ngo nkwibutse yuko, sekibi atigeze ahunga ngo ajye kure yawe. Icyo nahamya nuko atakiri muri wowe kuko atari wowe uriho ahubwo Kristo ugukoreramo. Satani ntabwo ari kure yawe, ahora hafi yawe akugerageza ngo ugere aho wubahuka Imana ukumvira ijwi rikoshya cyangwa rituma ukiranirwa. Uyu munsi nkwandikiye nkuganiriza kubijyanye na cyagihe uba wafashe ngo wiyirize ubusa usenga ngo ukomeze ube mubwiza bwa Data. Iki ni igihe uba wahaye umwanya kandi wanateguye neza. Iyo ufashe iminsi runaka, satani aba agutega udutego twa hato kugirango ahindure ubusa iminsi yawe y'amasengesho. Ibuka igihe Kristo Yesu yiyirije ubusa iminsi 40 asenga, satani ntiyamutinye ahubwo ashaka ko akora ibyo we yamugeragereshaga nyuma Kristo amut...

Rangiza umwaka ushima Imana

Nkwandikiye uyu munsi atari uko wenda wibagiwe gushima Imana ariko hari ubwo sekibi atwibagiza gushima Imana bitewe n'imyiteguro cyangwa gahunda nyinshi umuntu ahugiramo ategura gusoza umwaka.  Mubuzima bwacu bwa buri munsi satani ntanarimwe yishima igihe Imana ishizwe hejuru igahimbarizwa imirimo y'amaboko yayo. Niyo mpamvu usanga akenshi iyo duhuze muri rwinshi sekibi adutega udutego ngo tujye muri rwinshi tugashiduka rya shimwe ry'Imana ridatanzwe.  Ese wari uzi ko Imana itumye dusoza uyu mwaka arinayo igifite ijambo mugutima uwutangira? Sinzi ibyo uhugiyemo uyu munsi, sinzi aho uri! Ariko nzi y'uko utabura icyo washima Imana. Byonyine kuba usoma ubu butumwa ni uko hari Imana yaguhaye ubuzima ukaba utari gusobanya inyuguti.  Ushobora kuba urwaje, ushobora kuba uri mugahinda watewe n'ikibazo runaka, ushobora kuba ntakibazo nakimwe wumva kikubuza gusinzira cyangwa wumva mbese unameze neza. Muri ibi byose, Shima Imana. Sinzi ko uri kubyumva, hirya n...

Kuvuka bushya nawe birakureba (Vuka bwa kabiri)

Ijambo Yohana 3:3-5 [3]Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw'Imana.” [4]Nikodemo aramubaza ati “Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina akabyarwa?” [5]Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n'amazi n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana. Kenshi na kenshi ubu buzima bwo kuvuka bwa kabiri benshi tubyumva gutandukanye, ariko ikintu kimwe ni uko tuvuga ingaruka yabyo kimwe ariyo Kuva muri kahise no kujya mubuzima bushya burangwa no gukiranuka. Ijambo ritwigishije y'uko kuvuka bwa kabiri bisabwa kugira ngo tubone ubwami bw' Imana nkuko Yesu yabibwiraga Nikodemu. Akenshi idini tuvukamo usanga rifite uko ryigisha kuvuka bwa kabiri, ariko uyu munsi ndifuza ko tuganira kuri iki cyemezo cyo kuvuka bwa kabiri, icyemezo ufata wowe ubwawe. Mubyukuri twese dufite umuryango twavukiyemo, n'igih...