Ezekiyeli 37: 5: Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira aya magufwa ngo: Dore ngiye kubashyiramo umwuka ngo mubeho. N giye kubateraho imitsi, mbakwizeho inyama kandi mbatwikirize uruhu, mbashyiremo umwuka mubone kubaho, mumenye yuko ndi Uwiteka.’ ” Imana yaziye Ezekiyeli mu burwo bw'umwuka, n'uko amumanura mukibaya cyarimo amagufwa menshi cyane kandi yumye. N'uko aramubaza ati ese ayamagufwa yabasha gusubiramo ubuzima? Halleluyah? Mwene data, Imana ishobora kukujyana ahari ibibazo kandi byinshi, rimwe na rimwe ari ibyawe bwite cyangwa ibya bene wanyu, cyangwa ibyabandi uzi atari ukugirango ubugumemo ahubwo kugirango ikwereke imbaraga z'ijambo ryayo kuko icya ivuze kiraba kandi n'icyo itegetse kirakomera. Ezekiyeli koko yabonye amagufwa mesnhi cyane kandi yumye, arambitse mukibaya. Nawe ushobora kuba wagejejwe mukibaya aho ubona ibisa nkayo magufwa; ikibaya cy'ibibazo byinshi kandi bikomeye. Ndahamanya n'umutima wanjye ko ibyo bibazo uri kubibona, kandi ni byinshi c...
Isi irugarijwe, wowe ubyitwayemo ute? Pe, twakijijwe kubw'ubuntu bw'Imana kandi twizera neza ko nuwatangiye umurimo muri twe ninawe uzawusosa (n'ibi ni bwa buntu kuko Imana izi neza intege nke zacu). Isi irugarijwe pe, benshi bari kubura ubuzima, abafite ubwenge bw'isi babuze ibisubizo, abagite power nabo bari hasi. Ntagushidikanya ko battery y'isi iri down. Nongera ndeba amatorero (churches and congregations) Imana yemera ko afungwa. Ariko nareba neza ijambo rya Data (Mt 18:19. “Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru.) bahuje umutima ...icyo basaba.... i.e. gusenga ....bazagikorerwa. Amarira yanjye ni uko dusaba ntiduhabwe kuko dusaba nabi (Yak 4:3.murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi.)... Kuba churches Imana yemeye ko zifungwa mbona ko icyo ishaka now atari amateraniro yabantu kuko yuzuyemo kubeshya, kwiba, ubuyobe ndetse no guca imanza ahu...