Skip to main content

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo

Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo.

Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye.

Inyungu 


Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye.

Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.
  •  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.
 Ubona umufatanya bikorwa

Umufatanya bikorwa n'umuntu ugufasha mubyo ukora byose. Yesu aduha umufasha, ni nkaho ari kuduha umuntu uzajya ugutera akanyabugabo, umwete wo gukomeza imirimo wiyemeje. Uzabona mubuzima bwawe haje umuntu akazajya agufasha gusobanukirwa neza inzira wahisemo cyangwa wiyemeje. Uyu muntu azajya akubwira amagambo agukomeza, agutera imbaraga zo gukomeza inzira wahisemo.

Guhabwa icyo wasabye

Ijambo ry'Imana riravuga ngo ntawasaba se umugati ngo amuhe ibuye cyangwa ifi ngo amuhe inzoka (Matayo 7:9-10).
Ese so aba so ryari? iyo yakubyaye!!

Iyo wiyemeje kuba uwa Kristo nawe yemera kukubera so kuko uba wabyawe n'Imana kubw'umuka. Iyo Uri muri Kristo Yesu uba wabaye Icyaremwe gishya, kuko ibyakera byose biba birangiye.

Nuko rero, iyo wahawe iyo mpano yo kwitwa umwana w'Imana, Imana ikakubera So, ntanakimwe uzamusaba ngo aki kwime. Habaho gusubizwa kw' amasengesho yawe Yose. Ibuka, bitewe n'uko Imana ishaka ko tuba abana bayo tukitandukana nibidatunganye, hari igihe cyangwa hari urugero Imana ishaka ko buri Muntu wese wiyemeje kumukurikira ageraho kugirango asubizwe. Uwizera Imana, yemera ko Imana igira ibisubizo bitatu

                            YEGO        -----------            HOYA            ---------              NTEGEREZA

Imana yonyine niyo imenya ibidukwiriye. Hari igihe tugondoza Imana nyamara twagakwiriye gusengana ukwizera (Marc 11:22-24) TUGATEGEREZA. Iyo dusabye tutizeye ntitubona ibyo twasabye, aho hakatuviramo gucumura tuvuga ko Imana itumwa. Nyamara twari dukwiriye kubanza tukisuzuma tukareba niba hari aho tutari twatunganya ngo tubashe gusubizwa. Urugero, mbere yo gusaba imbabazi z'ibicumuro byacu twakabanje kubabarira abaducumuyeho.Ijamno ry'Imana ritubwirako Imana ituzi na mbere yuko tuvuka. Ntitwari dukwiriye kwiganyira kuko uwaturemye aratuzi. Tube abo yifuza  maze turyoherwe n'amahoro y'umutima no kunyurwa muri byose.

Gutabarwa no Kurindwa na Kristo/Umwanzi ntagira ijambo kubuzima bwawe

Nkuko umwana wese iyo ari kumwe na se yumva afite muri we akanyabugabo, akumva ko icyaba cyose, se atazemera ko hagira icyo aba, ni nako Imana itabara abayo. Kenshi na kenshi, umwanzi azifuza kukugusha kuberako azaba abona ko uhagaze neza muri Kristo ariko nkubwire ko Imana ntizigera ibyemera, izaca inzira zitandukanye maze imigambi y'uwo mwanzi iburizwemo. Imana irinda abayumvira.

Kugira inshingano

Ese hari ubwo wahabwa gukora ibyo udashoboye? Iyo ubihawe bikubera Umutwaro UKOMEYE. Inshingano tuvuga hano n'uko Iyo wakiriye Yesu nk'umwami n'umucunguzi wawe uhita uba Umugaragu wa Yesu. Umugaragu akorera Umwami.Umwami aragutuma, uramukorera. Hano hari byinshi Umwami Yesu agutuma kuko uba wabaye umwigishwa we, ukamumenyesha abandi (ivuga butumwa), ugasengera abandi, ugahabwa inshingano mw'itorero n'izindi nshingano uhabwa nk'uko Mwuka wera agenda akugenera.

Kurengerwa na Yesu

Iyo wabaye uw' Imana, akubera so, maze akakurengera. Ikibazo cyose uhura nacyo aba yahageze kugirango akurwanirire (Marc 14:6). Niyo isi yaguta we aragusama.
Mukazi kawe, mumuryango wawe, kwishuri cyangwa aho uhurira nabandi, ushobora kurengana ariko nkubwije ukuri ko Yesu atazigera abyihanganira, birangira Yerekanye Ukuri.

Kwamamara

Kubera imbuto wera, kubera imirimo Imana igushinga usanga wamamaye! Hano uzasanga uhamagarwa ahantu hatandukanye kugirango ufashe abakozi b'Imana kuvuga ugukomera kwa Yesu, uhamagarira abantu gutunganya inzira z'uwiteka. Uramenyekana kuko nta rumuri ruhishwa ahari umwijima. Iyo rugaragaye abari mumwijima bararusanga. uba umwe muri urwo  rumuri bityo bigatuma abo wereye imbuto bahinduka bakazajya bakuvuga ahantu hatandukanye, niko kwamamara. Ibi bituma inshingano zawe zaguka.

Kubera abandi igisubizo

Uzasanga kubera Kristo wamenye ugomba guca bugufi. Muguca bugufi kwawe uzasanga urangwa n'urukundo kuburyo abo muzaba muri kumwe bazabyungukiramo maze kuberako wahindutse bibabere intandaro yo gushaka kumenya ikigutera kwitanga no kwemera kwigomwa kubw' abandi..aha ni ho umwuka wera azabavugiramo, bifuze kumenya Imana wamenye maze ubabere inzira yo kurushaho gushaka Imana.

Ntuvunika

Iyo wiyeguriye Kristo urushaho kubona ibyo abandi batabona, ukumva ibyo abandi batumva kuko uba uyoborwa n'umwuka wera muri byose. Ibibazo biza wamaze wowe gusobanukirwa impamvu yabyo. Ikindi ni uko urushaho kumenya impamvu ibiba biba bibabaye bigatuma utavunika ushaka icyakorwa kuko uba wamaze kukimenya.


Iyo ubaye muri Kristu ukamwiyegurura wese, inyungu zibamo ni uko ugira umugisha ukaba n'umugisha aho utuye cyangwa aho uba.  Imana ikakwagura muburyo bwose.

Nkuko tubisanga mu Gutegeka kwakabiri 28: 1-14 ko nugira umwete wo kumvira Imana, dore umugisha uzagira:

[1]Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n'uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi,

[2]kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe.

[3]Uzagirira umugisha mu mudugudu, uzawugirira no mu mirima.

[4]Hazagira umugisha imbuto zo mu nda yawe, n'imyaka yo ku butaka bwawe, n'imbuto z'amatungo yawe, kororoka kw'inka zawe n'ukw'imikumbi yawe.

[5]Hazagira umugisha igitenga cyawe n'icyibo uvugiramo.

[6]Uzagira umugisha mu majya no mu maza.

[7]Uwiteka azatuma ababisha bawe baguhagurukiye banesherezwa imbere yawe, bazaca mu nzira imwe bagusanganiye, baguhunge baciye mu nzira ndwi.

[8]Uwiteka azategeka umugisha kuba mu bigega byawe no mu byo ugerageza gukora byose, kandi azaguhera umugisha mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha.

[9]Uwiteka azagukomereza kumubera ubwoko bwera nk'uko yakurahiye, niwitondera amategeko y'Uwiteka Imana yawe, ukagenda mu nzira ikuyoboye.

[10]Amahanga yo mu isi yose azabona yuko witiriwe izina ry'Uwiteka, agutinye.

[11]Kandi Uwiteka azakugwiriza ibyiza by'imbuto zo mu nda yawe, n'iby'iz'amatungo yawe, n'iby'imyaka yo ku butaka bwawe, mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu yuko azaguha.

[12]Uwiteka azagukingurira ijuru, ububiko bwe bwiza ngo ajye akuvubira imvura mu bihe byayo, ahe umugisha imirimo ikuva mu maboko yose. Uzaguriza amahanga menshi, maze ntuzayaguzaho.

[13]Uwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo, uzaba hejuru gusa ntuzaba hasi, niwumvira amategeko y'Uwiteka Imana yawe ngutegeka uyu munsi ukayitondera,

[14]ntuteshuke iburyo cyangwa ibumoso ngo uve mu byo ngutegeka uyu munsi byose, uhindukirire izindi mana uzikorere.


[15]Ariko nutumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere amategeko yayo y'uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, iyi mivumo yose izakuzaho, ikugereho.



Comments

  1. amen and amen. nukuri Imana iguhe umugisha mwinshi cyane mukozi w'Imana. ibi ni byiza kubimenya , ndumva binkomeje birenze uko narindi pe

    ReplyDelete

Post a Comment

Popular posts from this blog

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]KÅ«baha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...