Skip to main content

Iyo ugira neza....

Uyu munsi numvise twajya inama kubijyanye n'ineza tugirira abandi igihe cyose twumva umutima Wacu ubidusaba cyangwa igihe cyose Dusabwa kubikora. Kugira neza nko gufasha abatishoboye yaba kubaha imyambaro, ifunguro, icumbi, n'ubundi bugira neza bwose waba ugomba gukora, gufite uko kwakagombye gukorwamo nkuko Kristo abidusaba. Usanga benshi bagira ineza Atari ukigirango Yesu ahabwe icyubahiro mugutangana umutima wiyoroheje ahubwo ugasanga uwatanze yifuza kubikorera imbere y'abantu kugirango yemerwe nabo cyangwa agaragare imbere Yabo. Ugasanga ikimuteye kugira neza atari Rwa rukundo Rw'abana b' Imana ahubwo ari ukwiyemera cyangwa kwifuza guhabwa icyubahiro. Ibi rero bibiliya ibyita uburyarya nkuko abafarizayi babigenzaga ngo babemere ko aribo bagira neza kurusha abandi.

Ikindi gihe usanga umuntu yarasanzwe agira neza ariko rimwe ugasanga umutima we utangiye kwifuza kubireka. Ukumva amajwi akubwiriza ukuntu umaze gukora byinshi cyangwa ko ibyo wakoze bihagije ukumva wabireka koko. Ibi bikunda kugaragara igihe ufite inshingano runaka nko kurera abo utabyaye, gufasha abanyantege Nke, guhora ari wowe usabwa service Mukazi kawe cyangwa ugasanga ari wowe benshi biyambaza iyo bafite icyo bashaka kuburyo wumva urambiwe abantu kuko bafata umwanya wawe cyane.  Bibaho cyane rero ko wiyumva umeze uko ariko ndagirango nkwibutse ko udakwiye gucogora kugira neza nkuko tubisanga mu Abanyagalatiya 6:9. Nibyo, uzumva umutima ugikunze kugira neza ariko umubiri ukabyanga, ndagirango nkwibutse ko Na Kristo byamubayeho igihe yabonaga urupfu ruri bugufi nkuko biri muri Matayo 26:41! Inama Kristo atugira hano mubihe nkibyo nugusenga kugirango tutagwa mumoshya. Satani Aba ari kutwoshya ngo turekerere aho ariko wibuke ko igihe cyose ugira neza uba uhesha Imana icyubahiro. Satani rero ntakunda ibyo.

Tugendeye kuri izo ngero ebyiri: gutanga kugirango wemerwe n'abantu no kuruha gutanga cyangwa kugira neza ni bimwe mubintu Satani akunda gutegeramo abana b' Imana ashaka kubereka ibihabanye n'ijambo ry' Imana kugirango Bayobe maze icyubahiro cyagahawe Imana Kibe icyasatani kuko niwe uba utsinzwe igihe twumviye ijwi ryiwe ritubuza kugira neza cyangwa gutanga ntaburyarya.

Ushobora kwibaza uti ese uramutse usabwe kugira neza mubantu benshi wabyanga ? Hoya ntiwabyanga igihe wumva wabikora. Ariko ntuzifuze kuba kazitereyemo ngo ugaragaze ko ari wowe ubishoboye cyangwa ngo ubikorere kwiyemera. Ikibazo si ukubikora, ahubwo ikibazo ni gahunda cyangwa se imigambi ikuri mumutima igihe wemeye kugira neza nkuko ijambo ry'Imana ribitwibutsa muri Mariko 7:15.

Nuko rero ntitukemere ko Satani atuvutsa imigisha yacu adushuka kutagira neza neza ngo icyubahiro ntikibe icy'Imana kugirango kimugarukire. Hoya ntibizongere kubaho.

Comments

Post a Comment

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Icyo bisaba Gukurikira Yesu

Icyo bisaba Gukurikira Yesu Twumvishe kenshi ko inzira z'uwiteka ari inzira zifunganye Mt 7:13-14 [13]“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. [14]Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake. Ese uku gufungana bivuga iki? Hari byinshi twiberamo by'iyi si bisa nkibituryohera tubonako kubireka bitatworoheye. Benshi usanga bari mubusambanyi, mubusinzi, kubeshya kugira ngo babeho, kwiba kugirango babone amaramuko nibindi twirirwamo bisa nkibi. Nyamara kuberako tubiretse tubonako hazavamo igihombo.  Ibi twatanga urugero nkiyo kugirango ubone inyungu yagutse mubucuruzi bwawe ugomba kubeshya cyangwa kwiba, mwishuri ugomba guca muzindi nzira ngo ubone amanota menshi, mukazi kawe ugomba gufata cyangwa gutanga ruswa ngo ubone service ushaka...n'ibindi nkibi watangaho urugero. Nyamara, ibi byose tukabikora kugirango tworoshye ubuzima, ...