Wandikiwe!
Mukristo mwene data, amahoro aturuka mw'ijuru abane nawe nkuko Kristo ayatanga kubamwizeye bose bakanamwakira mubuzima bwabo.
Uyu munsi nejejwe no kukwandikira, niba nawe uri umwe mubatifatanya n'abantu b'iyi si ngo urangwe n'imico idakwiriye abana b'Imana. Sinshaka kukwandikira byinshi kuko wowe nanjye dufitanye isano kuko twabyawe bundi bushya muburo bw'umwuka tukaba tutakigendera muri za ngeso mbi nkuko twabigenzaga kera kuko Yesu yatwogeje mu y'amaraso ye.
Ijuru rihora ridushima kuko duharanira gukora ibyo Data wo mw'ijuru ashima ndetse tukagira n'umwete wo kugabura iby'ijambo rye nkuko natwe yaritumenyesheje tukimara kwihana ibyaha tukanga zanzira za kera twagenderagamo tukiri ab'umwijima, nkuko twagiriwe ubuntu. Imana izi uko tubayeho, kandi ko tutajya tureka ngo ibyaha bituganze ahubwo tugakora ibishoboka ngo dushikame k'umwami Yesu, we rufatiro rukomeye kandi tukanumvira ijwi ry'umwuka wera ridahwema kutuvugisha ngo twitonde tutagwa. Imana izi imigendere yacu n'imihagurukire yacu, imitekerereze yacu ndetse n'uko tuvuga. Ntanakimwe dukora itabizi cyangwa hagire ikitugeraho nk'ikigeragezo ngo ibure kudutabara. Kuko n'ubundi bitugeraho yabyemeye.
Nakozwe k'umutima n'ijambo rimwe ryankebuye nibuka ko nawe ryakugirira akamaro, tukibuka uru rugendo turimo ko n'ubwo duharanira kwezwa nkuko Imana yabiduhamagariye no gukiranuka nkayo, Satani atishimira buri ntambwe duteye dukura mu buryo bw'umwuka, akadutega udutego duto nyamara iyo tutabyitayeho usanga tugawa n'Imana.
Soma ibyahishuriwe Yohana (Ibyahishuwe) 2:1-7 urasanga ko aya magambo nkubwiye rwose twayandikiwe kugirango twibuke aho twavuye tukagwa maze twihane, ariko kwezwa kuzuye Imana yishimira.
Nkwandikiye ngira ngo ngusabe nawe nkuko nanjye ntahwema kubikora, kwisuzuma ngo wongere urebe niba utarigeze ugabanya cyangwa ureka rwa rukundo rwawe rwa mbere.
Wenda kera wafashaga abakene, ugasura abarwayi, ukarenganura abarengana, impfubyi n'abapfakazi ukabitaho, ariko uyu munsi ushobora kuba utakibikora cyangwa warabigabanyije. Ese wabitewe n'iki?
Niba nkwandikiye ariko ukumva umutima wawe ntacyo wishinja, ibuka ijambo ritureba rituburira ngo: Niba twibwira ko duhagaze, twitonde tutagwa (1 korinto 10:12). Nawe shikama, itonde utagwa ukibagirwa urukundo rwawe rwa kera.
Yari mwene so ugukunda ugusaba kumusabira maze twese tukazahurira muri Ya juru nshya Yesu yaduteguriye.
Gira amahoro n'urukundo.
Imana iguhe umugisha
ReplyDeleteAmen, tuwusangire nshuti nziza
ReplyDeleteNkusabiye kwaguka muburyo bwose
ReplyDelete