Skip to main content

Posts

Showing posts from March, 2017

Iminsi icyenda yo gushaka ukuboko kw'Imana

Iminsi icyenda yo gushaka ukuboko kw’Imana! Iyi ni inzira natekereje ko washaka Imana kugirango ireme amashimwe n’ubuhamya maze nawe ubashe kubwira abatazi imbaraga z’Imana ko hejuru hari Imana isumba byose ibasha gukora ibiruta ibyo twe twibwira. Igihe uhisemo gushaka Imana, uyishakashakana umwete wose, usenga ubudasiba, ushobora kwiyiriza ubusa, ugasoma ijambo ryayo buri munsi maze ukarangwa nibitunganye byose (ibiganiro byiza birimo amagambo atanga umugisha, gufasha abakene, kubabarira, kwicisha bugufi no guhimbaza Imana mundirimbo no muri zaburi). Uko iyi minsi nayitondetse, ninjye wabitekerejeho uko roho mutagatifu yagiye amfasha. Ibyo dusabwa ni ukwizera gusa. =============================================================================== Umunsi wa mbere: Banza wiyeze Menyako kuba waratekereje gushaka Imana ntujye mubidatunganye kugirango ibibazo ufite bikemuke,uwo mwete wonyine Imana izawuguhembera. Soma 1petero 4:8. Hari byinshi bikidutinza kugana inzira z’Imana...

Ni iki kigutinza gukora icyo Imana ishaka---ese inzira zawe zijya i Siyoni?

NI MWIHANE KUKO UWEMEYE GUKURIKIRA INZIRA Z'IMANA AHORANA AMAHORO ITEKA RYOSE Va mubidatunganye, urishuka kuko wahombye byinshi niba ukiri muribyo bisa nabi imbere y'Imana. Ihane, reka ibyaha! Reka ubusinzi Reka ubusambanyi Reka ubujura Reka kuroga Reka ubugome Reka ishyari Reka amahane Reka kuvuga nabi Reka kwishushanya Reka ubusambo Reka kwiyemera Reka kwikunda gusa Reka gutandukanya abashakanye Reka kubeshyera abandi Reka gusuzugura Reka kwangiza ibitari ibyawe Reka kwifuza ibitanezeza Imana Reka kwica Reka, reka,... rekera aho gukora ibidatunganye mumaso y'Imana. Shaka Imana Shaka ubuntu bwayo Shaka imbabazi zayo Shaka amahoro ayiturukaho Nyurwa nibyo ufite Shaka umukunzi uruta abandi ariwe Kristo, we muzasangira ntagucure, waryama akakurinda, washaka kugwa akagusama, wasonza akaguhaza Ndakwinginze, witinda, fata icyemezo uyu munsi, Ihane!!!! Witegereza, kuko Imana yacu ari inyampuhwe ...

Uko wakwica kamere zigutandukanya n'Imana

Uko wakwica kamere zigutandukanya n'Imana! Kamere muntu niyayindi igushuka ikakujyana mubidatunganye, hahandi wumva ko ugomba kwihaza nkuko umubiri wawe ubigutegeka! Ibyo kamere muntu iba ishaka akenshi usanga aribyo Imana iba yanga. Ijambo ry'Imana dusanga mu  Abagalatiya 5:17  hatwereka ibyo kamere muntu ihora ikora. '' [17]kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora.  Aha ni hahandi uba ushaka gukora ikiza, ikibi kikagutanga imbere. Mu Abagalatiya 5:19,20,21 hatwereka iyo mirimo yose uzasanga twifuza kudakora ariko tukagwa mumutego wa satani tugashukwa numubiri wacu, ari hahandi kamere yanga tugakora ibidatunganye.  [19] Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n'iby'isoni nke, [20]no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya ...

Shaka amahoro y'Imana

Shaka amahoro y'Imana Kenshi na kenshi mubuzima bwacu bwa buri munsi, bigera aho umuntu yumva yakwiyahura, cyangwa atashobora kugira ikindi akora  kuberako umutima we ufite byinshi wishinja. Ibi byose bibaho bitewe n'impamvu nyinshi, nko guhora ubona abandi batera imbere wowe bakagusiga, abo mwagendanaga bakagira intambwe batera ariko wowe ntibiguhire, cyangwa se ugasanga kera hari ibyo wakoze bitari byiza ariko utagifite uko wacyemura ikibazo wateje. Urugero: ushobora kuba warahutaje umuntu ukaba uzi neza ko wamubabaje ariko ntiwigeze umusaba imbabazi, ushobora kuba hari ikintu cyabandi wangije ukabeshya ko atari wowe, ushobora kuba warajyanye ibyabandi ntaruhushya ntubisubizeyo banyirabyo bakabibura bakaba banashaka ibindi kubera umumaro byari bibafitiye, n'ibindi byinshi bisa nkibi wowe uzi ko wakoze wakwihaho urugero. Ibi byose rero bituma ubura amahoro mumutima wawe kuburyo mugihe utari wabikemura wumva ko ntakindi wakora kiguhire...Nyamara kubura ayo ma...

Ni gute ubanye n'Imana yawe

Ubanye gute n'Imana? Iyo utarakira agakiza, ni ukuvuga, iyo utari wihana kugirango uve mubyaha nibidatunganye by'ubwoko bwose cyangwa iyo utari wakira Kristo Yesu mubuzima bwawe  ntabusabane uba ufitanye n'Imana. Ariko, Kuberako waremwe n'Imana, uba ufitanye nayo isano kuko uri umuntu yaremye (umubyeyi n'umwana we). Ni ryari ubu busabane bushira? Ubu busabane buba ari ntabwo iyo udakurikiza amategeko n'amahame y'Imana.  Twese dufitanye isano n'Imana ariko siko twese dufitanye ubusabane nayo. Twese turi abantu b'Imana (ISANO) ariko siko twese turi abana b'Imana (UBUSABANE).  Isano kuko turi abo Imana yaremye ariko iyo urenze urwego rwo kuba umuntu w'Imana gusa ukitwa Umwana w'Imana uba umaze kugirana ubusabane nayo. Ni ryari uzagirana ubusabane n'Imana? Ubusabane n'Imana tubuhabwa iyo twamaze kwakira Kristo Yesu mubuzima bwacu. Aha, ni cyagihe wamaze kubona ko inzira urimo zidatunganye rwose, ukihana maze ugatan...

Wikwihererana ibibazo, Gana Yesu Kristo arakuruhura

Icyo dusabwa nukujyanira yesu ibitunaniye byose, kuko arabishoboye Sinzi ibikugoye, yewe sinzi nibikunaniye! ariko nzi uwabasha kuruhura uwo mutwaro ufite! Uwo ntawundi ni Yesu watubambiwe akemera guhinduka icyaha, agapfa, agahambwa maze kuzuka kwe kukatubera intsinzi y'urupfu kuko muri we ariho turonka ubuzima buhoraho. Mubuzima bwacu hari byinshi bitugoye, hari byinshi byatunaniye, kudahirwa, kubabara, guheranwa n'agahinda, ishavu n'amarira menshi kenshi na kenshi bigatuma twibaza uko ejo bizaba bimeze uretse kwipfira gusa. Ibi byose biduhindukira intandaro yo kubura ibyishimo, amahoro n'umudendezo mubuzima bwacu... Ese iyo ufite ibi bibazo, ubigenza ute? Wifuza kwiyahura? Ubibwira nde? Uruhutswa na nde? Uca muzihe nzira? Ubupfumu?, ubujura?ruswa? ni izihe nyungu ukuramo uretse umubabaro nyuma y'ibyo byose? Mwene data ndifuza ko uyu munsi UREKA ubwoba ufite! Yesu Kristu dufite arashoboye, ntacyo nzi cyamunaniye....ibuka ko n'urupfu...

Icyo Imana yaduhamagariye

Icyo Imana yaduhamagariye Ijambo ry'Imana dusanga muri 1 Abatesaloniki 4:7 ritubwira ko Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa.  Ese  kwezwa ni iki no kwiyanduza ni iki? Kwezwa nukuba waritandukanyije n'icyaha ukakira Kristo Yesu nk'umwami n'umukiza ukaba icyaremwe gishya kuko ibyakera byose biba byararangiye nkuko tubisanga muri  2 Abakorinto 5:17 . Kwanduzwa : nukwishimira kuguma mucyaha cyangwa gukora ibitandukanye n'ugushaka kw'Imana. Mubuzima bwacu bwa buri munsi, buri muntu afite ibyo aba akora, atekereza cyangwa avuga. Kenshi na kenshi iyo ibi biba, hari ubwo usanga watandukiriye ugakora ibihabanye n'ibyo Imana ishaka. Buri munsi Imana yifuza ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri kuko ariko kuzababatura. Uku kuri ntakundi niYesu Kristo kuko ubuzima bwe aribwo tureberaho maze tukarushaho gutera intambwe dusa nkawe.  Iyo twishimira kuguma mucyaha, umwambaro wera twambitswe n'Imana igihe twayakira...