Icyo dusabwa nukujyanira yesu ibitunaniye byose, kuko arabishoboye
Sinzi ibikugoye, yewe sinzi nibikunaniye! ariko nzi uwabasha kuruhura uwo mutwaro ufite! Uwo ntawundi ni Yesu watubambiwe akemera guhinduka icyaha, agapfa, agahambwa maze kuzuka kwe kukatubera intsinzi y'urupfu kuko muri we ariho turonka ubuzima buhoraho.
Mubuzima bwacu hari byinshi bitugoye, hari byinshi byatunaniye, kudahirwa, kubabara, guheranwa n'agahinda, ishavu n'amarira menshi kenshi na kenshi bigatuma twibaza uko ejo bizaba bimeze uretse kwipfira gusa. Ibi byose biduhindukira intandaro yo kubura ibyishimo, amahoro n'umudendezo mubuzima bwacu...
Ese iyo ufite ibi bibazo, ubigenza ute?
Wifuza kwiyahura?
Ubibwira nde?
Uruhutswa na nde?
Uca muzihe nzira? Ubupfumu?, ubujura?ruswa?
ni izihe nyungu ukuramo uretse umubabaro nyuma y'ibyo byose?
Mwene data ndifuza ko uyu munsi UREKA ubwoba ufite! Yesu Kristu dufite arashoboye, ntacyo nzi cyamunaniye....ibuka ko n'urupfu yarutsinze...mbese afite imbaraga nyinshi, ni Imana ishobora byose.
Iyo twisanze mubikomeye,bituruhije imitima, cyangwa ibigeragezo by' ubuzima, tubyita umutwaro, cyangwa umusaraba. Birababaje cyane niba ubyihererana, cyangwa niba uceceka ugatimaza ukaba nkababandi bavuga ngo "narabyakiriye" nkaho bandikiwe kubabazwa! Hoya ntibikabe!
Ijambo ry'Imana dusanga muri Matayo 11:28 haravuga ngo
[28]“Mwese abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.
Kristo yaduhaye isezerano ko nitumusanga azaturuhura imitwaro yacu yose ituremereye!!
Ni ahawe rero ho kwiyemeza ukajyanira yesu ibyo byose bikuremereye!
Ibi wabikora ute?
Ni byiza ko wabanza ukizerako Kristo Yesu ari we gisubizo, UKAMWIZERA!!! Ukiyemeza kumwakira mubuzima bwawe,UKABYIZERA! Ukabanza ukiyemeza gukurikira inzira ze, kuko nizo zimugana!!!
Maze Ukamwibutsa ISEZERANO yaduhaye ko azaturuhura nitumujyanira imitwaro yacu yose. Ibi ntakundi bikorwa, nicyagihe uba USENGA n'umutima wawe wose, maze ukihererana na Yesu, ukamushaka ubwawe uko ubishoboye (Gusenga, kwiyiriza ubusa, kunyoterwa no kumenya ibyo ashaka...) hanyuma wakumva ko uri muri we neza, ntagisigaye arakuruhura.
Iyo watangiye gushaka Imana, hari igihe bitewe n' ukwizera kwawe, Yesu ashobora no kugusubiza utaranasengera icyifuzo cyawe. Icyo we ashaka n'uko ugira umwete wo kumvira ibyo agutegeka.
Waba ufite ikibazo cyakunaniye?
Waba ufite umutwaro wabuze uko wawutura?
Sanganira Yesu Kristo nawe azakwakira maze akuremere amashimwe n'ubuhamya kugirango umuhamirize mubandi, abatamuzi bamumenye, abatamwizera bamwizere!!
SENGA kandi WIZERE.....Tura Yesu ibikugoye byose, amaboko ye ahora afunguye kubwacu ategereje umutima Wihanye maze imigisha yose yakuvuzeho ikuzeho, ubuntu bwe butembe mubuzima bwawe!
Imana iguhe umugisha
Comments
Post a Comment