Skip to main content

Wikwihererana ibibazo, Gana Yesu Kristo arakuruhura

Icyo dusabwa nukujyanira yesu ibitunaniye byose, kuko arabishoboye

Sinzi ibikugoye, yewe sinzi nibikunaniye! ariko nzi uwabasha kuruhura uwo mutwaro ufite! Uwo ntawundi ni Yesu watubambiwe akemera guhinduka icyaha, agapfa, agahambwa maze kuzuka kwe kukatubera intsinzi y'urupfu kuko muri we ariho turonka ubuzima buhoraho.

Mubuzima bwacu hari byinshi bitugoye, hari byinshi byatunaniye, kudahirwa, kubabara, guheranwa n'agahinda, ishavu n'amarira menshi kenshi na kenshi bigatuma twibaza uko ejo bizaba bimeze uretse kwipfira gusa. Ibi byose biduhindukira intandaro yo kubura ibyishimo, amahoro n'umudendezo mubuzima bwacu...

Ese iyo ufite ibi bibazo, ubigenza ute?

Wifuza kwiyahura?
Ubibwira nde?
Uruhutswa na nde?
Uca muzihe nzira? Ubupfumu?, ubujura?ruswa?
ni izihe nyungu ukuramo uretse umubabaro nyuma y'ibyo byose?

Mwene data ndifuza ko uyu munsi UREKA ubwoba ufite! Yesu Kristu dufite arashoboye, ntacyo nzi cyamunaniye....ibuka ko n'urupfu yarutsinze...mbese afite imbaraga nyinshi, ni Imana ishobora byose.

Iyo twisanze mubikomeye,bituruhije imitima, cyangwa ibigeragezo by' ubuzima, tubyita umutwaro, cyangwa umusaraba. Birababaje cyane niba ubyihererana, cyangwa niba uceceka ugatimaza ukaba nkababandi bavuga ngo "narabyakiriye" nkaho bandikiwe kubabazwa! Hoya ntibikabe!

Ijambo ry'Imana dusanga muri Matayo 11:28 haravuga ngo
[28]“Mwese abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.

Kristo yaduhaye isezerano ko nitumusanga azaturuhura imitwaro yacu yose ituremereye!!

Ni ahawe rero ho kwiyemeza ukajyanira yesu ibyo byose bikuremereye!

Ibi wabikora ute?

Ni byiza ko wabanza ukizerako Kristo Yesu ari we gisubizo, UKAMWIZERA!!! Ukiyemeza kumwakira mubuzima bwawe,UKABYIZERA! Ukabanza ukiyemeza gukurikira inzira ze, kuko nizo zimugana!!!
Maze Ukamwibutsa ISEZERANO yaduhaye ko azaturuhura nitumujyanira imitwaro yacu yose. Ibi ntakundi bikorwa, nicyagihe uba USENGA n'umutima wawe wose, maze ukihererana na Yesu, ukamushaka ubwawe uko ubishoboye (Gusenga, kwiyiriza ubusa, kunyoterwa no kumenya ibyo ashaka...) hanyuma wakumva ko uri muri we neza, ntagisigaye arakuruhura.

Iyo watangiye gushaka Imana, hari igihe bitewe n' ukwizera kwawe, Yesu ashobora no kugusubiza utaranasengera icyifuzo cyawe. Icyo we ashaka n'uko ugira umwete wo kumvira ibyo agutegeka.

Waba ufite ikibazo cyakunaniye?
Waba ufite umutwaro wabuze uko wawutura?

Sanganira Yesu Kristo nawe azakwakira maze akuremere amashimwe n'ubuhamya kugirango umuhamirize mubandi, abatamuzi bamumenye, abatamwizera bamwizere!!

SENGA kandi WIZERE.....Tura Yesu ibikugoye byose, amaboko ye ahora afunguye kubwacu ategereje umutima Wihanye maze imigisha yose yakuvuzeho ikuzeho, ubuntu bwe butembe mubuzima bwawe!

Imana iguhe umugisha






Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Icyo bisaba Gukurikira Yesu

Icyo bisaba Gukurikira Yesu Twumvishe kenshi ko inzira z'uwiteka ari inzira zifunganye Mt 7:13-14 [13]“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. [14]Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake. Ese uku gufungana bivuga iki? Hari byinshi twiberamo by'iyi si bisa nkibituryohera tubonako kubireka bitatworoheye. Benshi usanga bari mubusambanyi, mubusinzi, kubeshya kugira ngo babeho, kwiba kugirango babone amaramuko nibindi twirirwamo bisa nkibi. Nyamara kuberako tubiretse tubonako hazavamo igihombo.  Ibi twatanga urugero nkiyo kugirango ubone inyungu yagutse mubucuruzi bwawe ugomba kubeshya cyangwa kwiba, mwishuri ugomba guca muzindi nzira ngo ubone amanota menshi, mukazi kawe ugomba gufata cyangwa gutanga ruswa ngo ubone service ushaka...n'ibindi nkibi watangaho urugero. Nyamara, ibi byose tukabikora kugirango tworoshye ubuzima, ...