Shaka amahoro y'Imana
Kenshi na kenshi mubuzima bwacu bwa buri munsi, bigera aho umuntu yumva yakwiyahura, cyangwa atashobora kugira ikindi akora kuberako umutima we ufite byinshi wishinja.
Ibi byose bibaho bitewe n'impamvu nyinshi, nko guhora ubona abandi batera imbere wowe bakagusiga, abo mwagendanaga bakagira intambwe batera ariko wowe ntibiguhire, cyangwa se ugasanga kera hari ibyo wakoze bitari byiza ariko utagifite uko wacyemura ikibazo wateje.
Urugero: ushobora kuba warahutaje umuntu ukaba uzi neza ko wamubabaje ariko ntiwigeze umusaba imbabazi, ushobora kuba hari ikintu cyabandi wangije ukabeshya ko atari wowe, ushobora kuba warajyanye ibyabandi ntaruhushya ntubisubizeyo banyirabyo bakabibura bakaba banashaka ibindi kubera umumaro byari bibafitiye, n'ibindi byinshi bisa nkibi wowe uzi ko wakoze wakwihaho urugero.
Ibi byose rero bituma ubura amahoro mumutima wawe kuburyo mugihe utari wabikemura wumva ko ntakindi wakora kiguhire...Nyamara kubura ayo mahoro ni intambwe yambere yo gushaka imbabazi z'Imana kuko ukuntu umutima wawe uba washenjaguwe niko ugomba kuwujyanira Yesu maze ukababarirwa, akakubohora!
Kuki wumva nt'amahoro?
Ni uko hari ijwi riba rikwibutsa inabi wakoze, rigusaba kwihana, cyangwa ibyo utatunganije ugomba gutunganya. Iyo utari wihana rero bituma hari intambara udahwema kurwana mumutima wawe ariko ugenda ubura amahoro (Intambara yo mu mwuka).
Amahoro y'Imana rero aba mubo Imana yishimira nkuko tubisobanurirwa muri Luka 2:14
[14]“Mu ijuru icyubahiro kibe icy'Imana,No mu isi amahoro abe mu bo yishimira"
Ni ukuvuga, iyo ubuze ayo mahoro, wari ukwiriye kubanza ukibaza niba koko uri uwo Imana yishimira? Imana yishimira abagendera munzira zitunganye rwose. Kuko bene abo badashobora bayoborwa n'umwuka wera bakaba batakora ibyo Imana yanga nkibyo twatanzeho ingero aho hejuru.
Ese Ubona uko ubaye Imana ikwishimira? Amahoro yawe wabuze ubona urengana?
Cyemura ibitaracyemuka.
Niba waribye, subiza ibyo wajyanye.
Niba hari uwo wabwiye nabi akakureka, mushake umusabe imbabazi. Yaba atakiri kumwe nawe, wenda yarapfuye cyangwa yaragiye aho utakongera kumubona ukaba utazi naho aherereye, bigusaba byose kubyereka Imana mu isengesho ryawe ryo Kwihana.
Niba hari uwo warenganyije, murenganure
Niba hari ibyo utigeze utunganya, bitunganye
Niba hari ibyo wiyemeje kutazakora kandi ari byiza, iyemeze kubikorana umutima wose (urukundo, guca bugufi, kugira ingeso nziza, ubugwaneza nibindi bisa nkabyo).
Dufate urugero kuri Zakayo.....Igihe Yashatse kubona Yesu, Yesu yaramusuye bajyana iwe....
Luka 19:8-9
[8]Maze Zakayo arahaguruka abwira Umwami Yesu ati
“Dore Databuja, umugabane wa kabiri w'ibintu byanjye ndawuha abakene,
kandi umuntu wese nambuye ndabimuriha kane.”
[9]Yesu aramubwira ati “Uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu,
kuko na we ari umwana wa Aburahamu,
Iyo umaze kumenyako ugomba gushaka Yesu, wemera ko aza iwawe maze agahindura amateka y'ubuzima bwawe. Nikimwe rero nko gushaka amahoro y'Imana. Wemera ko Kristo Yesu aba ariwe ukuyobora, akakubwira ibyo wakoze bitari byiza maze ukemera kwisubiraho (KWIHANA).
Ibi byose iyo umaze kubikora, usanga utunze umutima utagucira imanza.
Iyo umaze gusubira amaso inyuma usanga wari warahemutse cyane, ariko kuko uba utakifuza kongera guhemuka, ushaka inzira zo kwiyeza, ugashimisha Imana kuko iyo wihanye Imana nayo irakwishimira. Aha ni ho utazigera wicira imanza narimwe akaba ari ko uhabwa AMAHORO mumutima wawe.
Mwene data ndifuza ko usubiza amaso inyuma ukareba aho wahemutse cyangwa uwo wahemukiye maze WIHANE.
Saba Imana ko yakurondora, ikwereka inzira zose zibibi wari urimo, ibyo utigeze utunganya maze ubitunganye uronke amahoro aturukura mw'Ijuru
DUSENGE
Zab 139:23-24
[23]Mana, ndondora umenye umutima wanjye,Mvugutira umenye ibyo ntekereza.
[24]Urebe yuko hariho inzira y'ibibi indimo,Unshorerere mu nzira y'iteka ryose.
Imana iguhe umugisha.
Comments
Post a Comment