Uko wakwica kamere zigutandukanya n'Imana!
Kamere muntu niyayindi igushuka ikakujyana mubidatunganye, hahandi wumva ko ugomba kwihaza nkuko umubiri wawe ubigutegeka!
Ibyo kamere muntu iba ishaka akenshi usanga aribyo Imana iba yanga.
Ijambo ry'Imana dusanga mu Abagalatiya 5:17 hatwereka ibyo kamere muntu ihora ikora. ''[17]kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. Aha ni hahandi uba ushaka gukora ikiza, ikibi kikagutanga imbere.
Mu Abagalatiya 5:19,20,21 hatwereka iyo mirimo yose uzasanga twifuza kudakora ariko tukagwa mumutego wa satani tugashukwa numubiri wacu, ari hahandi kamere yanga tugakora ibidatunganye. [19]Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n'iby'isoni nke, [20]no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, [21]no kugomanwa no gusinda, n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana.
Iyo umaze kumenya ko iyi mirimo ya kamere izakubuza kuragwa ubwami bw'Imana, ukifuza gufata intambwe yo kuyica, ugomba gutanga ikiguzi!!!
Hahandi ibyo wabonaga ko bikunaniye ugomba KWIYEMEZA kubireka!!!
Banza wihane!!!!!!
Saba Imana umwuka wera abe ariwo ugushoboza kutazongera gukora ibyo kamere muntu igutegeka!
Uko ugomba kubireka!
Banza umenye neza ibyo kamere yawe irarikira!!
Gerageza, shiramo umwete, SENGA, iyirize ubusa usabe imbaraga z'Imana. Nugerageza ibi, uzasanga hahandi washakaga kwiba, wajya kwiba ukabura amahoro ugasanga wabiretse, waba ugiye gusambana, kuroga, kubeshya, n'ibindi ugasanga umutima wawe ukubujije amahoro, ugafata ingamba yo kubireka.
Uko ukomeza kubireka, hamwe no gusenga, usanga rwose iyi mirimo yose ya kamere igenda ipfa buhoro buhoro.
Humura, kwica kamere ntibifata umunsi umwe, bigenda biza gahoro gahoro bitewe n'umwete cyangwa ubushake washizemo igihe wiyemeje guhinduka ukabireka burundu.
Biragoye kuko hari ibyo ugomba kureka ariko birashoboka rwose.
Ahantu uzamenya ko wishe kamere burundu ni hahandi uzajya utinya kongera gukora ibyo bintu byose kamere igutegeka.
Inyungu irimo iyo wishe kamere muntu (y'umubiri)
KUYOBORWA n'Umwuka wera, ukera imbuto z'umwuka wera
Nkuko tubisanga mu Abagalatiya 5:19-23
[22]Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka,
[23]no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.
Muvandimwe, iyemeze utangire intambara yo kwica imirimo kamere muntu igutegeka!
Gira amahoro!
Comments
Post a Comment