Skip to main content

Iminsi icyenda yo gushaka ukuboko kw'Imana

Iminsi icyenda yo gushaka ukuboko kw’Imana!
Iyi ni inzira natekereje ko washaka Imana kugirango ireme amashimwe n’ubuhamya maze nawe ubashe kubwira abatazi imbaraga z’Imana ko hejuru hari Imana isumba byose ibasha gukora ibiruta ibyo twe twibwira.
Igihe uhisemo gushaka Imana, uyishakashakana umwete wose, usenga ubudasiba, ushobora kwiyiriza ubusa, ugasoma ijambo ryayo buri munsi maze ukarangwa nibitunganye byose (ibiganiro byiza birimo amagambo atanga umugisha, gufasha abakene, kubabarira, kwicisha bugufi no guhimbaza Imana mundirimbo no muri zaburi).
Uko iyi minsi nayitondetse, ninjye wabitekerejeho uko roho mutagatifu yagiye amfasha. Ibyo dusabwa ni ukwizera gusa.
===============================================================================
Umunsi wa mbere: Banza wiyeze
Menyako kuba waratekereje gushaka Imana ntujye mubidatunganye kugirango ibibazo ufite bikemuke,uwo mwete wonyine Imana izawuguhembera.
Soma 1petero 4:8. Hari byinshi bikidutinza kugana inzira z’Imana ariko iyo tubyanze tukabizibukira, Imana ibasha kumva ibyo tuyisaba igaduha nibirenzeho.
Uyu munsi mbere y’uko ugira icyo saba Imana banza wiyeze, wihane ibyaha, ibicumuro byose, wemerere Imana ko utazongera kubikora ukundi maze usabe imbara z’umwuka wera kugukomeza munzira nshya zawe. Shimira Imana kuba wongeye kwera mumaso hayo.
Senga ukoresheje amagambo wasomye
===============================================================================
Umunsi wa Kabiri: Izere Imana
Iyo wamaze kubabarirwa n’Imana uba wemerewe kuyibwira ibyifuzo byawe. Kuko isengesho ry’Umunyabyaha ni ikizira kuwiteka. Byose tubiheshwa no kwizera.
Soma Marc 11: 22-24, Matayo 21:22 no mu Abaheburayo 11:1-40. Umva neza icyo kwizera aricyo maze nawe usenge ubwira Imana icyo umutima wawe wifuza.
Senga ukoresheje amagambo wasomye
 ===============================================================================
Umunsi wa gatatu: Gufungura imiryango ifunze (Noeud)
Hari ubwo Imana iduha ibigeragezo kugirango tubashe kuyishaka. Ibuka ko itifuza nagato ko twakorera izindi Mana uretse yo rukumbi. Ibi bigeragezo biza bitwereka ko ntawundi Wabasha kubivanahao uretse Imana. Ijambo ry’Imana ritubwirako Imana itaduha ibigeragezo tutabasha kurenga, iduha ninzira imwe rukumbi yo kubitsinda---ISENGESHO ryerekeje umutima kuri yo.
Soma Mariko 9:28-29 no muri Esaie 58: 5-7, 9 na 12.
Senga ukoresheje amagambo wasomye
Note Uyu munzi wo kuwagatatu byakabaye bwyiza wiyirije ubusa ugasenga cyane kuko ari umunsi wingingaho Imana gufungura ibyo byananiranye bikikubera imbogamizi. Imana ica inzira naho zitari.
===============================================================================
Umunsi wa kane: Imana ibasha gukora ibirenze ibyo twibwira
Ntanakimwe kigeze kunanira Imana kuko ariyo ishobora byose. Ibuka indwara nyinshi yakijije, abantu yazuye, ibitangaza byinshi yagukoreye! Ntaruhare twabigizemo ariko byose tubihabwa kubw’ ubuntu bwayo bwinshi n’urukundo idukunda.
Soma Abefeso 3:20 no muri Luka 11: 9-10
Senga ukoresheje amagambo wasomye
===============================================================================
Umunsi wa gatanu: Icyo uzasaba cyose mw’Izina rya Yesu, uragihabwa.
Yesu ni we nzira, ukuri n’ubugingo
Soma Yohana 14:13, Yohana 15:16.
Senga ukoresheje amagambo wasomye maze ubyibutse Imana.
================================================================================
Umunsi wa gatandatu: Sengera guhindurwa kw’Imigambi y’abantu
Imana niyo ibasha guhindura imigambi y’abantu.
Soma Daniyeri 9:17-19.
Senga ukoresheje amagambo wasomye
================================================================================
Umunsi wa karindwi: Ingingira kubona ibitangaza by’Imana
Saba Imana ko isezerano rye yasezeranye risohora. Soma Kuva: 34:10
Senga ukoresheje amagambo wasomye
================================================================================
Umunsi wa munani: Komeza winginge Imana yite kumarira yawe.
Soma Zaburi 39:13 maze ufate na Zaburi 39:8-14
Senga ukoresheje amagambo wasomye
================================================================================
Umunsi wa Cyenda: Umunsi wishimwe.
Shimira Imana kuba igiye kugira icyo ikora mubuzima bwawe (bw’Uwo uri gusabira).

Soma Luc 2:14 na Luka 1:45.

Wumvwe n'Imana
Gira amahoro

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Icyo bisaba Gukurikira Yesu

Icyo bisaba Gukurikira Yesu Twumvishe kenshi ko inzira z'uwiteka ari inzira zifunganye Mt 7:13-14 [13]“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. [14]Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake. Ese uku gufungana bivuga iki? Hari byinshi twiberamo by'iyi si bisa nkibituryohera tubonako kubireka bitatworoheye. Benshi usanga bari mubusambanyi, mubusinzi, kubeshya kugira ngo babeho, kwiba kugirango babone amaramuko nibindi twirirwamo bisa nkibi. Nyamara kuberako tubiretse tubonako hazavamo igihombo.  Ibi twatanga urugero nkiyo kugirango ubone inyungu yagutse mubucuruzi bwawe ugomba kubeshya cyangwa kwiba, mwishuri ugomba guca muzindi nzira ngo ubone amanota menshi, mukazi kawe ugomba gufata cyangwa gutanga ruswa ngo ubone service ushaka...n'ibindi nkibi watangaho urugero. Nyamara, ibi byose tukabikora kugirango tworoshye ubuzima, ...