Ubanye gute n'Imana?
Iyo utarakira agakiza, ni ukuvuga, iyo utari wihana kugirango uve mubyaha nibidatunganye by'ubwoko bwose cyangwa iyo utari wakira Kristo Yesu mubuzima bwawe ntabusabane uba ufitanye n'Imana. Ariko, Kuberako waremwe n'Imana, uba ufitanye nayo isano kuko uri umuntu yaremye (umubyeyi n'umwana we).
Ni ryari ubu busabane bushira?
Ubu busabane buba ari ntabwo iyo udakurikiza amategeko n'amahame y'Imana.
Ni ryari ubu busabane bushira?
Ubu busabane buba ari ntabwo iyo udakurikiza amategeko n'amahame y'Imana.
Twese dufitanye isano n'Imana ariko siko twese dufitanye ubusabane nayo. Twese turi abantu b'Imana (ISANO) ariko siko twese turi abana b'Imana (UBUSABANE). Isano kuko turi abo Imana yaremye ariko iyo urenze urwego rwo kuba umuntu w'Imana gusa ukitwa Umwana w'Imana uba umaze kugirana ubusabane nayo.
Ni ryari uzagirana ubusabane n'Imana?
Ubusabane n'Imana tubuhabwa iyo twamaze kwakira Kristo Yesu mubuzima bwacu. Aha, ni cyagihe wamaze kubona ko inzira urimo zidatunganye rwose, ukihana maze ugatangira ubuzima bushya muri Yesu Kristo nkuko tubisanga muri 2 Abakorinto 5:17.
Ese Isano n'Imana rirashira? Hoya!, kuko twaremwe nayo, ni nk'Umubyeyi n'Umwana we nubwo Umwana yakwanga ababyeyi be.
Ese Ubusabane n'Imana bwashira?YEGO!Kuko iyo wihanye ukongera ugasubira munzira mbi zambere, uba wanze gusabana n'Imana.
Ese Ubusabane n'Imana bwashira?YEGO!Kuko iyo wihanye ukongera ugasubira munzira mbi zambere, uba wanze gusabana n'Imana.
Ni gute rero wagira Ubusabane n'Imana. Ntakindi ugomba gukora uretse kubanza ukemera ko uri umunyabyaha, maze ukiyemeza guhinduka burundu, ukihana ibyaha byawe byose maze ukizera yuko ubabariwe n'Imana. Iyo wihanye, ibuka ko hari igihango uba utatiranye n'Imana aho uvugako utazasubira munzira mbi ziyobaguritse, ahubwo ukiyemeza gukurikira inzira nshya arizo nzira ziyobowe n'Imana (amategeko n'amahame y'Umukristo)
Mwene data, nifuje yuko uyu munsi wibaza uko ubusabane bwawe n'Imana buhagaze
Ese ntukorera abami babiri?
Ijambo ry'Imana dusanga muri Matayo 6: 24 ritubwira ko [24]“Nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n'ubutunzi.
Gukorera abami babiri rero ni igihe abantu bakubona rwose ujya gusenga, cyangwa ufite inshingano mw'itorero nko kuririmba, protocole, nizindi aho abantu bakubona rwose uri umukristo ariko muri wowe ugifite cyangwa uyoboka utuyira tumwe na tumwe tutagaragarira bose. Hano uzasanga hejuru yo kuba ufite inshingano mw'itorero cyangwa ujya gusenga abantu bose babibona ariko imico y'ubusambanyi, ubujura, kugira ibiganiro bibi, kugira ishyari, kugira irari, kurakara, gutukana, kwiba, kubeshya, kwikunda, kwiyemera, kwizamura, kuba kazitereyemo,kuroga, kwangana, gusinda n'ibindi bisa nkibi ukibyivurugutamo. Hano rwose menya y'uko utari umwana w'Imana nturi n'uwisi.
Byaba bibabaje ubonwa nk'umukristo nyamara utabaho nk'umukristo. Ese ni gute Imana yagukorera ibikomeye mugihe utayiha umwanya wose mubuzima bwawe ngo ibikore?
Rimwe na rimwe uko tubayeho usanga ahanini ari twe tubihitamo, hahandi tuba tutara rekura imirimo yose ya kamere ugasanga umuntu ntasinda ariko yiba, cyangwa ntaroga ariko arica, ntasambana ariko atandukanya abandi, ntabeshya ariko yiyemera. Mwene data nkubwireko niyo waba utica ariko ubeshya uba wishe amategeko yose y'Imana nkuko tubisanga muri Yakobo 2:11 [11]kuko uwavuze ati “Ntugasambane”, ni we wavuze ati “Ntukice.” Nuko rero nudasambana ariko ukica, uba ucumuye amategeko yose.
Muvandimwe reba neza ko utari umwe muri aba bibeshya ko batunganiye Imana nyamara hari utundi tuntu batari barekura.
Ubanye gute n'Imana yawe?
Ese wamaze kurenga urwego rwo kuba gusa Umuntu w'Imana (Isano) ukaba umwana w'Imana (Ubusabane)?
Irebe neza, hari zimwe muri kamere zawe ufite ugomba kwica, niba utabeshya ariko ugisambana, niba utiba ariko ucyikunda uba utaragera kurwego rwose rwo kwitwa umwana w'Imana. Ibi uzabihabwa no kuba wizera ko Kristo ariwe wabiguha, ukabimusaba biciye munzira zo Kwihana no Gusenga. Ijambo ry'Imana dusanga mu Abagalatiya 3:26-27 hatubwirako twese turi abana b'Imana tubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu,kuko twese ababatirijwe muri Kristo tuba twambaye Kristo.
Uyu munsi ongera wibaze uko ubanye n'Imana yawe. Numara kubona aho udatunganye rwose, Imana yacu ninyampuhwe kandi imbabazi zayo zihora iteka ryose, Ongera wihane usubukure ubusabane bwawe n'Imana.
Twihane!
Mugire amahoro
Comments
Post a Comment