Icyo Imana yaduhamagariye
Ijambo ry'Imana dusanga muri 1 Abatesaloniki 4:7 ritubwira ko Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa.
Ese kwezwa ni iki no kwiyanduza ni iki?
Kwezwa nukuba waritandukanyije n'icyaha ukakira Kristo Yesu nk'umwami n'umukiza ukaba icyaremwe gishya kuko ibyakera byose biba byararangiye nkuko tubisanga muri
2 Abakorinto 5:17.
Kwanduzwa: nukwishimira kuguma mucyaha cyangwa gukora ibitandukanye n'ugushaka kw'Imana.
Mubuzima bwacu bwa buri munsi, buri muntu afite ibyo aba akora, atekereza cyangwa avuga. Kenshi na kenshi iyo ibi biba, hari ubwo usanga watandukiriye ugakora ibihabanye n'ibyo Imana ishaka. Buri munsi Imana yifuza ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri kuko ariko kuzababatura. Uku kuri ntakundi niYesu Kristo kuko ubuzima bwe aribwo tureberaho maze tukarushaho gutera intambwe dusa nkawe.
Iyo twishimira kuguma mucyaha, umwambaro wera twambitswe n'Imana igihe twayakiraga mubuzima bwacu tuba tuwanduza ari nako twiyanduza, tukivana mumubare w'abana b'Imana tukaba abana b'iyi si. Aha ni hahandi uneshwa na satani ugakora ibirakaza Imana nyamara uzi neza ko ibyo ukoze atari byiza. Uzasanga utangiye gusuzugura rya jwi ryongorera umutima wawe rikubuza ikibi ariko wowe ukanangira ugakora uko ushaka. Iyo utangiye gukora utyo, uba urimo uranduza umwambaro wera wawe, agakiza kawe kaba gatangiye gushira, aribyo bamwe bita Kugwa.
Birababaje kuba Imana yaragutoranyije muri benshi ngo uyikorere maze ukabifata nk'umutwaro ukumva ko uzakora ibyo wishakiye bitarimo inama z'Imana. Uku kwanduzwa tuvuga hano nugukora icyaha. Kubeshya, ubusambanyi, ubujura, kwiyemera, kwizamura, ubugome, ubwibone, ubusinzi, kwifuza, kwiba, kwangiza ibyabandi, irari, gusenga abantu, ibishushanyo n'ibindi bisa nkabyo.
Igihe uzabona utakikanga iyo ukoze icyaha, uzamenye ko ubuzima bwawe bwamaze kwanduzwa akaba ariyo mpamvu utakigira umutima ukubwira ikibi kuko uba warirukanye umwuka wera mubugingo bwawe.
Kwezwa rero, nukwemera ukayoborwa n'Imana muri byose, ugakora uko ishaka, ukitamba ubwawe, ukayiyegurira wese hahandi uzaba utakigenda nkuko kamere yawe ishaka ahubwo nk'uko umwuka wera abigutegeka.
Ndakwinginze wowe usoma ubu butumwa ko, wakongera ukibaza uko umubano wawe n'Imana umeze ubu maze ugafata ingamba yo guhinduka rwose, niba uri mubyaha, IHANE wakire imbabazi z'Imana kuko zihoraho ibihe byose, ukaba uwo Imana yishimira.
Mugihe wumva ko utunganiye Imana rwose, uzashimishwa nuko nusoma ubu butumwa uzumva umutima wawe ntacyo wishinja iyo tuvuga kuba mubyaha, ahubwo ukishima.
Ntakindi dukwiriye kwibaza mukwezwa kwacu atari ukuzibukira icyaha, tukacyanga urunuka maze tukarangwa n'imico myiza ibereye umuntu wese wemeye Kristo akanamwakira mubuzima bwe.
Isuzume, maze ufate ingamba.
Itandukane nibyahise
Itandukane nibyahise
Mugire Amahoro.
Comments
Post a Comment