NI MWIHANE KUKO UWEMEYE GUKURIKIRA INZIRA Z'IMANA AHORANA AMAHORO ITEKA RYOSE
Va mubidatunganye, urishuka kuko wahombye byinshi niba ukiri muribyo bisa nabi imbere y'Imana.
Ihane, reka ibyaha!
Reka ubusinzi
Reka ubusambanyi
Reka ubujura
Reka kuroga
Reka ubugome
Reka ishyari
Reka amahane
Reka kuvuga nabi
Reka kwishushanya
Reka ubusambo
Reka kwiyemera
Reka kwikunda gusa
Reka gutandukanya abashakanye
Reka kubeshyera abandi
Reka gusuzugura
Reka kwangiza ibitari ibyawe
Reka kwifuza ibitanezeza Imana
Reka kwica
Reka, reka,... rekera aho gukora ibidatunganye mumaso y'Imana.
Shaka Imana
Shaka ubuntu bwayo
Shaka imbabazi zayo
Shaka amahoro ayiturukaho
Nyurwa nibyo ufite
Shaka umukunzi uruta abandi ariwe Kristo, we muzasangira ntagucure, waryama akakurinda, washaka kugwa akagusama, wasonza akaguhaza
Ndakwinginze, witinda, fata icyemezo uyu munsi, Ihane!!!!
Witegereza, kuko Imana yacu ari inyampuhwe
“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk'umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk'ubwoya bw'intama bwera.
Ezayi 55:6-8
[6]Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi.
[7]Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe.
[8]“Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n'izanjye!” Ni ko Uwiteka avuga.
Fata icyemezo uyu munsi, witinda!
Comments
Post a Comment