Skip to main content

Ni iki kigutinza gukora icyo Imana ishaka---ese inzira zawe zijya i Siyoni?



Image result for kneeling down in prayer




NI MWIHANE KUKO UWEMEYE GUKURIKIRA INZIRA Z'IMANA AHORANA AMAHORO ITEKA RYOSE

Va mubidatunganye, urishuka kuko wahombye byinshi niba ukiri muribyo bisa nabi imbere y'Imana.

Ihane, reka ibyaha!

Reka ubusinzi
Reka ubusambanyi
Reka ubujura
Reka kuroga
Reka ubugome
Reka ishyari
Reka amahane
Reka kuvuga nabi
Reka kwishushanya
Reka ubusambo
Reka kwiyemera
Reka kwikunda gusa
Reka gutandukanya abashakanye
Reka kubeshyera abandi
Reka gusuzugura
Reka kwangiza ibitari ibyawe
Reka kwifuza ibitanezeza Imana
Reka kwica
Reka, reka,... rekera aho gukora ibidatunganye mumaso y'Imana.

Shaka Imana
Shaka ubuntu bwayo
Shaka imbabazi zayo
Shaka amahoro ayiturukaho

Nyurwa nibyo ufite
Shaka umukunzi uruta abandi ariwe Kristo, we muzasangira ntagucure, waryama akakurinda, washaka kugwa akagusama, wasonza akaguhaza


Ndakwinginze, witinda, fata icyemezo uyu munsi, Ihane!!!!

Witegereza, kuko Imana yacu ari inyampuhwe


“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk'umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk'ubwoya bw'intama bwera.

Ezayi 55:6-8
[6]Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi.
[7]Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe.
[8]“Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n'izanjye!” Ni ko Uwiteka avuga.

Fata icyemezo uyu munsi, witinda!

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Icyo bisaba Gukurikira Yesu

Icyo bisaba Gukurikira Yesu Twumvishe kenshi ko inzira z'uwiteka ari inzira zifunganye Mt 7:13-14 [13]“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. [14]Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake. Ese uku gufungana bivuga iki? Hari byinshi twiberamo by'iyi si bisa nkibituryohera tubonako kubireka bitatworoheye. Benshi usanga bari mubusambanyi, mubusinzi, kubeshya kugira ngo babeho, kwiba kugirango babone amaramuko nibindi twirirwamo bisa nkibi. Nyamara kuberako tubiretse tubonako hazavamo igihombo.  Ibi twatanga urugero nkiyo kugirango ubone inyungu yagutse mubucuruzi bwawe ugomba kubeshya cyangwa kwiba, mwishuri ugomba guca muzindi nzira ngo ubone amanota menshi, mukazi kawe ugomba gufata cyangwa gutanga ruswa ngo ubone service ushaka...n'ibindi nkibi watangaho urugero. Nyamara, ibi byose tukabikora kugirango tworoshye ubuzima, ...