Fata ingamba nshya z'umwaka mushya Amahoro y'Imana abane namwe. Mfashe uyu mwanya nandika ubu butumwa maze kubona ko iyo umwaka umwe ushize undi ukaza, abantu benshi bafite ibyerekezo bitandukanye bafata ingamba nshya m'umwaka mushya. Ndagirango uyu munsi nawe ugejejweho ubu butumwa gufata umwanya ukongera ugatekereza kungamba nshya wafata mumwaka mushya tugiye gutangira kugirango habeho gukura muburyo bumwe cyangwa ubundi ariko nkwingingira no kwibuka gufata ingamba nshya muburyo bw'umwuka. Ushobora kuba usenga, wiyiriza ubusa ushaka Imana, ufasha abatishoboye, abanyantege nke ariko uburyo ubikora bushobora kuba atari ubw'umwuka kuko wenda ubikora kugirango bakubone cyangwa bakwemere. Gufata ingamba nshya rero bituma habaho gukura no kwaguka muburyo bwose kuko uba usa nk'uwabaye mushya. Gutekereza gufata ingamba nshya muburyo bwo mumwuka ningamba Nziza navuga ziruta izindi kuko ntabyo wanganya kubaho uharanira kubaha Imana. Ijambo ry'Imana ntiritwereka gu...
1 Pet 4:10-11 [10]kandi nk'uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi. [11]Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.