Skip to main content

Posts

Showing posts from 2017

Fata ingamba nshya mur' uyu mwaka mushya

Fata ingamba nshya z'umwaka mushya Amahoro y'Imana abane namwe. Mfashe uyu mwanya nandika ubu butumwa maze kubona ko iyo umwaka umwe ushize undi ukaza, abantu benshi  bafite ibyerekezo bitandukanye bafata ingamba nshya m'umwaka mushya. Ndagirango uyu munsi nawe ugejejweho ubu butumwa gufata umwanya ukongera ugatekereza kungamba nshya wafata mumwaka mushya tugiye gutangira kugirango habeho gukura muburyo bumwe cyangwa ubundi ariko nkwingingira no kwibuka gufata ingamba nshya muburyo bw'umwuka. Ushobora kuba usenga, wiyiriza ubusa ushaka Imana, ufasha abatishoboye, abanyantege nke ariko uburyo ubikora bushobora kuba atari ubw'umwuka kuko wenda ubikora kugirango bakubone cyangwa bakwemere. Gufata ingamba nshya rero bituma habaho gukura no kwaguka muburyo bwose kuko uba usa nk'uwabaye mushya. Gutekereza gufata ingamba nshya muburyo bwo mumwuka ningamba Nziza navuga ziruta izindi kuko ntabyo wanganya kubaho uharanira kubaha Imana. Ijambo ry'Imana ntiritwereka gu...

Gukizwa, Kwakira Kristo si ukuyoba si no gusara.

Gukizwa, Kwakira Kristo si ukuyoba si no gusara. Uburyohe buba mw'isi bwo gukora ibyo ushaka uyobowe n'irari ry'umubiri nko gusinda, gusambana, ubugome, ibiganiro bibi ngo winezeze, guhakwa ugaca inzira zitejejwe nko gutanga ruswa, kwemera ugatanga umubiri wawe, kugendana n'udutsiko tw'abantu badakijijwe, bituma utera utwatsi amagambo yose aguhamagarira gukizwa. Gukizwa rero n' icyemezo ufata wowe ubwawe igihe cyose wumva ko wagenderewe n' Imana wumva ijwi rigusaba guhindukira ukava mubidatunganye by'ubwoko bwose maze ukaba mushya muri Kristo Yesu. Ndahamya ko atari ubwambere wumvishe ko Kristo yanga icyaha, si n' ubwambere wumvise ko tugomba kureka icyaha kugirango tubashe kwezwa maze tubone ubugingo buhoraho hamwe na Kristo. Niba ari ubwambere wumvishe ko Icyaha atari kiza mumaso h'Imana, menyako Uwiteka ashaka ko nawe uza ukaba ishyanga ryera akagukoresha imirimo ye. Arifuza ko uyoborwa n'umwuka wera akaguha inshingano.Ariko n...

Iyo umenyereye gukora icyaha

I yo umenyereye gukora icyaha Rimwe na rimwe dukora ikibi ntitumenye ko twanagikoze bitewe no kumenyera kugikora. Satani cyangwa se wacyo (sekibi) akoresha inzira nkizo kugirango ijambo ry'Imana riburizwemo mu buzima bwacu bityo kugirango ntitwere imbuto nkuko roho mutagatifu abishaka. Tukabaho tubonako gukora icyaha nko gutuka umuvandimwe, kumuvuga nabi, gusinda, kugomanwa, kugambira nabi ndetse n'ibindi bisa nkibi tukabikora tutitaye kucyo ijambo ryanditswe muri bibiliya nkuko ryahumetswe ritubwiriza. Satani rero anezezwa no kubona bene aba bantu kuko baba bamwumviye agasa nkukwibagiza no gusaba imbabazi uramutse umenye ko wavuze cyangwa se wakoze nabi. Intege nke zacu nk'abantu ntiziruta intege z'Imana. Imbabazi za Data wo mw'ijuru zirenze izo isi itanga. Iyo wongeye kwisuzuma ugasanga hari uko wagenzaga nabi ukongera ugasubukura ubusabane bwawe n'Imana irakubabira. Dusenge  Zab 139:2-4,23-24 Uwiteka Mana Nziza! Urakoze kubw'uyu...

Agaciro uha ibyanditswe byera/ bitagatifu

Agaciro uha ibyanditswe byera/ bitagatifu Sinshidikanya ko ubayeho  utari wumva ko " tugomba gukundana nkuko Kristo yadukunze, tugakunda bagenzi bacu nkuko twikunda ubwacu." Kenshi tuvuga ko ibi bidashoboka, ko turi mw'isi ntawabishobora nyamara tukaguma muri ibyo kugirango duhe imitima yacu impamvu ituma twumva ko niba ntawabikora ubwo natwe tutabikora. Ikosa rikomeye ni ukumenya ko ikintu ari cyiza nyamara ntugikore kubera kwemera gutegekwa na kamere muntu itubuza gukora ugushaka kw'Imana. Kristo yaravuze ngo " ibyo ntibishobokera umuntu ariko ku Mana birashoboka (Matayo 19:26) iyo wiyemeje gukurikira Kristo ukagenza nkuko Abe bagomba kubigenza. Intambwe uteye yambere iba ihagije ko ubigeraho kuko Kristo akenshi ahera kuntambwe yacu yambere nawe akagushoboza gukora ibisigaye.  Ese Gukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda birashoboka? Yego birashoboka. Bisaba ko ubwawe ubanza ukikunda. Kwikunda rero bisobanuye kubanza ukareka ikintu cyose g...

Ni iki wasabye Imana ukaba utarakibona?

Nitwe twibuza imigisha  Uwiteka akwagure muburyo bw'umwuka wowe ufashe umwanya wawe ugasoma ubu butumwa kandi Umwuka wera akubere umujyanama w'ubuzima bwawe, waguke muburyo bwose. Muvandimwe nkunda ndagirango uyu munsi nongere nkwibutse ko hari icyo Imana yakuvuzeho kigomba gusohora mubuzima bwawe. Ndagirango nkumenyeshe y'uko iyo ndwara urwaye igomba gukira, ko icyo kibazo ufite waburiye igisubizo, gifite igisubizo muri Kristo. Ndagirango nkubwire ko dufite Imana ikiza, Imana yumva, Imana ivuga bikaba, Imana itayoba, ntacyayinaniye, ntanikizayinanira kuko ari Imana ikomeye akaba n'Imana yawe. Hari ijambo ry'Imana nkunda cyane gusangiza abantu tuganira dusanga mu Gutegeka kwakabiri 28:1 havuga ngo '' Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n’uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi''.  Amategeko nk'uko tuyasanga mu kuva 20: 1-26. Aya mategeko rero niyo tugomb...

Nyamara isuzume ko Uri umukristo.

Nyamara isuzume ko Uri umukristo. Amahoro ya Data uri mw'ijuru abane n'umutima wawe, wowe ufashe umwanya wawe ugasoma ubu butumwa bwongera kutwibutsa imwe mumico no mumyifatire uwakiriye Kristo Yesu nk'umwami n'umukiza w'ubuzima bwe yari akwirikiye kwitondera hato bitamuviramo kugwa no gutakaza isura y'Imana cyangwa bikamuviramo gutukisha izina rya Kristo yaduhaye igihe twamwakiraga. Bene data, nanditse aya magambo mfite agahinda m'umutima wanjye maze kubona ukuntu twe twiyita abakristo cyangwa abakijijwe tutacyera imbuto z'umwuka wera ( Abagalatiya 5: 22-23 , nk' urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza no kwirinda) kubera kwemera kwanduzwa n'isi, isi izarangira ikarangirana n'ibyayo byose.  Ni iki kigutera kwifata uko utari? Ese koko wakiriye Kristo Yesu m'ubuzima bwawe? Hari ubwo yagusabye kugira nabi?, kubeshya?, kwiba?, gusambana?, gusinda?, kwizamura?, kwishakira icyu...

Ni irihe tegeko rikikuboshye

Bohoka kumategeko y'isi ube imbata ya Kristo Mwene data wowe ufashe umwanya wawe kugirango ufatanye nanjye kumva neza icyo uwiteka adusaba twe twemeye tukanakira Kristo Yesu nk'Umwami n'umukiza w'ubuzima bwacu, Imana data wa twese aguhe umugisha kandi aguhe kwaguka muburyo bwose. Ndasenze kugirango ibikikuboshye byose bikurekura mw'izin rya Yesu Kristo. Indwara urwaye ikire mw'izina rya Yesu Kristo, ibibazo waburiye ibisubizo bikemuke mw'izina rya Yesu Kristo. Habwa ubundi buzima busumbye ubwiza ubwo urimo mw'izina rya Yesu Kristo. Natekereje kubintu bimwe na bimwe tudahwema kurwana nabyo mu ntambara y'umwuka hahandi twifuza gukora ibyiza ariko ibibi akaba ari byo dukora, kamere yacu isa nkiyatunaniye, nsanga tugomba kongera gufata icyemezo bundi bushya tukiyambura imbaraga za sekibi tugatsinda ubutware bwe bwose k'ubuzima bwacu kuko twahawe Kristo kugirango dutsinde ikibi ariko gikiranukira Uwiteka Imana yacu. Mubuzima busanzwe usan...

Imana ivugurura ukwizera kwacu

Imana ivugurura ukwizera kwacu Rimwe na rimwe Mubuzima bwacu tunezezwa no kubona dufite akazi, dufite ibyo dukora akenshi ibi biba byaravuye mugusaba Imana igihe twari dukeneye akazi cyangwa guhirwa mubuzima. Kuko Imana yacu yumva ugusenga    kwacu, iduha byinshi ndetse biruta ibyo tuba twayisabye kuko idufitiye byinshi mubiganza byayo kandi izi neza ibyo twifuza.   Hari igihe bigera aho dukomeza kuryoherwa n'uko guhirwa rimwe na rimwe ukwizera kwacu cyangwa zimwe muri gahunda zacu zisanzwe zituma dukomeza gusabana n'Imana n'Imana tuzikonjesha. Bitewe n'uko Imana idukunda kandi ntiyishimire ko tuguma hamwe mubuzima bw'umwuka iducisha bundi bushya mubuzima busa nkubutubihiye, aho tutumva ibiri kutubaho kugirango nitumara kubinyuramo, twongere turangamire uwiteka muri izo Nzira zikomeye twongere dutyaze ukwihangana, uku kwihangana kukaduha kunesha maze tukagira ibyiringiro. Ibi byiringiro ntibikoza Isoni kuko Ijambo Imana yavuze rirasohora Uko twitwara ...

Urashaka ko Imana ikora iki?

Urashaka ko Imana ikora iki? Hari igihe ushobora kuba wibaza impamvu hari ibiri kukubaho nyamara wakagombye kuba wishimye cyangwa ugasanga hari uko ubona ubuzima bikagutera kwibaza byinshi. Kenshi na kenshi bitewe na kamere muntu yo kurakara cyangwa kwivumbura usanga bitewe ni uko utari wasobanukirwa icyo Imana igutezeho (kubaho wishimye, uyiramya ukanayihimbaza, kandi ukazabona ubugingo buhoraho) cyangwa impamvu yakuremye bigatuma ufata ibyemezo byo kwikorera ibindi ubonamo umunezero kugirango ubashe kwibagirwa bimwe mubibazo byawe.  Iyo utarasobanukirwa impamvu ubuzima bwawe bwagushaririye cyangwa impamvu Imana yakuremye, ubaho udafite umunezero cyangwa ibyishimo birambye. Usanga ufite ubuzima bwuzuye ibibazo byinshi. Iyo ubuze ibisubizo, no kubera ya mpamvu yo kudasobanukirwa ko hari icyo Imana yakuremeye, usanga ufashe ibyemezo bishobora kukuvutsa ubuzima cyangwa ukabivanamo ibindi bibazo bigenda bibyara ibindi. Bamwe bahitamo kwiyahura, kunywa ibiyobya bwenge, kwishor...

Kwiyiriza Ubusa gukora k'umutima w'Imana

Kwiyiriza Ubusa gukora k'umutima w'Imana Amahoro y'Imana yacu, urukundo n'ubuntu byayo bibane nawe. Kwiyiriza ubusa nko kutarya, kutanywa cyangwa byombi no kwigomwa ibintu ukunda cyane (facebook, whatsApp, Television n'ibindi nkibi) kugirango usenge, ni bimwe mubintu aba Kristo benshi bakora kumpamvu nyinshi nko gushaka kwiyegereza Imana kurushaho, Kuyisaba igihe cy'ibigeragezo cyangwa no kuyishimira ibyiza yakoze iyo ubona hari isezerano risohohoye m'ubuzima bwawe. Ariko usanga benshi biyiriza ubusa bakora bihabanye n'ibyo bibiliya itwigisha. Singombwa ko iyo wiyirije ubusa abantu babimenya kuko ntuba wabikoreye abantu kugirango bakwemere, ahubwo uba wabikoranye mw'ibanga hamwe n'Imana yawe. Singombwa ko ubyamamaza cyangwa ngo isura yawe ibigaragaze ko wiyirije ubusa. Iyo wiyirije ubusa ntiwakagombye kugaragaza umubabaro cyangwa ngo wange gukora ibyo wari usanzwe ukora (imirimo yawe ya buri munsi), hoya, ahubwo umurava wakagombye kw...

Idini ritanduye imbere y'Imana

Idini ritanduye Imbere y'Imana Kenshi na kenshi uzasanga buri mu Kristu wese afite idini yayobotse bitewe wenda n'imyemerere yaho ihwanye nibinyuze umutima we cyangwa ugasanga aba mw'idini kuberako ariryo yasanze aba byeyi be barimo akivuka akarikuriramo. Ni byiza cyane guteranira hamwe muhuje imyemerere kuko bifasha buri mu kristo gukura yaba mumwuka cyangwa mumyemerere bityo akabaho afite indorerwamo yiroramo iyo ibyo yabwiwe cyangwa yigishijwe bisa nkaho atangiye kubigendera kure. Ku isi ya none muby'ukuri biragoye kuvuga ngo ririya dini cyangwa itorero runaka niryo cyangwa siryo ry'ukuri kuko ntabwo ibintu bibonwa kimwe na buri muntu wese. Mwene data, ndizera neza ko Iyo wamaze kwakira Yesu Kristo mubuzima bwawe, wemeranya nanjye ko itegeko risumba ayandi mategeko ari Urukundo. Iyo ufite urukundo Kristo yadutegetse, rukohereza gukora ibyiza gusa byabindi ukora ugasanga nawe ubwawe unyuzwe kuberako hari uwo wafashije cyangwa uwo witangiye mugihe yarakene...

Uwiteka atabara abe!

Uwiteka atabara abe! Imana yacu ntijya isinzira ngo maze nitugwa tubure utubyutsa. Amahoro ya Kristo Yesu abane nawe, wowe ufashe uyu mwanya ngo usome ubu butumwa. Mwene data, ndagira ngo uyu munsi nongere nkwibutse ko Imana yacu ari nziza kandi ari inyampuhwe n'inyembabazi nyinshi kuko idahwema kutubabarira ibicumuro bya buri munsi uko bwije n'uko bukeye. Kuva igihe wemeye guhindukira ukareka kwitwara nk'uko ab'iyisi bitwara, ukanga icyaha, ukubaha Imana ari nako utunga umutima uyitinya, wahawe ubushobozi bwo kwitwa Umwana w'Imana. Iyo ukijya mugakiza, wumva uramutse upfuye wahita ujya mw'ijuru. Ariko hari nigihe iyo umaze igihe mugakiza bigeraho zimwe mungeso zawe nziza zo kwiyegereza Imana nko Gusenga, kwiyiriza ubusa cyangwa kurangwa n'ibikorwa bya gikristo bigeraho ukumva umuvuduko usa nkugabanutse utazi uko byaje. Uritonde kuko sekibi aba ari maso yiteguye kukugusha, hahandi watinyaga icyaha ugatangira kumvako nugikora ari ntakibazo kuko u...

Hari igihe tuzaruhuka--Ese uzaruhuka nawe?

Hari igihe tuzaruhuka! Ubu buzima turimo iyo ubyutse akenshi usanga ufite uko wateguye umunsi, ibyo uri bukore, imbaraga uri bukoreshe ndetse benshi usanga bananirwa cyane kubera ibyo biriwemo, umunaniro ukabatwara burundu kugeza bapfuye bananiwe.... Kuruhuka bivuze gufata umwanya ukareka ibituma ukoresha intege nyinshi, ibikunaniza maze ugahindura ibikorwa, ukumva umuziki utuje, ukabyina, ugasura inshuti n'abavandimwe, ugakora ibintu bituma wibagirwa umunaniro, ukishimana n'umuryango wawe.... Ubuzima turimo rero bufite iherezo kuko nyuma yabwo nibumara kuzima hazaba hari ubundi buzima butazima. Ese nyuma y'ubu buzima bizaba bimeze bite? waba uzaruhuka ukabana n'Imana ubuzira herezo? Mwene data ndagirango nkubwire y'uko ubu buzima turimo uyu munsi ataribwo tuzakomeza kubamo.....Hari uburuhukiro Uwiteka Imana yacu yaduteganyirije aho tuzabaho ntagupfusha, ntamarira, ntagahinda, ntabukene, nta mubabaro ahubwo tukazabaho tunezerewe turi ahera mw'ij...

Kora k'umutima w'Imana

Imana inezezwa n'abaharanira gukora k'umutima wayo Ese gukora kumutima w'Imana bivuga iki? Tekereza ukoresheje uru rugero. Tekereza wasize umwana murugo, ukamusigira inshingano agomba kurangiza, wenda harimo koza ibyombo, gukora isuku no kuguma murugo ntagire aho ajya. Bitewe n'uko wenda ushobora gutaha unaniwe, cyangwa se ugataha ushonje, mubyukuri wifuza kurya ukanaruhuka ariko kubera umunaniro ugataha uryama, ukumva guteka waba ubikora, ariko wagera murugo ugasanga wa mwana wasigiye inshingano yazikoze neza maze ugasanga yanaguteguriye ibyo kurya kandi utanabimusabye. Wahagera akakwakira, maze akaguha karibu kumeza.....Ndahamya neza yuko uhita wumva umukunze cyane kurushaho, ukamushimira, rimwe na rimwe bamwe bahita batanga impano kuko hari ibyo uwo mwana yakoze bitari byitezwe....Hano umwana yakoze k'umutima wuwo umurera! No mubuzima bwacu bene data, birashoboka ko twabaho tunezeza Imana duharanira gukora ibyiza bituma umutima w'Imana wishim...

Ese wamaze guhitamo inzira unyuramo?

Ese wamaze guhitamo inzira unyuramo? Inzira wahisemo niyo ucamo, nyamara nibiyibonekamo nibyo ukoresha kuko niho uba uri.   Iyo ugendera muri iyo nzira utazi aho irangirira cyangwa utazi ibyo uzahura nabyo, uyigenderamo ufite ubwoba rimwe na rimwe kuko ushobora gusanga amaherezo yayo atari meza.  Ariko, iyo wabwiwe kenshi ko iyo nzira atari nziza, kandi ko amaherezo yayo atazaba meza nuyisoza, ni wowe uba ugomba gufata icyemezo cyo kuyinyuramo cyangwa ukemera inama wagiriwe ugaca muyindi nzira wabwiwe ko amaherezo yayo ari meza nubwo naho ushobora guhura nibikugoye, bigusaba imbaraga, no gushikama. Ubu buzima turimo nabwo rero, usanga akenshi tugomba guhitamo inzira twanyuramo kugirango tuzagere ku iherezo ryiza. Iyo uziko inzira ugiye gucamo ifite iherezo ryiza, usanga ibisabwa byose kugirango uyinyuremo ugomba kubyitwaza, kuburyo urugamba uzasabwa kurwana uzaba waramaze kwitegura bihagije kugirango ubashe kwihangana maze uneshe kugirango ubeho ufite ibyirin...