Skip to main content

Posts

Showing posts from 2018

Rangiza umwaka ushima Imana

Nkwandikiye uyu munsi atari uko wenda wibagiwe gushima Imana ariko hari ubwo sekibi atwibagiza gushima Imana bitewe n'imyiteguro cyangwa gahunda nyinshi umuntu ahugiramo ategura gusoza umwaka.  Mubuzima bwacu bwa buri munsi satani ntanarimwe yishima igihe Imana ishizwe hejuru igahimbarizwa imirimo y'amaboko yayo. Niyo mpamvu usanga akenshi iyo duhuze muri rwinshi sekibi adutega udutego ngo tujye muri rwinshi tugashiduka rya shimwe ry'Imana ridatanzwe.  Ese wari uzi ko Imana itumye dusoza uyu mwaka arinayo igifite ijambo mugutima uwutangira? Sinzi ibyo uhugiyemo uyu munsi, sinzi aho uri! Ariko nzi y'uko utabura icyo washima Imana. Byonyine kuba usoma ubu butumwa ni uko hari Imana yaguhaye ubuzima ukaba utari gusobanya inyuguti.  Ushobora kuba urwaje, ushobora kuba uri mugahinda watewe n'ikibazo runaka, ushobora kuba ntakibazo nakimwe wumva kikubuza gusinzira cyangwa wumva mbese unameze neza. Muri ibi byose, Shima Imana. Sinzi ko uri kubyumva, hirya n...

Kuvuka bushya nawe birakureba (Vuka bwa kabiri)

Ijambo Yohana 3:3-5 [3]Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw'Imana.” [4]Nikodemo aramubaza ati “Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina akabyarwa?” [5]Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n'amazi n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana. Kenshi na kenshi ubu buzima bwo kuvuka bwa kabiri benshi tubyumva gutandukanye, ariko ikintu kimwe ni uko tuvuga ingaruka yabyo kimwe ariyo Kuva muri kahise no kujya mubuzima bushya burangwa no gukiranuka. Ijambo ritwigishije y'uko kuvuka bwa kabiri bisabwa kugira ngo tubone ubwami bw' Imana nkuko Yesu yabibwiraga Nikodemu. Akenshi idini tuvukamo usanga rifite uko ryigisha kuvuka bwa kabiri, ariko uyu munsi ndifuza ko tuganira kuri iki cyemezo cyo kuvuka bwa kabiri, icyemezo ufata wowe ubwawe. Mubyukuri twese dufite umuryango twavukiyemo, n'igih...

Kuki ubabazwa n'ibyo bibazo?

Yesaya 40:27-41 Ijambo rya Data ritubwira neza ko uwizeye Kristo Yesu wese ntashobora gukorwa n'isoni, kuko yubakiye kurufatiro rukomeye arirwo Yesu wenyine, kandi ko rudashobora kunyeganyezwa n'imihengeri cyangwa imiraba yose y'inyanja by'iyi si turimo.  Uku ninako uwizeye wese amera. Iyo ibibazo bimwugarije, ntabwo akangwa nabyo kuko abifata nkibigeragezo bimuha kwimuka muyindi ntera yo guhishurirwa n'icyo Imana ishaka mubuzima bwe.  Uwizeye rero ntakagombye gutinya kuko muriwe afite kandi yizeye isezerano twahawe n'Imana akiringira murayo makuba ashikama cyane, asenga kugirango ahabwe kunesha.  Ushobora kuba warizeye, ugasenga, ariko ugakomeza kubona ibyo wasengeye ntagisubizo, ukabona umusozi wanze kuba ikibaya, umutima wawe ukumva wararushye mbese no kumva ngo *Imana irakora na n'ubu ukibaza niba ahubwo iriho koko*.. Umva ndagirango mbigusubiriremo: Imana iracyakora n'ubu na Kristo Yesu nawe aracyakora. Si uko yananiwe kukumva, ahubwo ig...

Urwandiko rwawe

Wandikiwe! Mukristo mwene data, amahoro aturuka mw'ijuru abane nawe nkuko Kristo ayatanga kubamwizeye bose bakanamwakira mubuzima bwabo. Uyu munsi nejejwe no kukwandikira, niba nawe uri umwe mubatifatanya n'abantu b'iyi si ngo urangwe n'imico idakwiriye abana b'Imana. Sinshaka kukwandikira byinshi kuko wowe nanjye dufitanye isano kuko twabyawe bundi bushya muburo bw'umwuka tukaba tutakigendera muri za ngeso mbi nkuko  twabigenzaga kera   kuko Yesu yatwogeje mu y'amaraso ye. Ijuru rihora ridushima kuko duharanira gukora ibyo Data wo mw'ijuru ashima ndetse tukagira n'umwete wo kugabura iby'ijambo rye nkuko natwe yaritumenyesheje tukimara kwihana ibyaha tukanga zanzira za kera twagenderagamo tukiri ab'umwijima, nkuko twagiriwe ubuntu. Imana izi uko tubayeho, kandi ko tutajya tureka ngo ibyaha bituganze ahubwo tugakora ibishoboka ngo dushikame k'umwami Yesu, we rufatiro rukomeye kandi tukanumvira ijwi ry'umwuka wera ridahwema...

Ese ndi mubuzima bw'icyaha?

Ese ndi mubuzima bw'icyaha? Icyaha ni ukujya hanze y'ubushake bw'Imana. Icyaha n' umwanda ubuza umuntu Imana yaremye kuba umwana wayo. Imana yaturemeye kubaho mubuzima buyihimbaza. Ni byinshi bituma Imana ihimbarwa. Abantu kenshi usanga bumvako guhimbaza Imana ari ukujya mu nsengero bakaririmba. Si ibyo cyangwa mvuge ngo si ibyo gusa ahubwo Imana ihimbazwa igihe cyose: 1. Uhora uvuga ineza yayo igihe cyose 2. Wanga icyaha, ahubwo ukagira umwete wo gukora icyo Imana ishaka. Icyo Imana ishaka ni ukwezwa kwacu si ukuba mubuzima bw'Icyaha. Kuba muri ubu buzima rero usanga akenshi umuntu atacyumvira ijwi rimwongorera kugirango rimushoreze munzira Imana ishaka. Icyaha ni iki rero? Igihe cyose ukoze nabi kandi wari gukora neza, ariko ukabyirengagiza ubitewe n'ubwibone cyangwa kwikunda uba ukoze icyaha. Bibiliya muri Yakobo 4:17 Haratwigisha ngo ", Nuko uzi gukora neza ntabikore bimubereye icyaha". Ni uko, gukora neza ari imwe muri...

Ikimenyetso cy'ubuntu bw'Imana

Ikimenyetso cy'ubuntu bw'Imana Abefeso 4:30 [30]Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa. Ikimenyetso ni ikintu cyose kikubwira uko ibintu bimeze kikaguha amakuru ajyanye nibyo ugomba kumenya, aho ugomba kwerekeza, ibyo wemerewe cyangwa utemerewe igihe cyose bikuje imbere. Ni kenshi mubuzima bwacu duhura na byinshi twita byiza ntitumenye niba koko tubikeneye, tubyemerewe cyangwa tutabyemerewe tugakora uko dushaka tugendeye kukwifuza kwacu. Niba wizera ko Imana iriho ari imwe, ntushidikanye ko umwuka wera ariwo roho mutagatifu nawo uriho kubwacu kuko niwo mubyeyi twasigiwe na Kristo amaze kuducunguza amaraso ye igihe yazamutse ajya mw'ijuru, ukwiriye no kubaho mubuzima bw'uwo mwuka kuko niho kubaha Imana gushingiye. Ese bimaze iki kugira umubyeyi ariko utamwumvira? Ese yakwishima abona akubwira ibikwiriye ugahitamo ibyo ushaka? Iyo udakora ibyo akubwira gukora, umutera agahi...

Bohoka kungoyi y'icyaha...Satani arakubeshya!

Imana ntiyaturemeye umubabaro, Nitwe tuwizanira? Intangiriro 1:1 [1]Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n'isi. Nyuma, Intangiriro 2:7,15,17 [7]Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w'ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima. [15]Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde. [17]ariko igiti cy'ubwenge bumenyesha icyiza n'ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.” Nuko, Intangiriro  1:29-30 [29]Kandi Imana irababwira iti “Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose, n'igiti cyose gifite imbuto zirimo utubuto twacyo, bizabe ibyokurya byanyu. [30]Kandi inyamaswa yose yo mu isi, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, n'ikintu cyose gikururuka ku isi gifite ubugingo, mbihaye ibimera bibisi byose ngo bibe ibyokurya byabyo.” Biba bityo. Maze, Intangiriro  2:7,18 [7]Uwiteka Imana ire...

Bimenyeshe Imana

Duhura na byinshi bitugora, rimwe na rimwe tukabura ibisubizo by'ibibazo dufite kuko hari uko twifuza kubona ubuzima bwacu ariko ntitubibone. Ushobora kuba uri mubibazo byinshi bikugoye, ubona hari imisozi myinshi yakugose, wenda inshuti zakuretse, aho ukomanga hose ntihafunguka, ushobora kuba uri kubona aho uca harimo umwijima ukabije kuburyo utari kureba aho ujya, amahirwe yawe yose ukabona utagifite uko uyageraho, ibi byose ukibaza impamvu biri kukubaho kandi mbere wabonaga imiryango myinshi ifunguka ukanezezwa nabyo. Kubihirwa no kubabara, ni ubuzima buri muntu wese yacamo kuko isi turimo ntabwo burigihe izagenda nkuko twe tubyifuza. Ibihe birahinduka! Uyu munsi ndagirango nkwibutse yuko, kuva igihe icyaha cyaziye mubantu, hari imiryango myinshi yafunzwe, bityo bigatuma isi ibiha cyane. Ibi rero, bigatuma habaho gushaka inzira umuntu yanyuramo kugirango abashe kubona icyo ashaka rimwe na rimwe bikamusaba kugira ikiguzi atanga (kubeshya, ruswa, ubusambanyi, kwiba n'...

Iyo ugira neza....

Uyu munsi numvise twajya inama kubijyanye n'ineza tugirira abandi igihe cyose twumva umutima Wacu ubidusaba cyangwa igihe cyose Dusabwa kubikora. Kugira neza nko gufasha abatishoboye yaba kubaha imyambaro, ifunguro, icumbi, n'ubundi bugira neza bwose waba ugomba gukora, gufite uko kwakagombye gukorwamo nkuko Kristo abidusaba. Usanga benshi bagira ineza Atari ukigirango Yesu ahabwe icyubahiro mugutangana umutima wiyoroheje ahubwo ugasanga uwatanze yifuza kubikorera imbere y'abantu kugirango yemerwe nabo cyangwa agaragare imbere Yabo. Ugasanga ikimuteye kugira neza atari Rwa rukundo Rw'abana b' Imana ahubwo ari ukwiyemera cyangwa kwifuza guhabwa icyubahiro. Ibi rero bibiliya ibyita uburyarya nkuko abafarizayi babigenzaga ngo babemere ko aribo bagira neza kurusha abandi. Ikindi gihe usanga umuntu yarasanzwe agira neza ariko rimwe ugasanga umutima we utangiye kwifuza kubireka. Ukumva amajwi akubwiriza ukuntu umaze gukora byinshi cyangwa ko ibyo wakoze bihagije ukumva...

Iyo ntambara urwana si iyawe

Uyu munsi ndumva mfite ijambo ryo kukubwira wowe umaze iminsi wibaza ibiri kukubaho, wibaza impamvu ibikubaho ari wowe biri kubaho, ukabona ko ubuzima bwawe bugeze ahantu utagishaka no kugira uwo wumva akuvugisha, isi warayanze, abantu bose ukabona warabanze, ubuzima bwawe bwuzuyemo agahinda, uhora urira amanwa na nijoro, ntacyo ukora ngo kiguhire mbese uriho utegereje gupfa gusa rimwe na rimwe nabyo ukabona biratinze, ukumva icyaguha gusara, ndagirango uyu munsi uwufate nk'umunsi w'umugisha kuri wowe cyangwa kuri uwo mugenzi wawe cyangwa se umuvandimwe cyangwa inshuti yawe uzi yiyanze kubera ibibazo byinshi byugarije ubuzima bwe, ndagirango uyu munsi uwufate nk'umunsi udasanzwe kuko Yesu dore araje ( Ibyahishuwe 3:20 ) ari gukomanga kumutima wawe, kugira ngo aze mubane mwembi ahindure ubuzima bwawe bundi bushya kuko ari we ufite igisubizo cy'ubuzima bwacu. Uyumunsi Yesu yumvise amarira yawe, aje gusana ahangiritse, aje gusubiza umutima wawe mugitereko cyawo, araj...

Nturiho kubwawe, uriho kubw'Imana

Wari wibaza impamvu uriho ?  Ese ubaho m'ubuzima ufite iyihe ntego?  Ibyo ukora ubona bizarangira ryari? Ese kuki uriho gutandukanye n'uko undi abayeho? Ibibazo nk'ibi ushobora kuba nawe ubyibaza cyangwa uhise ubyibaza. Kubaho m'ubuzima utazi impamvu ukora ibyo ukora cyangwa udasobanukiwe, usanga ntambaraga ubishiramo kuko upfa gusa kubikora wenda kuko ntabindi ubona aho hafi wakora bitewe n'impamvu runaka. Nasobanukiwe ko turiho kubw'Imana muri kristo bimpa kwibaza inshingano zanjye nkorera Imana ari izihe? Nawe ushobora kwibaza impamvu uriho? intego ubundi ni iyihe? Imana yacu yaturemeye inshingano zitandukanye ariko zose zihurira mukuyiramya no kuyihimbaza. Ntabwo twavuste kubw'Impanuka, mbona hariho impamvu turiho. Namenye ko turiho kugirango tunezeze Imana, tubeho mubuzima buyiramya ndetse bunayihimbaza amanywa n'ijoro kubw'ugukomera kwayo, kubw'Imirimo yayo, kubw'imbabazi n'urukundo byayo. Rero, Iman...

Subukura umubano wawe na Kristo

Ntabyiza bibaho nko kubaho ubana na Kristo. Iyo Kristo Yesu mubanye, ubuzima bwawe burangwa n'amahoro, umunezero hamwe n'umudendezo.  Twacunguwe kubw'ubuntu bw'Imana ntakiguzi nakimwe dutanze uretse y'amaraso ya Yesu Kristo yemeye ko ameneka kumusaraba kubera jye nawe ngo nitumwizera duhabwe ubugingo buhoraho kuko ari cyo Imana ishaka. Ese ko Imana ishaka ko tubona ubwo bugingo, niko wowe ubishaka? Niba ubishaka, ese ibyo ukora, ibyo ubamo niby'abashaka ubwo bugingo? Ubu bugingo kububona bisaba kwirinda kwiyanduza n'ibyisi (icyaha) ahubwo tugaharanira kumenya no gukora ibyo Imana ishima. Kenshi dukora ibyaha rimwe na rimwe tuziko ibyo dukora ari bibi, rimwe na rimwe kuko tubizi usanga tunitwaza ijambo ry'Imana dukora ibyaha. Urugero usanga umuntu abizi neza ko gusambana cyangwa gusinda atari ibyo Imana yaduhamagariye ariko ugasanga umuntu ubikora avuga ngo "reka mbikore uyu munsi nyuma ndihana" ibi birababaje cyane kandi bitey...

Witinya guhamya ko wizera Kristo Yesu

Kwemera gutotezwa kubw'Izina rikomeye Intumwa za Kristo Yesu ziduha urugero rwiza nkabizeye Imana ko hari aho bigera mubuzima bwacu bwa buri munsi ko twangwa tukanakubitwa no gutukwa kuko tuvuga Izina Kristo Yesu. Ushobora kuba uri mugihugu aho batazi Yesu, bamufata nk'undi muntu wese wapfuye agahambwa nkumunyabyaha; ushobora kuba ukorana cyangwa ukorera abantu badashobora kwemera ko uvuga izina Yesu mukazi kabo. Kubera ko ushaka amaramuko, ukagira ubwoba bwo kuvuga Yesu aho ubona akenewe kuvugwa, kuko uramutse umuvuze akazi kashira, aho wabonaga indamu ukahabura!  ibuka ishema ry'umukristo nkuko byanditswe mu Abafilipi 3:7-8 "  7 .  Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo,   8 . ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo.  Ndagira ngo nkubwire yuko, Kri...

Inshingano y'umukristo (Uwakijijwe)

Ese iyo umaze gukizwa, cyangwa reka tuvuge igihe wakiriye Kristo Yesu nk'umwami n'umukiza mubuzima bwawe, cyangwa igihe cyose wiyemeje kureka icyaha ugaharanira gukorera ijuru biba birangiriye aho? Iyo uganiriye n'umwe mubantu batarakizwa bafite umuntu ukijijiwe iwabo wenda umubyeyi cyangwa umuvandimwe, ukamubaza ibyo gukizwa akenshi uzumva akubwira ko " Njye mbona kanaka amaze gukizwa asenga cyane, akanga kurya rimwe na rimwe ariko mbona ntazi kuko rimwe na rimwe avuga nabi, arirata, ibintu byose abyita dayimoni....., njye ibyo hoya ntibimfasha kuko niba nkoze ikintu akandakarira cyane rimwe na rimwe agahita ambwira ngo dusenge simbona ko aribyo bizatuma nanjye nkizwa ".....uru ni urugero mfashe gusa wenda nawe waganiriye n'undi umeze uko afite uko yakubwiye cyangwa ari wowe umeze ko! Icyo ibi bisobanuye ni iki?  Ni uko wowe wakijijwe, uba waremeye kwica kamere z'icyaha cyangwa kwica kamere muntu kuko uba wimiste kamere y'Imana (ubugwaneza,...

Guhindukira ugakurikira Kristo

Guhindukira ugakurikira Kristo Intambwe yambere ikomeye ni ukwemera ko uri umunyabyaha kandi ukemera ko utagomba gukomeza kugendera munzira z'ibyaha. Igihe cyose uzumva ugomba kuva mubibi  cyangwa kureka imirimo mibi cyangwa umuco mubi nk'ubusambanyi, ubujura, ubusinzi, kugira ibiganiro bibi, akanwa k'ubugoryi, kubeshya, kwiba, kwiyemera, ubwirasi, ubwibone agasuzuguro, n'ibindi nkibi ugafata intambwe yo gukurikira inzira z'abakristo, uzaba uteye intambwe ikomeye yo kwinjira mumuryango wabakijijwe.  Ese wari uzi yuko ibyo byose bivuzwe haruguru bitanezeza Imana? Wari uzi yuko Imana yacu ari inyembazi ko ntacyo itababarira igihe cyose twiyemeje kukireka tukihana dufite umutima umenetse (wawundi ubabajwe n'ibibi ukifuza amahoro)? Birashoboka ko izo nzira urimo wazivamo ugahindukira ukaba umwana Imana data wa twese yishimira. Erega kuba Muri Kristo Yesu ntagisa nkabyo, kuko muri we ni ho hari ubuzima buzima kandi muriwe amahoro arambye niho abonekera...

Ubusore ntibukuryohere ngo wibagirwe Uwakubambiwe

Ubusore ntibukuryohere ngo wibagirwe Uwakubambiwe Mubwiriza 11:9 [9]Wa musore we, ishimire ubusore bwawe n'umutima wawe ukunezeze mu minsi y'ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, *ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza. * Twigenzure niba koko ibyo dukora ari iby'umucyo kuko tuzabimurikirwa imbere y'urubanza rw'Imana. Dukwiriye kwisuzuma no kwihana ibyaha kuko ntacyo bimaze kutumvira Imana kuko amaherezo ari ukuboroga no guhekenya amenyo bitagishoboka Kwihana. Ijambo ry'Imana ridusaba kugira umwete wo kumenya ese ubundi n'Iki Imana ishima? Efeso 5:10-12,16,18 [10]Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima. [11]Ntimukifatanye n'imirimo y'ab'umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane [12]kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga. [16]mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. [18]Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubagany...